COVID-19: Abana b’ingagi 24 bazitirwa amazina ku ikoranabuhanga

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) bwatangaje ko Umuhango wo kwita Izina w’umwaka wa 2020 uzakorwa mu buryo budasanzwe, aho hazifashishwa ikoranabuhanga mu kwita amazina abana b’ingagi 24 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 no kurinda ingagi byagaragaye ko na zo zishobora kwandura ubwo burwayi.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu  ko umuhango wo kwita izina uzaba tariki ya 24 Nzeri 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yavuze ko umuhango w’uyu mwaka ugiye kuba ku nshuro ya 16  udasanzwe kandi uzaba wihariye mu mitegurire n’ubwitabire kurusha indi yose yabaye mu bihe bisanzwe.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi neza, umuhango wo kwita Izina uyu mwaka ugiye kuba mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Gusa, kwizihiza ibyo birori muri uyu mwaka bizaba byihariye cyane kuko n’ababa ku ruhembe rw’imbere mu kurinda ubusugire bw’ingagi bazaba bari mu bazita amazina. Ni uguhera ku bacunga umutekano wa Pariki, abayobora n’abatwara ba mukerarugendo ndetse n’abaganga bazo.”

Yakomeje agaragaza ko uyu mwaka udasanzwe kuko itariki yatoranyijwe hagendewe ku kuba uzaba ari n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingagi, ndetse ukaba n’umunsi Dian Fossey wamenyekanye nka Nyiramacibiri yashinzeho Ikigo kita ku ngagi mu mwaka wa 1967.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza

Kariza yakomeje avuga ko muri uyu mwaka bakomeje no gukorana n’inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije ndetse n’abikorera mu gutegura ibiganiro bizahuza impuguke, abashakashatsi, ababungabunga ibidukikije, abafata ibyemezo n’urwego rw’abikorera, bigamije kureba uburyo bwo kurengera ubuzima bw’ingagi n’ibidukikije muri rusange.

Mu mwaka  ushize wa 2019, hiswe izina abana b’ingagi 25, ukaba ari umuhango witabiriwe n’abayobozi ndetse n’ibyamamare bise amazina aganisha ku mbaraga za Leta y’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu misozi irimo na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Kuva mu mwaka wa  2005 ubwo uyu muhango watangizwaga kugeza ubu u Rwanda ruraba rwesheje umuhigo wo kwita amazina abana b’ingagi 305, ukaba ari umuhigo ukomeye ku muryango w’inyamaswa wari mu byago byo kuzima.

Src:ImvahoNshya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *