Hatanzwe impamvu yatumye moto zikomeza kubuzwa gutwara abagenzi kandi taxi zakomorewe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko icyatumye moto zikomeza kubuzwa gutwara abagenzi kandi mu myanzuro yatangajwe yo koroshya gahunda ya guma mu rugo harimo ko gutwara abantu mu buryo bwa rusange byemewe hagati mu Ntara ari uko kuri moto ubwirinzi bwa covid-19 bugoye.

Minisitiri Shyaka Anastase aganira na RBA yasabye abaturarwanda kubahiriza aya mabwiriza uko avuga bakirinda gutwara abagenzi kuri moto kuko aya mabwiriza abibuza, moto icyo zemerewe ni ugukomeza gutwara ibicuruzwa.

Yagize ati “Ntabwo dushaka igihombo cyane cyane igihombo gikora ku buzima bw’Abanyarwanda”.

Prof. Shyaka yavuze ko kwirinda ikwirakwira rya covid-19 ku batwara abagenzi mu modoka byoroshye kuko icyo basabwa ari ugushyira intera hagari yabo nk’abagenzi ndetse no gushyira intera hagati yabo n’umushoferi kandi bakambara udupfukamunwa.

Ati “Kuri moto abantu bicara begeranye ntabwo twasaba abantu gushyira intera ya metero hagati yabo bari kuri moto ngo bishoboke kuko baba bakoranaho”.

Gutwara abagenzi mu modoka bashyiramo intera  hari ba rwiyemezamirimo bashobora kubigiraho ikibazo kuko baba bari mu bucuruzi, basabwa gushyiramo lisansi n’ibindi bishoro bityo kugabanya abagenzi atwara bikaba byabateza ibihombo mu gihe ibiciro by’ingendo byaguma uko bisanzwe.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye yavuze ko bagiye kuganira n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA ku ngingo y’ibiciro kugira ngo abatwara abagenzi mu modoka badakorera mu bihombo.

Gutwara abagenzi kuri Moto byatiza umurindi Covid-19

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *