Amerika irashinja Uburusiya kwivanga mu ntambara za Libiya

Umutwe w’Ingabo z’Amerika ziri ku mugabane w’Afurika (AFRICOM) uravuga ko Uburusiya buherutse kohereza indege za gisirikare z’intambara muri Libya gushyigikira abarwanyi b’abacanshuro bunganira abarwanya ubutegetsi bwa Libya bwemewe n’Umuryango w’Abimbumbye.

Kuri uyu wa kabiri, AFRICOM yatangaje ko indege z’intambara z’Uburusiya zageze ku kibuga cya Al-Jufra muri Libya zivuye muri Siriya, aho zabanje gusigirwa irange kugira ngo hasibanganywe ibimenyetso bigaragaza ko zavuye mu Burusiya. Zigemuriwe abarwanyi b’abacanshuro bashigikiye Jenerali Khalifa Haftar ukuriye umutwe wa Libyan National Army (LNA) umaze umwaka urwanya ingabo za Leta, Government of National Accord (GNA).

AFRICOM yavuze ko Uburusiya bwakunze guhakana ko nta ruhare bufite mu ntambara ibera muri Libya, uyu munsi bwafatanywe igihanga. Jenerali Stephen Townsend ukuriye ingabo za AFRICOM yavuze ko ziboneye Uburusiya bwinjiza indege za gisirikare n’abapilote bazo mu mugambi wo kurasa abaturage b’icyo gihugu. Yongeyeho ko yaba ingabo za Leta muri Libya cyangwa abigometse ku butegetsi nta n’umwe muri bo ufite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha ziriya ndege adashyigikiwe n’Uburusiya.

Ibiro bya Prezidansi y’Amerika byavuze ko ku wa gatandatu Perezida Donald w’Amerika na Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya baganiriye kuri telefoni bagaragaza impungenge batewe n’ukwivanga kw’amahanga mu kibazo cya Libya.

Turukiya itanga inkunga ya gisirika re ku butegetsi bwemewe muri Libya kandi yatangaje ko igabwa ry’ibitero by’ingabo za jenerali Haftar rizatera icyo yise ingaruka zikomeye.

 

Src:VOA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *