Perezida Kagame yatanze umwaka umwe ngo ibitaro bya Shyira bibe byubatswe

Perezida Kagame yahaye Minisiteri y’ubuzima n’iy’ingabo igihe cy’umwaka umwe ngo imirimo yo kubaka ibitaro by’icyitegererezo bya Shyira mu Karere ka Nyabihu ibe irangiye.

Byari biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ibitaro by’icyitegererezo bya Shyira yagombaga kurangira mu myaka ibiri.

Mu mwaka wa 2014 nibwo Guverinoma yafashe umwanzuro wo kwagura ibitaro bya Shyira, bikajya ku rwego rw’iby’ibyicyitegererezo, hagamijwe ko abaturage baho babona serivisi zose hafi, aho kujya mu bindi bitaro bya kure.

Mu isuzuma ryakozwe, Guverinoma yasanze amafaranga azakoreshwa hagurwa ibyo bitaro ajya kungana n’ayakoreshwa hubakwa ibindi bishya.Kubisana byari gutwara miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, naho kubyubaka bundi bushya bigatwara miliyari eshanu.Hafashwe umwanzuro wo kubaka ibindi bishya aho kubyagura.

Icyakora imirimo yo kubaka ibi bitaro ntiratangira uretse kwimura abaturage bari batuye ahateganywa kubakwa.

Ni ikibazo cyongeye kugaragazwa ubwo Perezida Kagame yasozaga itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa ryari rimaze iminsi ribera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Kane, aho umwe mu bagize njyanama y’Akarere ka Nyabihu akaba n’umuyobozi w’ibitaro bya Shyira, yagikomojeho.

Minisiteri y’ubuzima n’iy’ingabo zahawe inshingano zo kubaka ibyo bitaro, zihuriza ku kwerekana ingengo y’imari nk’inzitizi mu itangira ry’imirimo.

Perezida Kagame yeretse izo Minisiteri uburyo bwakoreshwa ngo imirimo ibe itangiye, ingengo y’imari izaze iyunganira.

Yagize ati“Amafaranga ntabwo bigomba ko abonekera rimwe.Nimutangire,wenda ingengo y’imari izaza ari miliyari eshanu, ariko aho tuvugira aha umuntu yabona nka miliyoni 500 akaba atangiye, ibindi bikigwa neza bigasanga ibikorwa bikomeza.”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko bidakwiye ko ibikorwa remezo nk’ibyo bikenewe n’abaturage bose bitegereza imyaka ibiri ngo byuzure, atanga umwaka umwe ngo bibe byarangiye.

Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yemeje ko ingengo y’imari niboneka imirimo yo kubaka izahita itangira kandi bizatwara umwaka umwe aho kuba ibiri.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *