Israel:Kwirukana abimukira bakomoka muri Afurika biracyigwaho

Urukiko rw’Ikirenga  muri Isirayeli kur’uyu wa kane rwahagaritse by’agateganyo umugambi wa leta wo kwirukana ibihumbi by’abimukira b’Abanyafrika binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Israel kuri uyu wa Kane rwafashe icyemezo cyo guhagarika ukwirukanwa kw’abimukira nyuma y’aho imiryango irengera abimukira igaragaje ko kinyuranye n’amategeko,bityo ngo hakazafatwa umwanzuro tariki ya 26 z’ukwezi kwa gatatu ubwo uru rukiko ruzaba rufite ibihamya byashingirwaho mu kurangiza iki kibazo .

Leta iyobowe na  Benjamin Netanyahu ishaka kwirukana ibihumbi by’abimukira baturuka mu bihugu bya Eritreya na Sudani banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko kandi batasabye ubuhungiro.

Leta yari yabahitishijemo gutaha mu kwezi kwa kane mu bihugu byabo cyangwa kujyanwa mu kindi gihugu cyakwemera kubakira bitaba ibyo  bagahitamo gufungirwa muri Isirayeli ubuzima bwabo bwose.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *