Icyorezo cya Monkeypox cyageze mu Bufaransa, 16 bamaze kwandura

twitter sharing button
facebook sharing button

Imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima mu Bufaransa kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi, yagaragaje ko hari abantu 16 bafashwe n’icyorezo cya Monkeypox, gikomeje gukwirakwira Isi.

Agace kibasiwe cyane n’iki cyorezo mu Bufaransa ni Île-de-France. Mu bantu 16 bagaragaweho iki cyorezo, 12 ni abo muri aka gace, babiri ni abo muri Occitanie, umwe ni uwo muri Normandie naho undi umwe akaba uwo muri Auvergne-Rhône-Alpes.

Abayobozi mu nzego z’ubuzima basabye abantu bakuru n’abakora mu nzego z’ubuzima bahuye n’abarwaye kwikingiza iki cyorezo. Hashize iminsi mike Minisitiri w’Ubuzima mu Bufaransa, Brigitte Bourguignon, atangaje ko babonye abantu barindwi barwaye Monkeypox. Yavuze ko bizeye ko iki cyorezo cyitaziyongera cyane mu Bufaransa.

Minisitiri Brigitte yanijeje ko u Bufaransa bufite inkingo zihagije ku bantu baba banduye cyangwa bahuye n’abanduye.

OMS iherutse gutangaza ko indwara ya Monkeypox itaraba icyorezo cyahangayikisha Isi kandi ko atari ngombwa ko abantu bose bayikingiza.

Umuganga ukuriye Ishami rya OMS rishinzwe gukurikirana indwara y’ubushita, Dr Rosamund Lewis yavuze ko Monkeypox idakwirakwira cyane nk’izindi virus zirimo na Coronavirus.

Yakomeje avuga ko hataraboneka ibimenyetso byerekana ko iyi virus yihinduranya ikabyara izindi, ariko ngo haracyari gukorwa ubushakashatsi.

Umukozi wa OMS, Andy Seale, yavuze ko kuri ubu hari byinshi bitarasobanuka kuri iyi ndwara.

Icyorezo cya Monkeypox kimaze gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ariko gifite urukingo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *