RDB yasubije abibaza impamvu gufunga ikigo cy’ubucuruzi bitinda

Mu rwego rwo koroshya gukora ubucuruzi mu Rwanda, hari byinshi byagiye bikorwa aho nko kwandikisha igikorwa cy’ubucuruzi(Business registration) bikorwa mu gihe kitarenze amasaha atandatu kandi bitabaye ngombwa ko umuntu ajya ku Ikigo cy’Igihugu cy’ iterambere (RDB) ahubwo bigakorerwa kuri Internet.

Nubwo gukora ubucuruzi byorohejwe ariko hari ubwo biba ngombwa ko umuntu ahagarika ubucuruzi bwe biturutse ku mpamvu zitandukanye.

Abacuruzi n’abandi bafite aho bahurira na bwo bavuga ko igihe bakeneye gufungisha ubucuruzi bwabo bibatwara igihe kirekire.

Iyi mbogamizi ni imwe mu zagaragajwe kuri uyu wa 29 Werurwe 2016 n’abacuruzi bari bitabiriye igikorwa cya RDB kigamije kubamurikira amwe mu mavugururwa yakozwe kugira ngo abakora ubucuruzi mu Rwanda barusheho koroherezwa.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ishoramari muri RDB, Bajiji Innocent yavuze ko impamvu gufunga ikigo cy’ubucuruzi bavuga ko bitinda ari uko hari byinshi biba bigomba kwitonderwa kugira ngo bidateza izindi ngaruka.

Ati ” Turakora ibishoboka tukabyoroshya ariko tugomba no kwitonda kugira ngo bidateza izindi ngaruka. Ugomba kubanza kumenya umuntu ufunga ikigo cy’ubucurizi aragifunga kubera iki, hari abantu afitiye imyenda, hari imisoro yanyereje, niyo mpamvu tugomba kubyitondera kurusha uko umuntu aza kwandikisha ubucuruzi.”

Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu mu Kigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), Kayigi Aimable yavuze ko uwifuza guhagarika ubucuruzi hari urupapuro yuzuza, iyo nta kibazo na kimwe afitanye n’abantu ikigo cye gifungwa ariko iyo basanze hari ibibazo afite bamuha icyemezo cyemeza ko atagikora ndetse nta n’inshingano yo kumenyekanisha imisoro afite ariko kugira ngo gifungwe burundu akaba agomba gukemura ibibazo byose bamusanganye.

Abacuruzi bagaragaje kandi ko hakiri ibibazo mu bijyanye no guhinduza ibyangombwa by’ibinyabiziga (mutation) igihe byaguzwe mu cyamunara ndetse n’ikibazo cy’ibicuruzwa bifatirwa igihe byazanywe n’utabifitiye uburenganzira cyangwa bitujuje ubuziranenge, ibi bibazo byose RDB ikaba ivuga ko izahura n’inzego bireba bakabiganiraho.

Uretse ibijyanye no kwandika ubucuruzi bikorwa mu gihe gito, hari n’ibindi byavuguruwe mu rwego rwo korohereza abacuruzi n’abashoramari nko kwiyandikisha mu batanga umusoro ku nyungu (TVA) no kwandikisha abakozi bisigaye bikorwa na RDB kandi byose bigakorerwa kuri Internet.

Andi mavugururwa yakozwe ni ajyanye n’ubutaka, aho ubu wifashishije telefoni ukanda *561# ukamenya amakuru yose ashoboka kuri ubwo butaka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *