Miliyari 600 zose ! Igihombo u Rwanda watewe n’inkangu n’imyuzure
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), kirahamagarira abaturarwanda kugira uruhare n’ijambo mu bikorwa byo gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ku gihugu nk’u Rwanda kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije ni umwanya mwiza wo gukomeza kubakira ku byagezweho mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije (Green Economy).
Ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe cyugarije Isi muri rusange, ku buryo n’u Rwanda nk’Igihugu rugerwaho n’ingaruka, kuko nko mu 2023, imyuzure n’inkangu byatwaye ubuzima bw’abantu 131, binatera igihombo cya Miliyari 609Frw.
Aha niho Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, ahera avuga ko gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari uruhare rwa buri wese.
Abigarukaho kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, Kabera yagize ati “Ibi biratwereka ko buri Muturarwanda wese mu nzego zitandukanye, agomba kugira uruhare n’ijambo mu bikorwa byo gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubera ko ibikorwa bya muntu ni byo bituma imihindagurikire y’ibihe ikomeza kwiyongera bikabije.”
Yungamo ati “Turasaba inzego zose zaba iza Leta, iz’abikorera, imiryango itari iya Leta, abacuruzi, urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi muri iki gihe. Turahamagarira buri Munyarwanda kurushaho kubungabunga ibidukikije aho dukorera n’aho dutuye, kwirinda no kurwanya ihumana riterwa na pulasitike no gukoresha ibikoresho bitangiza ibidukikije.”
Abaturarwanda baranasabwa kubungabunga ibishanga, inkombe z’imigezi, n’ibiyaga, no kwirinda kubikoresha nabi. Gutera ibiti no kubungabunga amashyamba, gucunga neza imyanda no kwimakaza isuku.
Abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere barahamagarirwa gukomeza gushora imari mu bikorwa birengera ibidukikije, basana urusobe rw’ibinyabuzima, hanatezwa imbere ubukungu burambye.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije w’uyu mwaka (2026), urimo kwizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”. Aho abaturarwanda basabwa kumva ko hakenewe ibikorwa byihuse kandi bihuje imbaraga mu guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda rukomeje gushyira imbere kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze muri gahunda zitandukanye.
Mu 2020 rwabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye ingamba zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere (NDC 3.0).
Ni ingamba zagombaga kugeza mu 2030, zari zitezweho guhindura imikorere isanzwe mu byiciro bitandukanye birimo ubuhinzi, gucukura amabuye y’agaciro, gucunga imyanda, amazi n’ibindi, ku buryo imyuka ihumanya ikirere izagabanukaho 38%, igasigara kuri 16%.
Muri izo ngamba, u Rwanda ruteganya ko mu 2030, ruzaba rugeze ku kigereranyo cya 20% by’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, moto zikaba ari 30% naho imodoka z’abantu ku giti cyabo zikazaba ari 8%.
Kuva mu 2020 ubwo mu Rwanda hatangiraga kwinjira cyane imodoka zikoresha amashanyarazi, kugeza mu mpera za 2024, mu Rwanda habarurwaga izirenga 7000, ubariyemo izikoresha amashanyarazi yonyine n’iziyakoresha hamwe na lisansi (Hybrid).
Iyi gahunda yagombaga gutwara Miliyari 11 z’Amadolari harimo Miliyari 5.3 azakoreshwa mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’iyangirika ry’ikirere zamaze kubaho, n’andi Miliyari 5.7 azakoreshwa mu gushyiraho ingamba zishobora gukumira iyangirika ry’ikirere. U Rwanda rwabashije kubona Miliyari 4.5 z’Amadolari yo gukoresha muri ibyo bikorwa, muri NDC irangiye ya 2020-2025.
Mu Kwakira 2025, u Rwanda rwatangije ku mugaragaro gahunda y’Igihugu yo Kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima (National Biodiversity Strategy and Action Plan) ya 2025-2030, hagamijwe iterambere rirambye.

![]()

