Uruganda rutunganya amata “Inyange” hamwe na Tetra Pak Ltd barakataje muguha ibyiza abanyarwanda

Umuyobozi w’Inyange avugako kuba hari abashidikanya ko amata yabo bafite ibindi binyabutabire bongeramo kugirango abashe kuramba, ubu bagiye gusobanukirwa neza binyuze m’ubukangurambaga bwa “Gahorane Amata k’Uruhimbi” buzabafasha gusobanukirwa neza ko ntakindi kintu bongeramo, Amata kaba afite umwimerere wayo

Uruganda rutunganya amata mu Rwanda ruherereye mu Karere Ka Gasabo mu murenge wa Masaka ruzwi kw’izina ry’Inyange k’ububafatanye na Tetra Pak Ltd, yampamaye mu gutunganya ibiryo no gupakira cyangwa gufunga mu makarito hakoresheje uburyo bwa UHT (Ultra Heat Treated), bugezweho kandi bwizewe butuma ibicuruzwa biramba kandi ntibitakaze umwimerere.

Tariki 26th Nyakanga batangije ubukangurambaga bise “Gahorane Amata k’Uruhimbi” bwo kumenyekanisha umumaro n’ibyiza byo gukoresha aya mata ya “UHT Milk” afunze mudushashi dufite umubiri ukomeye ubasha kurinda ubukonje cq ubushyuhe bwakwangiza igicuruzwa bashyizemo kandi akaba nta na microbe zakuriramo imbere kuko ifite udushashi tugera kuri dutandatu 6 turinda ibyo byose.

Umuyobozi wa Tetra Pak Ltd Jonathan Kinisu yagarutse ku byiza byogukoresha ubu buryo bwo gufunga ibicuruzwa kuko bwizewe kandi buhendutse bukanagera kuri buri wese.

Umuyobozi wa Tetra Pak Ltd Jonathan Kinisu

Umuyobozi wa Tetra Pak Ltd Jonathan Kinisu Ati,” Nkuko intego yacu ibivuga “duharanira kurinda Ibyiza bikaguma mu byiza”, kandi bikorohera buri wese ku bibona bitamugoye.

Yakomeje agira Ati,” Dufite uburambe mu kazi kuko tumaze imyaka mirongo itandatu nit anu 65 dukorana n’ibihugu bitandukanye bigera ku ijana na mirongo itandatu 160 hamwe n;abakozi ibihumbi makumyabiri na bitanu 25000 kuzenguruka isi, ibyo bikaba byerekana ko ubu buryo bwizewe kandi bunatanga akazi k’urubyiruko.

Umuyobozi w’uruganda rutunganya amata y’ Inyange Biseruka James yagarutse ku mpungenge abantu bagira bavugako hari ibindi binyabutabire uru ruganda rwaba rukoresha mu kurinda aya mata kwangira vuba niyo yaba Atari mu byuma biyakonjesha.

Biseruka James Umuyobozi mukuru w’uruganda Inyange

Ati,” Ndamara impungenge abantu bose bumvako aya mata hari ibindi dushyira bituma aramba kuko tuyateka neza kandi tugakuramo bimwe mubituma yaba ikivuguto ikirenzeho tunayapakira mu buryo bwizewe kandi buyafasha kuyarinda muri icyo gihe cyose kigera ku mezi ari hagati ya atandatu n’icyenda (6monhs – 9months), Abanyarwanda rero bamenye ibyiza hamwe na vitamine bikubiye muri aya mata bo ntago batandukana nayo dore ko biborohera kuko atagombera kuba ya konjeshwa kugirango abashe kuramba.

Yasoje agira Ati,” Gukorera hamwe na Tetra Pak byadufashije kongera agaciro kibicuruzwa byacu aho ubu twaguye n’amasoko tugemura hanze y’igihugu kandi n’umusaruro w’Amata nawo wariyongereye kuva 2005 habonekaga umukamo ugera kuri 142,511MT ariko ubu 2022 tugeze ku kigero cya 999,976MT, akaba arinako urubyiruko rwacu rubona akazi ku bwinshi haba mu Korora amatungo cyangwa no gukusanya amata hirya no hino.

Umworozi akaba n’ushinzwe ubucuruzi bw’Aamta murunganda rw’Inyange Majyambere Jean Cloude nawe avugako hari ubu buryo bworohereje abaturage batagira aho babika amata yabo igihe kirekire ntampungenge.

Majyambere Jean Cloude Umucuruzi wa mata yagarutse kwiterambere bagezeho binyuze mu gucuruza amata ya UHT kubera ko yorohera buri wese

Majyambere Jean Cloude Ati,” Mu mwaka wa 2002 twacuruzaga amata  ari hagati ya litiro 50 – 60 ku munsi ariko ubu tugeze kuri litiro hagati y’ibihumbi 8000 – 9000 ku munsi, kandi ni mugihe twatangiye tuyatwara ku magare ariko ubu twageze ku modoka nizo ziyatwara.

Yasoje ashimira Inyange kubwo kuzana ubu bukangurambaga bwa “Gahorane Amata Kuruhimbi” kuko buzabafasha ku menyekanisha amata yabo ku masoko bityo abaguzi babashe kwiyongera maze abacurizi biborohere arinako baniteza imbere.

Dr. Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) yagarautse ku bacururiza Amata ku magare avugako ayo mata aba atizewe cyane cyane ko aba atapimwe ngo ameza ajyanwe kw’isoko amabi asigaye.

Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB)

Dr. Solange Uwituze Ati,” Aya Amata arizewe ijana kurindi kuko aba yabanje gupimwa kandi ikindi nuko yemejwe n’ikigo cyibifite mu nshingano Rwanda FDA.

Yakomeje avuga ku kibazo kibura rya Amata aho yagize Ati,” Ubundi ibihe byatambutse twageraga muri nyakanga dufite ikibazo kibura rya Amata ariko kurubu aborozi begerejwe abafashamyumvire bagera ku bihumbi 7500 mu turere 14 mu rwego rwo kubahugura uburyo bakoresha babika ubwatsi neza ndetse n’amazi kuburyo mu meshyi byajya byifashishwa.

Yasoje agira Ati,” Gishwati ho nta meshyi nyinshi iharangwa ariko inzira zo gucamo kugirango amata agera ku makusanyirizo ziracyari imbogamizi ariko nabyo turi ku byigaho hamwe n’urwego rubishinzwe vuba aha turatangira kubona umusaruro mwinshi w’Amata ava muri Gishwati.

Uruganda Inyange mu gukemura ikibazo kibura ry’Amata ku isoko narwo ruvuga ko bafite gahunda yo kubaka urundi ruganda rwazajya rubafasha mu kubika ayo mata maze nayo igihe umusaruro wabaye muke bityo bakifashisha kurayo urwo ruganda rwabitse.

Abacuruzi bishimiye ubu bufatanye bwa Tetra Pak n’ Inyange kuko bizabongerera amasoko

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *