COVID-19: Abarwayi 219 muri 253 batahuwe mu minsi 3 ni ab’i Kigali

Guhera ku wa Gatanu tariki ya 14 kugeza kuri iki Cyumweru tariki ya 16 mu Rwanda hamaze gutahurwa abarwayi bashya b’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bagera kuri 253, muri bo 219 bose bakaba baratahuwe mu Mujyi wa Kigali. 

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasabye Abanyakigali kwirinda kujenjeka kuko bugarijwe bikomeye. Mu butumwa iyo Minisiteri yanujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti: “Banyakigali, tureke kujenjeka twubahirize ingamba zashyizweho.”

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti: “Duhagurukire kurwanya Koronavirusi. Ntugende udafite agapfumamunwa, Nta gucaracara nyuma ya saa 21:00, nta kugenda twegeranye, nta kujya ahantu hafunze turi benshi, nta kujya mu tubari, kandi twirinde ingendo zitari ngombwa. Kutubahiriza amabwiriza ni uguhungabanya umutekano.”

Ubwo butumwa baje bukurikiye ubw’Umujyi wa Kigali bwamenyeshaga rubanda ko amasoko abiri yatahuwemo abarwayi benshi mu mpera z’iki cyumweru ahagaritswe mu gihe k’iminsi 7, guhera ku wa Mbere tariki ya 17 kugeza ku ya 24 Kanama 2020, mu rwego rwo guharanira kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Nyuma y’ibipimo bya Minisiteri y’Ubuzima byerekana ubwiyongere bw’abanduye COVID-19 mu Karere ka Nyarugenge cyane cyane mu isoko rizwi nko kwa Mutangana n’Isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro ko ayo masoko afungwa kimwe n’amaduka ari mu nkengero zayo.

Mu isoko Rikuru rya Nyarugenge hatahuwe abarayi bashya ba COVID-19

Abayobozi b’Akarere ka Nyarugenge bafatanyije n’abayobora  isoko ryo kwa Mutangana bari bumenyeshe abarikoreramo ahandi hari bukorerwe ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiribwa.

Abacuruzi bose bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika biri mu masoko barahabwa igihe kugira ngo bakuremo ibicuruzwa byabo kandi na bwo hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Abakorera muri ayo masoko kandi baramenyeshwa ko inzego z’ubuzima zikomeza igikorwa cyo kubapima Koronavirusi no gutera imiti aho bakoreraga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yatangaje ko bisa n’aho abantu bamaze kumenyera amakuru y’icyorezo cya COVID-19 ari na yo mpamvu bakomeje kwirara bigatuma batubahiriza ingamba zo kwirinda.

Meya Rubingisa yagize ati: “Abanyakigali mu myumvire ni ho hakiri ikibazo, basa n’aho icyorezo bakimeneyereye. Biragaragara ko na bariya [bakorera mu masoko] barambiwe, aho basabwa kutegerana ubona begerana, aho Polisi itamureba agakuraho agapfukamunwa…”

Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abaturarwanda kuzirikana ko iyi ndwara ikaze cyane ku buryo itwara ubuzima bwa benshi itarobanuye igihagararo, ubushobozi umuntu afite cyangwa ikigero k’imyaka, uretse ko atari na ngombwa gutegereza kubona abapfuye kugira ngo abantu bemere ko ihari kandi yica.

Kugeza ubu mu rwanda iki cyorezo kimaze gutahurwa ku barwayi  2,453 barimo 1,648 bamaze  gukira n’abandi umunani cyambuye ubuzima.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *