Kigali:Umuntu ukekwaho ubujura yafatiwe mu cyuho araraswa

Police yatangaje ko yarashe umusore yemeza ko yari amaze gutobora inzu y’umusirikare ufite ipeti rya Capitaine witwa Gapasi wo mu ngabo z’u Rwanda utuye mu murenge wa Masaka, Akagari ka Cyimo mu Mudugudu wa Kabeza,mu karere ka Kicukiro.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, taliki 29 Mata, 2019,nibwo uyu musore yarashwe n’umupolisi wari umwegereye yashatse gutera icyuma nkuko CIP Umutesi Goretti, umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore ushinjwa gucukura inzu ya Cpt ngo nta ndangamuntu bamusanganye nyuma yo kumurasa ashaka gutera icyuma umupolisi.

Uyu musirikare wa RDF ngo yari ari iwe yumvise isasu rivuze aza gutabara asanga ni mu rugo rwe uyu mujura yacukuraga.Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe muri Kicukiro.

CIP Umutesi Goretti yasabye abatuye umujyi wa Kigali gushyira itara ry’umutekano ku ibaraza ry’ingo zabo kuko ngo ariryo ryafashije polisi kubona uyu mujura.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *