RFTC yazanye imodoka nshya zitezweho kwihutisha ingendo zijya mu Ntara (Amafoto)

Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo rusange (RFTC), ryamuritse imodoka nshya zo mu bwoko bwa Coaster zizajya zitwara abagenzi bagana mu Ntara, zitezweho kwihutisha serivisi zo gutwara abantu nkuko Igihe cyabitangaje.

Izi modoka 72 nshya zamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, zizatangira gukoreshwa mu gihe cya vuba. Biteganyijwe ko ku wa 1 Kamena aribwo ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zizasubukurwa, bijyanye n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Nsengiyumva François ukuriye sosiyete ya RFTC, yabwiye IGIHE izi modoka ziyongera ku zindi basanganwe, muri gahunda y’imodoka 300 biyemeje kugura, mu rwego rwo guteza imbere ibijyanye no gutwara abantu.

Ati “Izi modoka 72 zikubiye mu mushinga twari dufite wo guteza imbere amakoperative yacu, umushinga w’imodoka 300, ubu mu Rwanda hakaba hamaze kugera 182 n’izi twazanye uyu munsi zirimo.”

“Dusigaje izindi 118 zizaza mu byiciro bikurikiraho. Izi modoka zigiye kujya gukorera mu Ntara kugira ngo zifashe abanyarwanda mu mihanda inyuranye mu gihugu hose. Uko muzibona ubu zigiye gutangira akazi.”

Yavuze ko imodoka nini [bus] arizo zizajya zifashishwa mu Mujyi wa Kigali, mu gihe Coaster zo zizajya zijya mu Ntara zitandukanye mu gihugu hose.

RFTC ni imwe mu masosiyete yatsindiye gutwara abagenzi mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo.

Izi modoka zazanywe zikubiye mu makoperative agize RFTC uko ari 12, arimo Ngoma Transport Cooperative, Kayonza Transport Cooperative na Nyagatare Transport Cooperative zo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Harimo kandi Musanze Transport Cooperative na Gicumbi Transport Cooperative zo mu Majyaruguru. Mu Burengerazuba hari Rusizi Transport Cooperative na Rubavu Transport Cooperative, naho mu Majyepfo hari Muhanga Transport Cooperative na Huye Transport Cooperative.

Imodoka 72 zigiye gutangira gukorera ingendo hanze ya Kigali

Ubuyobozi bwa RFTC ubwo bwamurikaga izi modoka

Nsengiyumva François ukuriye sosiyete ya RFTC yavuze ko bashaka gukemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka zijya mu ntara

Ubuyobozi bwa RFTC bufite umushinga wo kuzana imodoka 300 mu Rwanda, hamaze kugera 182 harimo 72 nshya

RFTC ni imwe mu masosiyete yatsindiye gutwara abagenzi mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo

Ubwo RFTC yamurikiraga itangazamakuru Coaster nshya zigiye kujya zifashishwa mu ngendo zo mu Ntara

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *