Rayon Sports yihereranye Sunrise FC iyitsinda ibitego 3

Rayon Sports yihereranye  Sunrise FC iyitsinda  ibitego 3-2 mu mukino waberaga i Nyagatare kuri uyu wa Mbere,aho yakoze amateka igasoza imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30 ibikesha intsinzi yegukanye.

Bimenyimana Bonfils Caleb yatsinzemo bibiri (15′, 41′) ikindi gitsindwa na Usengimana Faustin ku munota wa 70′. Sunrise FC yatsindiwe na Orotomal Alex na Iyabivuze Osee.

Igice cya mbere ikipe ya Rayon  Sports yungukiye cyane ku mipira ituruka mu mpande kuko igitego cya mbere cyavuye ku mupira Christ Mbondy yahaye Bimenyimana Bonfils Caleb  ku munota wa 15′.

Igitego cya kabiri cyatsinzwe n’ubundi  na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 41′ ku mupira wavuye kwa Ismaila Diarra. Igitego cya mbere cya Sunrise FC cyabonetse ku munota wa 46′ gitsinzwe na Orotomal Alex ku mupira yahawe na Moussa Ally Sova mbere yuko Iyabivuze  Osee yungamo ikindi ku munota wa 51′.

Ku munota wa 70′ nibwo Eric Rutanga Alba yateye koruneri birangira Usengimana Faustin atsinze igitego akoresheje umutwe (3-2). Cyari igitego cya gatanu kuri Orotomal Alex muri shampiyona.

Abakinnyi nka Mutsinzi Ange Jimmy, Bimenyimana Bonfils Caleb, Kwizera Pierrot, Isamaila Diarra,  Nyandwi Saddam na Christ Mbondy batanze umusanzu ukomeye mu bitego bibiri bya mbere.

Nyuma yo kuba Sunrise FC yari imaze gusimbuza, bagafata Mutabazi Hakim hakajyamo Mbazumutima Mamadou nibwo bahise batangira guhagarara neza banishyura ibitego bibiri mu minota itanu.

Ivan Minaert amaze kunganya nibwo yakuyemo Ismaila Diarra ashyiramo Niyonzima Olivier Sefu wahise afatanya na Mugisha Francois bityo Kwizera Pierrot abajya imbere. Moussa Ally Sova yahawe ikarita y’umuhondo nyuma bamusimbuza Mutwewingabo Fidele.

Nova Bayama yahise asimbura Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 79′ w’umukino. Mugabo Gabriel yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 83′.

Dore uko abakinnyi babajemo kumpande zombi

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (1), Mutsinzi Ange Jimmy (5), Usengimana Faustin (15), Mugabo Gabriel (2), Nyandwi Saddam (16), Rutanga Eric (3), Kwizera Pierrot (23), Mugisha Francois (25), Bimenyimana Bonfils Caleb (7), Mbondi Christ (9) a Ismailla Diarra (20).

Sunrise FC: Habarurema Gahungu (30), Serumogo Ally (2), Niyonshuti Gad (3), Mushimiyimana Regis (26), Niyonshuti Modeste (28), Uwambazimana Leon (20), Iyabivuze Osee (22), Mutabazi Hakim (12), Orotomal Alex (9), Ally Moussa Sova (10) na Niyibizi Vedaste (14).

Dore uko byifashe mu ri ruhago kugeza ubu

AS Kigali yamanutse ku mwanya wa kabiri n’amanota 30,  Kiyovu Sport ni iya 3 n’amanota 28 mu gihe APR FC iza ku mwanya wa kane n’amanota 25 n’umukino w’ikirarane ifitanye na Gicumbi FC kuri uyu wa Gatatu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published.