John Kerry ari mu rugendo mu gihugu cya Kenya

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga , John Kerry, ari mu ruzinduko mu gihugu cya Kenya aho ari kuganira n’umukuru w’igihugu, Uhuru Kenyatta ku by’umutekano.

JPEG - 19.2 kb
John Kerry yakirwa na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta

Byari byitezwe ko baganira ku kibazo cy’imirwano muri Sudani y’epfo hamwe n’uko byifashe muri Somalia, aho abarwanyi ba Al Shabaab bakomeje kugaba ibitero.

Biteganyijwe ko Bwana Kerry aza kubonana n’abaminisitiri umunani bo mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba.

Nyuma y’umubonano n’aba baminisitiri azahita ajya muri Nigeria ejo kuwa kabiri agiye kuganira ku byerekeranye no kurwanya umutwe w’abarwanyi ba ki Islam, Boko Haram.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *