Rutsiro : Nubwo Urubyiruko rwamaze gusobanukirwa gahunda yo kuboneza urubyaro rurasabwa kurushaho

Binyuze  mu bukangurambaga bwakozwe  , bamwe m’urubyiruko rubarizwa mu mirenge  itandukanye igize  akarere ka Rutsiro ,   bemeza  ko  bamaze  guhindura  imyumvire kubijyanye  na gahunda  yo  kuboneza  urubyaro ,  aha ariko ,  bakaba basabwa  kurushaho gukaza ingamba nyuma y’uko imibare iheruka igaragaza ko  384 bamaze guterwa inda muri uyu mwaka  wa 2020 ,  nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Urubyiruko rwo mu murenge wa Kivumu , rwiyemeje gutera intambwe irufasha gusohoka mu bibazo

 Mu gihe   rumwe  mu  rubyiruko  rutumvaga  akamaro  ko  gukoresha  uburyo  bwo kuboneza  urubyaro , bitewe n’uko  hari abasangaga  nta mpamvu  yo  kwitabira  iyi  gahunda  mugihe batarashaka ,(Gushaka umugore cg umugabo) ariko  nyuma  yo  gusobanukirwa ko ubu buryo  aribwo bwakoreshwa nk’inkingi   yo  kwikingira  gutwara  inda  zitateganijwe , bahisemo  gukurikiza inama  bagirwa zo  kuboneza urubyaro  banafata iya mbere  mu   kubishishikariza  bagenzi  babo.

Manishimwe  Jean  Baptiste avuga kuboneza urubyaro  bisobanuye byinshi kuri we

Manishimwe  Jean  Baptiste utuye  mu  murenge wa Kivumu , akagari  ka  Kabere  , umudugudu  wa  Kabusagara  , yemeza  ko  gahunda  yo  kuboneza  urubyaro  isobanuye  byinshi  kuri  we  kuko  ari uburyo bwiza  bwo  kugera  ku iterambere  ryifuzwa.

Yagize ati  “Twebwe  nk’urubyiriko  niyo  ababyeyi  bacu  batwohereje  ku  mashuri  ,  tuhahurira  n’ibibazo  bitandukanye  birimo kwitwara  uko  twishakiye , nyamara  ari  nabyo bidukururira  kenshi  mu  kuba  twakwishora  mu  busambanyi  hagati  y’abasore  n’abakobwa , bigatuma  bamwe muri twe  habaho  guterana   inda  zitateganijwe  , bikatuviramo  guhagarika amahirwe twari  dutegereje , nyuma rero  yo  kubona ko  kuboneza  urubyaro  hakoreshwa  uburyo  bwose  twigishijwe  aribyo  byadufasha  kutagwa  mu  mutego , twahisemo kubyitabira  kuko  ari  gahunda  nziza  n’ubuyobozi  bwacu  buhora  budushishikariza”.

Maniraguha Clementine  asanga  kudahindura imyumvire  kukuboneza urubyaro  bifite  ingaruka  nhyinshi

Maniraguha Clementine nawe  utuye  mu murenge  wa  Kivumu  , akagari  ka  Bunyoni  , umudugudu  wa  Gitwa  , avuga  ko  we  n’abagenzi  be  bumva  neza  gahunda  yo  kuboneza  urubyaro  kuko  yabagoboka  mu  gihe  cyo  kuba  basama  inda  muburyo  butitezwe.

Yagize  ati “ Kwitabira  gahunda  yo  kuboneza  urubyaro ni ngombwa  cyane   natwe  urubyiruko biratureba   kuko  bibasha kuturinda  , bitewe  n’uko  iyo ugize ibyago  byo  kubyara   ukiri  muto ,  usanga  ubuzima  bwawe  bujya  mu  bibazo  bidashira  ndetse  no  mu  muryango  uvukamo   ababyeyi  bakagutererena , ugasanga  rero  abagezweho n’ingaruka  zo kudahindura  imyumvire ngo bemere   kuboneza urubyaro  ubuzima bwabo  buba bubaye  nk’ubuhagaze”.

Umuyobozi  w’akarere  ka  Rutsiro  Ayinkamiye  Emerence  

Umuyobozi  w’akarere  ka  Rutsiro  Ayinkamiye  Emerence  avuga  ko  imyumvire  ku kuboneza urubyaro , urubyiruko  narwo  rwamaze  kumva  impamvu  yabyo  kuko  akenshi  ari  narwo  rugerwaho  n’ingaruka  nyinshi  muri  iki  gihe  , akanagaragaza  ko  uburyo  bwo  kwigishwa  burimo  kongerwamo  imbaraga  ,  hagamijwe  gukumira  ikibazo  cyo  gutwara  inda  zitateganijwe  kugiteye  inkeke  muri  aka  karere  , cyane  ko  hagaragaye  umubare  munini  w’abaguye  muri  uwo  mutego  mu mwaka  umwe  gusa  wa  2020  , aho  abagera  kuri  384  batwaye  inda  zitateganijwe.

Yagize ati ” Urubyiruko  rwamaze  kumva  impamvu  yo  kuboneza  urubyaro  cyane  ko  ari  narwo  rugerwaho  n’ingaruka  nyinshi  muri  iki  gihe  , kuko  iyo  urebye  nka  bamwe  mubashaka  bakiri  bato  aribwo  bacyuzuza  imyaka  y’ubukure  , usanga  aribo  bahitamo  kubyara  abana   bacye  ku  rugero  rwa  3 na 4 , aho  usanga  ababyara  abana   benshi   bagaragara  mu  bakuze  kuko  bo bageza kuri  6-7-8 ,ibintu  bitarangwa  mubakiva  mu  myaka  y’urubyiruko  , ariko  turakomeza  kurushaho  gukaza  ingamba”.

Mu karere ka  Rutsiro  bakajije    ingamba  mu  kuboneza   urubyaro  , aho  kugeza  ubu  bageze  ku gipimo  cya  46%  bavuye  kuri  36%  mu myaka 3 ishize  , mu gihe  bihaye  intego nibura  yo  kugera  kuri  56%  mu  mwaka  wa 2024.

Uburyo bwo kuboneza urubyaro kubagabo
Uburyo butandukanye   bwo  kuboneza urubyaro  bujyana  n’amahitamo y’umuntu

  

 

 

 Mutesa bernard

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *