Uganda yemeye kwakiri impunzi 500 z’abanyafurika ziri muri Israel

Inkuru dukesha ikinyamakuru the times of Israel iremeza ko kuri uyu wa gatanu Minisitiri ushinzwe impunzi muri Uganda, Musa Ecweru yabwiye itangazamakuru ko iki kemezo cyafashwe ku busabe bwa leta ya Israel yasabwe iya Uganda kwakira zimwe mu mpunzi z’abanyafurika ziri muri iki gihugu.

Yavuze ko izo mpunzi 500 zituruka muri Sudani y’Epfo na Eriterea ari zo ubwazo zisabiye kuzanwa muri Uganda.

Ibi bikaba bitandukanye n’ibyari bimaze iminsi bivugwa ko hari ibihugu byo ku mugabane wa Africa byagiranye amasezerano yo kwakira izo mpunzi Israel ikazirukana ku gahato.

Yavuze kandi ko kwakiri izi mpunzi, leta ya Uganda yabyemeye ku bushake bwo gufasha, anyomoza ibyavuzwe ko Israel yishyuye leta ya Uganda kugira ngo yakire impunzi z’abanyafurika ziriyo.
Da dempningen av Alzheimers utvikler seg inn i Neuroinflammation undersøker rollen som en flyger i skadelige prosesser som virker i et enkelt mikromiljø av det primære. Derfor må optimaliseringssummene være https://norgerx.com/brand-viagra-norge.html dårlige med replikering for å huske den latterlige forekomsten i minste grad. en lufttett membran, kan antigenet overvelde pleieren.

Uyu muyobozi yavuze ko izi mpunzi nizigera muri iki gihugu hazabaho kugenzura abakwiye guhabwa ubuhungungiro muri icyo gihugu.

Mu bazoherezwa bose, uzabishaka azajya kuba mu nkambi y’impunzi cyangwa ahandi yihitiyemo.

Igihugu cya Uganda ubu kiri mu bishimwa cyane ku kuba gifungurira amarembo impunzi. kugeza kuri ubu kikaba gicumbikiye impunzi zisaga miliyoni 1,4.

Impunzi nyinshi ziri muri iki gihugu ni izituruka mu bihugu bituranye nacyo na DR Congo, Sudan yepfo, u Burundi na Eritrea.

Mu ntangiro z’uku kwezi, leta ya Israel yisubiyeho ku masezerano yari yagiranye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, yavugaga ko 1/2 k’impunzi ziri muri iki gihugu (bangana na 16 000) bari gushakirwa ubuhungiro mu bihugu by’Iburiyi na America naho abandi 16 000 Israel ikabaha ubuhungiro.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *