Gakenke: Abanyamuryango 205 ba Koperative Dukundekawa Musasa bahuye nibiza bagenewe inkunga

Kuri uyu  wa mbere tariki ya  23 Ugushyingo 2020 , Nibwo abanyamuryango bagize Koperative Dukunde Kawa Musasa itunganya umusaruro ukomoka ku gihingwa Ngengabukungu cya kawa iherereye mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Ruli  bahuye n’ibiza bagenewe inkunga  y’ibyo kurya k’ubufatanye n’umufatanyabikorwa  Sustainable Harvest Inc n’ibindi bikoresho  kugirango barusheho guhangana nibiza byabibasiriye  

Inkunga abanyamuryango bagenewe igizwe n’ibyo kurya ndetse n’ibindi bikoresho

Abaturage batandukanye baganiriye n’itangazamakuru  bemeza ko ibyo kurya  n’ibindi bikoresho bahawe bigiye kubafasha muri  ibi bihe bigoye byatewe n’ibiza kandi ko bizab imbarutso  yo  gukomeza kubafasha kuzamura umusaruro wabo wa kawa kuko bagiye kongera kugira imbaduko   n’imbaraga zo kurushaho kuyikorera.

Umwe mubahawe inkunga igizwe n’amasabune umuceri ,isukari,amavuta,n’ibishyimbo  , yashimiye igitekerezo cyiza cyafashwe n’ubuyobozi bwa Koperative dukundekawa n’umufatanyabikorwa Sustainable Harvest Inc , agaragaza ko kuba babazirikanye  byabongereye imbaraga  muri ibi bihe  bigoye bahuriyemo n ‘ibiza ndetse n’ icyorezo cya Covid-19 , ahamya ko bunganiwe mu kugira ubuzima bwiza , aho bazabasha guhinga kawa yabo bafite ubuzima buzira umuze.

Umuyobozi  wa Koperative Dukundekawa Musasa Ernest Nshimyimana  mu gushimira umufatanyabikorwa  wabahaye iyi nkunga  yavuze  ko izabafasha kuzahura ubukungu bw’abanyamuryango  bahuye n’ibiza  muri rusange no muri ibi bihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Yagizati “ N’ igikorwa cyateguwe n’umufatanya bikorwa Sustainable Harvest Inc ,murwego rwego gufasha abanyamurwa  bagera kuri 205  bahuye n’ibiza kugirango babashe gukomeza ubuzima ndetse babashe kurushaho gukorera kawa bafite ubuzima buzira umuze”.

Yongeyeho ko inkunga yatanzwe  n’umufatanyabikorwa ingana n’amafaranga y’u Rwanda asaga gato  Miliyoni Eshanu n’Ibihumbi Magana Atanu. angana 5. 765 mu madorali y’Amerika , iyi nkunga akaba ariyo yagabanyijwe  buri munyamuryango  mu bahuye n’ibiza  aho yagiye agenerwa  inkangara irimo inkunga y’ibifite agaciro k’amadolari 28 y’Amerika.

Yaboneyeho gusaba abanyamuryango bahawe inkunga kuyifata neza bityo ikabagirira akamaro kandi bakarushaho gukorera kawa neza bayirinda ibyonnyi ndetse n’umukeno .

Koperative Dukundekawa Musasa igizwe n’abanyamuryango 1.193 hakaba harimo abagore bagera kuri 254. Kugirango ube umunyamuryango wa koperative usabwa gutanga umugabane ungana n’Ibihumbi  Mirongo Itatu(30.000 Frw) kandi ukaba usanzwe uri umuhinzi wa Kawa.

Umuyobozi wa Koperative Dukundekawa Musasa Ernest Nshimyimana 

 

 

Ahimana Theoneste

.

 

 

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *