Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo gishinzwe igororamuco yitabye Imana

Amakuru yamenyekanye uyu munsi  ni uko Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Bosenibamwe Aimé wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), gihuriza hamwe ibigo byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi.

Ubuyobozi bwa NRS bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rw’uwari umuyobozi mukuru w’iki kigo.

Mu butumwa bwanyujijwe muri Twitter, iki kigo cyakomeje kiti “Abakozi, Inshuti n’umuryango dufatanye muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *