
- John Kerry yakirwa na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta
Byari byitezwe ko baganira ku kibazo cy’imirwano muri Sudani y’epfo hamwe n’uko byifashe muri Somalia, aho abarwanyi ba Al Shabaab bakomeje kugaba ibitero.
Biteganyijwe ko Bwana Kerry aza kubonana n’abaminisitiri umunani bo mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba.
Nyuma y’umubonano n’aba baminisitiri azahita ajya muri Nigeria ejo kuwa kabiri agiye kuganira ku byerekeranye no kurwanya umutwe w’abarwanyi ba ki Islam, Boko Haram.