USA: Havutse imyigaragambyo nyuma y’urupfu rw’umwirabura rwatewe n’umupolisi

Abapolisi bane bo muri leta ya Minnesota muri Amerika birukanywe nyuma y’urupfu rw’umugabo w’umwirabura wari wafunzwe hashize amasaha atsikamiwe hasi umupolisi yamushinze ivi kw’ijosi.

Medaria Arradondo ukuriye polisi y’umujyi wa Minneapolis yemeje ko abapolisi bane bari aho byabereye birukanywe mu gipolisi.

Amashusho yafashwe rwihishwa yerekana uwo mugabo witwa George Floyd atsikimba kandi asubiramo kenshi ati “simbasha guhumeka”, abwira umupolisi w’umuzungu wamushinze ivi ku ijosi.

Ibi byibukije ibyabaye mu 2014 mu mujyi wa New York aho undi mwirabura Eric Garner yapfuye amaze gufatwa no gukorerwa ibisa n’ibi n’umupolisi.

FBI yatangaje ko igiye gukora iperereza kuri iki gikorwa cyabaye kuwa mbere nimugoroba mu mujyi wa Minneapolis.

Polisi ya Minnesota ivuga ko Bwana Floyd w’imyaka 46 ukora mu barinda umutekano mu nzu y’uburiro, yapfuye nyuma ’y’igikorwa cy’ubuvuzi’ no ’guhura na polisi’.

Jacob Frey ukuriye umujyi wa Minneapolis yabwiye abanyamakuru ko “ibyo yabonye ari bibi” kandi “kuba umwirabura muri Amerika bidakwiye kuba igihano cy’urupfu”.

Ibyabaye Minneapolis byahereye ku bivugwa ko hari umukiriya wari ushatse kwishyura inoti ya $20 y’impimbano mu iguriro.

Itangazo ryasohowe na polisi rivuga ko uwo mugabo yashatse kurwanya abapolisi akoresheje umubiri we polisi ikabasha kumushyiraho amapingu. Yongeraho ko yari ameze nk’ufite ibibazo by’ubuzima.

Mu mashusho y’iminota 10 yafashwe n’uwabirebaga, uyu mugabo yari yashyizwe hasi umupolisi amushinze ivi ku ijosi, hari aho uyu mugabo yagize ati: “ntunyice”.

Umwe mu bari hafi yumvikana asaba umupolisi kuvana ivi rye ku ijosi ry’uyu wafashwe. Undi agira ati: “ari kuva amaraso mu mazuru”.

Nyuma uyu mugabo bakandiye hasi aboneka atakibasha kunyeganyega, bazana imodoka y’ubutabazi bamushyiramo.

Kuwa kabiri nijoro abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abantu benshi bigaragambije imbere ya polisi ya Minneapolis nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga nabo bamagarana ibyakorewe George Floyd.

Ibiro ntaramakuru bya Amerika, Associated Press, bivuga ko mu kwemerera abapolisi gukoresha imbaraga harimo ingingo ibemerera gushinga ivi ku ijosi ry’ukekwa mu gihe bidafunga inzira z’umwuka.

Mu 2014, “simbasha guhumeka” yabaye intero y’Abanyamerika benshi bakoresheje mu kwamagana urupfu rwa Eric Garner.

Garner wari ufite imyaka 43, umwirabura utari ufite intwaro, yasubiyemo iyo nterero inshuro 11 ubwo yari yafashwe na polisi ishinjwa gucuruza itabi itabi ridafunze. Niyo magambo ya nyuma yavuze mbere yo gupfa kubera umunigo.

Isuzuma ry’abaganga ryemeje ko kunigwa biri mu byatumye Eric Garner apfa.

Umupolisi wo muri New York wagize uruhare mu gufata Garner mu buryo bwamuviriyemo gupfa yirukanwe mu gipolisi hashize imyaka itanu muri 2019. Nta mupolisi wigeze akurikiranwa kubera iki gikorwa.

Ibyamamare birimo Lebron James ukina muri NBA,n’abandi batandukanye bamaganye ubu bugome bwakorewe Floyd.


George Floyd yabwiye kenshi umupolisi wamushinze ivi ku ijosi ari hasi ko atabasha guhumeka undi akomeza kumuniga bimuviramo urupfu

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *