Blog

  • Ubuzima bwo gutotezwa abakundana bahuje imiterere bacamo barasaba ko bwacika

    Ubuzima bwo gutotezwa abakundana bahuje imiterere bacamo barasaba ko bwacika

    Nyuma yakarengane kenshi no kuvangurwa mu bandi “Abakundana bahuje imiterere” bibumbiye mu muryango wa LGBTQIA+ bahuguwe byinshi ku bijyanye nuburenganzira bwabo

    Mu gihe cyatambutse hagiye humvikana ibibazo bitandukanye harimo ihohoterwa n’ivangurwa rikorerwa bamwe mu bakundana bahuje imiterere, bazira uko bari kandi nabo ubwabo batarabigizemo uruhare yewe bikagera naho umubyeyi y’irukana umwana we yibyariye, abandi bakabirukana mu kazi ndetse rimwe na rimwe ntibanahabwe serivise zihabanze.

    Umuryango HDI (Health Development Initiatives) ufatanyije na RYFPL (Right For Young Feminist And Positive Life) hamwe na wiceceka yewe nindi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu bateye intambwe yo gusobanurira abantu ibijyanye n’ubuzima bw’ababana bahuje imiterere hagamijwe kugirango ivangura n’akarengane bibakorerwa bicike burundu.

    Umuyobozi wa wiceceka Uwayezu Andre yabwiye imenanews ko mu kurwanya no kurandura burundu ihezwa n’akato bikorerwa abanyamuryango ba LGBTQ­+ ba bishyize mu byiciro bitatu.

    Ati”. Ikiciro cya 1 twabanje ku ganiriza abakundana bahuje imiterere ubwabo gusobanukirwa no kumenya uburenganzira bwabo yewe nuko bakwitara igihe bahuye nako kato cyangwa ivangura, Ikiciro cya 2 habayeho ku ganiriza ababyeyi, Abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abashinzwe umutekano hamwre n’abayobozi bibanze kugirango bumve neza ko niba umwana wabo akururwa nuwo bahuje igitsina badakwiye ku muca mu muryango cyangwa ngo bamwamagane nkuko haraho twagiye tubibona, Icya 3 ni itangazamakuru kugirango mu gihe habayeho ihohoterwa rikorerwa umunyamuryango wa LGBTQ+ bashobore kumenya uko batangazamo iyo nkuru batagize nabo uwo bakomeretsa igihe badasobanukiwe neza ibyerekeye uyu muryango wa LGBTQ+.

    Musangwa Jonathan umukozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Human right first and association” akaba n’umunyamategeko wabigize umwuga yavuzeko nta munyarwanda ukwiye gukora ivangura ku muntu uwariwe wese kuko hari amategeko abihanirwa.

    Ati.”Mwitegeko nshinga ariticle ya 16 igena uburyo ki umuntu wese ukora ivangura yahanwa n’amategeko, noneho mu mategeko nshinjabyaha ariticle ya 163 ihana umuntu wese wakoze icyaha cy’ivangura naho 164 igahana umuntu washishikarije mugenzi we gukora ivangura, Akaba  Ari naryo kose abanyamakuru bakunze kugwamo kubera ko nta makuru ahagije baba bafite ku kintu.

    Yasoje agira Ati”. Iyi niyo mpamvu twahisemo n’abanyamakuru ko basobanukirwa kugirango babashe kugira amakuru ahagije bityo batazagongwa n’amategeko.

    Umukozi w’umuryango  wa HDI (Health Development Initiatives)  Muhirwa Suleiman agaruka ku ngaruka mbi bamwe mu banyamuryango ba LGBTQ+ bahura nazo iyo bakorewe iryo vangura.

    Yagize Ati,” Iyo nk’umwana umuryango umutereranye n’incuti zikakuvaho n’akazi baka mwirukana kubera uko ateye atangira kwigunga ugasanga niba atankwaga ibiyobyabwenge abyishoyemo cyangwa se atekereje kwiyahura kubera kuba wenyine bikarangira agize ikibazo cy’imitekerereze.

    Yasoje asaba abantu bose batanga serivise z’ibanze ndetse n’ingeri zose z’abantu ko babafata nk’abantu nk’abandi kandi kuba aruko bameze ntago ari amahitamo yabo kandi twizeyeko bizageraho bigacika kuko na cyera twakubitaga umwana urisha imoso ariko kurubu byaracitse kandi uwo mwana nawe siwe wabaga yabyihitiyemo nibyabaga bimurimo.

    By: Uwamaliya Florence                                                

  • ASOFERWA: yahuguye abakora akazi kabashyira mu byago byo kurwara malariya

    ASOFERWA: yahuguye abakora akazi kabashyira mu byago byo kurwara malariya

    Umuryango Nyarwanda Utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa bitandukanye birimo no kurwanya Malaria, ASOFERWA, watanze inama ku byiciro by’abantu barimo abatwara abantu n’ibintu kuri Moto, ku kwirinda no kurwanya Malariya.

    Asoferwa yagiriye inama ibyiciro by’abantu barimo Abamotari kwirinda Malariya

    Intego nyamukuru Yaya mahugurwa n’ ukuganiriza ibyiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Malariya.

    Aha harimo abakora umwuga w’uburaya, Abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto, Abakora nyakabyizi, abatatwara abantu n’ibintu ku igare bazwi nk’abanyonzi n’abandi.

    Aba bose bibukijwe ko akazi bakora gatuma bagira ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Malariya ariko banibutswa ko no kuyirinda bishoboka, mu gihe bakurikiza inama bagiriwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Asoferwa, Nshimiyimana Appolinaire, yavuze ko impamvu ikomeye yatumye hategurwa aya mahurwa yiswe inama y’ubuvugizi, ari ko ibi byiciro by’abantu bitagerwagaho cyane kandi nyamara bakwiye kwitabwaho.

    Nshimiyimana Appolinaire Ati. “Twatumiye iyi nama kugira ngo duhuze abantu bose bakorana na biriya byiciro twavuze. Kugira ngo dufatanye kugera ku byiciro by’abantu byitwa bikomeye kubigeraho, bihabwe serivisi z’Ubuzima, dufatanyije turandure Malariya, bibe ibyiciro byoroshye kubigeraho kuko imbaraga zafatanyijwe.”

    Avuga ko nyuma y’iyi nama biteze ko aba bantu bose bari batumiwe muri iyi nama, bazabasha kugira uruhare mu ngamba zo kurwanya Malariya zari zisanzwe ziriho

    Yakomeje agira Ati “Twizeye ko nyuma y’iyi nama, tugira imyumvire imwe ijyanye n’insanganyamatsiko ivuga ko kurwanya Malariya bihera kuri njye. Icyo bakora cyose bumve ko kurwanya Malariya ari ngombwa kuri we, akagira ibikorwa yakora. Abakoresha bakamenya ko bagomba kurinda abakozi ba bo kwandura iyi ndwara.”

    Akomeza avuga ko bishimira uko Malariya yagabanutse mu Gihugu, kandi bitanga icyizere cy’uko bizagera ku kigero cya 0%.

    Imibare ya RBC igaragaza ko mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ari ho hagaragaye abantu benshi banduye Malariya ariko mu Gihugu cyose iyi ndwara iri kubanyuka ku rwego rushimishije.

    Twegereye Dr. Mangara Jean Louis Ndikumana aganira n’itangazamakuru yerekanye uburyo malariya ihagaze ndetse n’uburyo bwo kuyirinda mugihe wafashwe.

    yagize Ati.“Malariya ni indwara ivurwa umuntu agakira, mu masaha 8 gusa, kuyivura ni mu minsi 3 ,iterwa nagakoko kitwa “plasmodium” gakwirakwizwa n’umubu w’ingore, ukunda kuryana mu gihe cy’amasaha ya nimugoroba, ibiryo byawo by’ingenzi ni isukari yo mu maraso”.

    Plasmodium iyo yinjiye mu maraso, ihita ijyanwa mu mwijima, igakuriramo hanyuma ikiyongera, igaturika ikajya mu minsi hanyuma ikagaragara hagati y’iminsi 10 na 14.

    Ibimenyetsio bya malaria:  Umutwe, umuriro ukabije, kunanirwa, kuribwa mungingo no kuruka.

    By: Uwamaliya Florence

  • Ishuri Rya Karembure Sunshine rirakataje mu guha abana uburezi bufite ireme

    Ishuri Rya Karembure Sunshine rirakataje mu guha abana uburezi bufite ireme

    Nyuma yuko minisitri wa MINICOM Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome asuye bamwe mubashoramari bakorera ku gisimenti ku mpamvu zuko abacuruzi baho bavugaga ko batakibona abaguzi kubera imyanzuro yari yafashwe yo gufunga imihanda bizwi nka “Car Free Zone”  bavugako nyuma yurwo rugendo rwa Minisitri ubu hari impinduka.

    Abanyeshuri biga Ku Ishuri Rya Karembure Mubyishimo Byinshi Aho Bari Basohokeye Muri Come Again

     Umbwo twahanyarukiraga kugirango tumenye impinduka twahasanze Ikigo cy’amashuri abanza cya karembure Sunshine School cyari cyasohokanye bamwe mu banyeshuri  bagera kuri 80 biga mu mwaka wa 3 kugeza muwa 6 w’amashuri  abanza bakaba bari basohokeye ku kibuga cy’indege ikanombe bagahitamo ahantu hatekanye ho  kwiyakirira nkahazwi  kw’izina  rya Come Again (Bar&Resto) iherereye  mu giporoso ,aho bari kumwe n’abarezi babo basangira amafunguro babateguriye.

    Uyisabye Yacenta n’Umuyobozi  Mukuru  w’ikigo cya karembure sunshine school aganira n’Ikinyamakuru  Imena  aho Agira Ati.”Nibyagaciro gakomeye  gufata umwana tukagira igihe cyo kumutembereza   kuko bituma baruhuka mu mutwe  bikabafasha kwiga neza bigatuma batsinda kukigero gishimishije.”

    Uyisabye Yacenta Umuyobozi mukutu w’ikigo cya karembure sunshine school

    Akomeza agaragaza impamvu bahisemo kubajyana  ku batembereza ku kibuga kindege ,kuko abona aribyagaciro kuba buri mwana wese yagakwiye kumenya ibyiza byiwabo mu gihugu avukamo ,aho yatanze urugero agaragaza ko  , abanyeshuri babyishimiye umbwo bageraga ku kibuga bakabereka ibisambwa iyo umuntu agiye kwinjira mu ndege  ndetse bakabereka impauro zituma  winjiramo bakabereka ibigize indege n’uburyo iguruka,kuriwe abona aribyagaciro .

     Dusabimana  Fabien n’Umwarimu  wigisha Amasomo ajyanye na siyanse ndetse n’imbonezamubano(social studies) nawe  yagarutse kurugendo bakoranye n’abanyeshuri aho Agira Ati.” Hari abanyeshuri bagize umuhigo wo kuzatwara indege  ndetse nabandi bavugako bazakora ku kibuga cyazo.”

    Dusabimana  Fabien Umwarimu Ku Ishuri Rya Karembure

    Aho yongeye ko ururugendo Ari ,ingirakamaro kuko mubyo nigisha bimwe babisobanukiwe neza kuko babyiboneye amaso kumaso burya biragora kwigisha ikintu umuntu atabona bikaba tewori nta puratike  ,ariko iyo abibona neza arabisobanukirwa bityo bikamufasha ,doreko abakozi bo ku kibuga kindege baberetse serivisi zihatangirwa kuva ukihinjira ukarinda winjira mu ndege ndetse nakarisho baberetse nikoranabuhanga ryose indege yifashisha ndetse  nicyo umugenzi akora iyo indege igize ibyago.

    Umuyobozi wa Come  Again Gasana  Alex

    Gasana  Alex Umuyobozi wa Come  Again

     Yagarutse kuri serivise biyemeje gutanga kubakiriya nabo ko bagerageza kubahiriza igihe Kandi bakabaha amafunguro ameze neza,aho Agira Ati.” Iyo ukinjira muri Come Again tukwakirana nayombi kuko icyo twiyemeje nukunoza serivisi neza umukiriya akazongera akagaruka kuko tuba twaguhaye agaciro mbere yibindi byose.”

     Gasana Alex Kandi yadusobanuriye neza Come Again ibice biyigize atumbwira ko harimo (Bar&Resto) arinayo mpamvu barushaho kunoza imirimo wabo mugihe batunganya amafunguro kurubu usanga abantu bava imbwota masinde baje kuhafatira ifunguro ryitwa cyane akabenzi,kubakunzibako ariko siko gusa bafite Nandi mafinguro aho usangamo ifi,urukwavu,nyamacoma ,igiti ,gisangani ndetse n’inyama zihene,

    Aributsa abantu bafite ibirori cyangwa abantu bafite ama nama ko babafasha kubakiriya abashyitsi mugihe gito Kandi bakabaha ibiryo by’umwimerere .

    Murakaza neza murisanga muri Come Again (Bar&Resto)kuko tubafitiye aho kubakiriya hahagije ,no kubibasangisha  aho muri murabyemerewe.

    Ukeneye kuhacyirirwa cyangwa gutanga komande wahamagara nimero ya Telefone igendanwa 0788309806

    Abakunzi b’umuziki nabo ntago bahejwe kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru buri munsi n’injyana zitandukanye
    Inyama z’amoko yose ziba zihari kandi kugiciro cyiza

    By: Uwamaliya Florence

  • Umushinga Root Foundation Urakataje Mugufasha Abana Ubakura Ku Mihanda

    Umushinga Root Foundation Urakataje Mugufasha Abana Ubakura Ku Mihanda

    Root Foundation yateguye umunsi mukuru wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika, binyuze muri siporo ndetse n’imyidagaduro, aho Empire Technology na Hope Line Sport batatereranye uyu mushinga bityo bakawufasha gutegura uyu munsi mukuru.

    Umunsi wo kwizihiza umwana w’umunyafurika usanzwe uba tariki 16 kamena buri mwaka, kuriyi nshuro umushinga Root Foundation usanzwe ufasha abana batishoboye kubarihirira amafaranga y’ishuri ndetse yewe n’abandi bagiye ku mihanda bitewe n’ubukene cyangwa amakimbirane yo mu muryango, abo bana nabo Root Foundation Ibafasha kubakura ku mihanda ikabasubiza mw’ishuri.

    Ubuyobozi bwa Root Foundation buganira n’ Imenanews bwavuzeko ari igitekerezo cyaje hagamijwe kugabanya abana bishora mu mihanda babitewe nibibazo bitandukanye.

    Umuyobozi wa Root Foundation Ati”. Uyu mushinga twawutangiye muri 2012 nyuma yuko twabonaga hari abana bata ishuri bakajya mu mihanda bitewe n’ubukene cyangwa se amakimbirane yo mu muryango, twebwe rero twahisemo kujya twegera bano bana tukabafasha bakasha gusubira mw’ishuri abayataye ndetse nabo badafite amikoro ahagije tukabasha kubishyurira.

    Akomeza agira Ati”. Kuva twatangira ubu ikigo cyacu kimaze gucamo abana barenga 1500, kurubu dufite abana bagera kuri 300 twishyurira ishuri harimo pirimeri(primary), segonderi(secondary), na kaminuza.

    Ntago aribyo gusa kandi dufasha n’ababyeyi babo bana batishoboye tukabigisha imirimo imwe nimwe yabafasha kwiteza imbere harimo kudoda, kuboha ndetse n’ibindi..

    Ayinkamiye Sandrine Ubu nawe yigisha kudoda, ariko nawe kubimenya yafashijwe na Root Foundation

    Uyu mushinga kandi ufite uburyo butandukanye ifashamo bano bana igihe batari ku mashuri usanga bahuriye hamwe barimo kwiga kubyina(dance traditional), gucuranga ndetse nibindi byabafasha kumenya impano zabo nuko bakwiteza imbere binyuze murizo mpano zabo.

    Umunsi w’umwana w’umunyafurika biteganyijwe ko uzabera kuri cercle sportif akaba ari umukino uzahuza ikipe y’abana ya Root Foundation niya Green Hills Academy. Hateganyijwe kandi haza nundi wo uzahuza aba politician na ba celebrates batandukanye, kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitatu(3000frw) bizatangwa murwego rwo gufasha kwishyurira minerivare abana batishoboye.

    Iki gikorwa cyateguwe na Root Foundation kubufatanye na Empire Technology hamwe na Hope Line Sport Izanambika aba bana imyenda ya siporo mugihe baza bari gukina.

    By: Uwamaliya Florence

  • Impinduka mu ishyaka PS Imberakuri

    Impinduka mu ishyaka PS Imberakuri

    Kuwa 11 kamena mu Karere Ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda hateraniye inama y’ishyaka “PS Imberakuri” riharanira uburenganzira bw’abaturarwanda  ikaba igamije kuvugurura amategeko yari asanzwe ho bitewe nuko hari amwe muriyo atarumvikanweho n’abanyamuryango

    Niyo mpamvu  abanyamuryango ba PS Imberakuri bahisemo kuyavugurura kugirango abere meza kuri bose. 

    Hon. Mukabunani Christine umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri mukiganiro yagiranye n’ Imena news yagize Ati”. Twararebye dusanga harimo amwe mu mategeko atagendanye n’igihe bitewe nuko dushinga ishyaka byari bimeze, ndetse harimo namwe mu mategeko  atarizwe ho neza .”

    Yagarutse ku mavu namavuko  y’ amategeko yabo bayanogeje neza  ,ikindi agaragaza ko nubwo bakoze ubuvugizi ku barimu bakabazamurira umushahara ariko ko bakiburana ko hari ayo babakata bitakagombye,ikindi n’uko bagifite intego yo kugumya  gukora ubuvugizi ku baganga  kuko nabo bagaragaje impungenge bafite  ko nabo bahembwa umushahara urihasi.

    Hon.Mukabunani Christine yibukije abanyamuryango ko badakwiye kugira impungenge nimwe y’uko nta makarita abaranga bafite kuko nubundi ntawuzayibabaza bityo bakaba  bakwiye kwishyira bakizana mu ishyaka ryabo  kuko  ari intambwe ikomeye  bateye mu gushyiraho ishyaka riharanira ubumwe bw’abanyarwanda .

    Abagize ishyaka rya PS Imberakuri

    Amategeko kurubu bagiye kujya bifashisha

    IBYAVUGURUWE MU ITEGEKO SHINGIRO RY’ISHYAKA PS IMBERAKURI BISABIRWA KWEMEZWA N’INAMA NKURU Y’ISHYAKA

    Irangashingiro : Inyito y’Ishyaka : ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA

    (PS IMBERAKURI) / Ni ukugira ngo inyito ihure neza n’icyo Ishyaka rigamije.

    Ingingo ya 3 : ijambo « inyabutatu » ryasimbujwe ijambo «  ubumwe » kuko ari ryo jambo rinoze.

    Ingingo ya 5 : icyicaro cy’Ishyaka cyarahindutse ni Umudugudu wa Cyunamo, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

    Ingingo ya 6 : Agace ka 2 : guharanira ko abanyarwanda bose bagira ubuzima bwiza kandi ntihabe abatunze ibya mirenge abandi ngo babe abakene nyakujya/ kuko ni byo byumvikana neza.

    Agace ka 8 : ijambo « Abanyarwanda « ryasimbujwe « abaturage bose » kugira ngo n’utari umunyarwanda ajye abona ubutabera bukwiye.

    Ingingo ya 10 : Hongewemo ijambo « igihe cyazagera »/ kugira ngo byumvikane ko umurwanashyaka atari ngombwa ko ahabwa ikarita, ko ahubwo ayihabwa byabaye ngombwa  kandi ntibimubuze kuba yitwa umurwanashyaka wemewe.

    Ingingo ya 13 :yavuyemo , ibyayivugwagamo bishyirwa mu ngingo yari iya 48, ubu yabaye iya 47. Byatumye ingingo zihinduka kugeza ku ngingo ya 50.

    Ingingo ya 13 yari ya iya 14: “guhabwa ikarita byavuyemo kuko itangwa ari uko byabaye ngombwa.

    Ingingo yabaye iya 14 : ijambo « basabwa » ryasimbujwe « inshingano zo »

    Ingingo yabaye iya 47 : Yongewemo ibitekerezo byari mu ngingo yari iya 13 nk’uko byavuzwe haruguru.

    Hongewemo ingingo nshya yabaye iya 51 ivuga ku ishyirwaho rya Komite Ngenzuzi kugira ngo iri Tegeko Shingiro rihuzwe n’Itegeko rigenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki mu Rwanda ryo mu 2018.

    MURAKOZE !

    Bikorewe i Kigali, kuwa 11/06/2023

    MUKABUNANI Christine

    Umuyobozi w’Ishyaka PS IMBERAKURI

  • Musanze: Baributswa kuzirikana ko Covid-19 ikiriho

    Musanze: Baributswa kuzirikana ko Covid-19 ikiriho

    Mu gihe, benshi batekereza ko icyorezo cyacitse burundu bikanagaragara ko abaturage bacitse intege mu gushimangira ingamba zo kurwanya Covid-19 , mu karere ka Musanze habonetsemo  abarwayi 2.

    Amakuru aturuka mu Bitaro bikuru bya Musanze yemeza ko kumugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2023, mu bizamini byatanzwe mu isuzumwa ryakorewe muri laboratwari habonetse abarwayi 2.

    Axelle Kamanzi Umuyobozi wungirije  w’ Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza

    Mu kiganiro n’ abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA ,n’ Umuyobozi wungirije  w’ Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza, Axelle Kamanzi avuga ko abaturage ba Musanze nk’abantu batuye mu gace gakomeye mu bukerarugendo bakagombye gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ ingamba byo kwirinda icyorezo kuko kitarangiye burundu.

    Ati, ”Kuba dutangaza ko habonetse abarwayi ba Covid-19 ni ukugira ngo dutange amakuru ndetse n’ abantu bacu barusheho kumenya ko icyorezo gihari bityo twirinde tutagohetse.”

    Olivier Ndererimana , umukozi w’ Ibitaro bikuru bya Ruhengeri ushinzwe gukurikirana indwara zandura no kuvura avuga ko n’ ubwo inzego z’ ubuzima zakoze neza mu kurwanya Covid-19 hari byinshi byavugwa kuri iki cyorezo.

    Olivier Ndererimana , umukozi w’ Ibitaro bikuru bya Ruhengeri ushinzwe gukurikirana indwara zandura no kuvura

    Ati”Uyu munsi dufite icyo twavuga ariko mu gihe Covid-19 yari yaturembeje amagambo yari yashize ivugwa kuko ntabwo twumvaga uburyo tuzabaho kugeza n’ aho haza itegeko ryo kutava mu rugo.”

    Ndererimana yashimangiye uburyo politike y’ ubuzima mu gihugu yahagaze bwuma mu bihe Covid-19 yari ibangamiye imibereho ya buri munsi y’ abantu.

    Abakekwagaho kuba barwaye cyane abaturutse hanze batari bafite ubwirinzi nk’ ubwo abanyarwanda bari bafite aba mbere bakurikiraniwe mu mahoteli,hashyirwaho ibigo by’ intangarugero bikurikiranira hafi abo bantu nka Ruhengeri, Kanyinya, Gatenga , Nyarugenge n’ ahandi.

    Mu rwego rwo guhangana na Covid-19, kimwe n’ utundi turere tugize igihugu akarere ka Musanze kashyize imbaraga nyinshi mu kwirinda iki cyorezo mu bukangurambaga hubarizwa amahame nko kwambara agapfukamunwa, kuraba intoki n’ amazi meza n’ isabune ndetse kenshi, kwirinda ingendo zidasobanutse, guhana intambwe, kwikingiza n’ ibindi.

    Abantu barwaye Covid-19 muri Musanze ni 7230, 68 barapfa , 387404 bafashe doze ya mbere, 167000 bafata doze ya kabiri mu gihe byagaragaye ko doze ya gatatu ni ya kane byagiye bitabirwa n’ umubare muto w’ abantu bitewe nuko icyorezo cyagiye kigabanya ubukana ku rugero rushimishije.

    Akarere ka Musanze gakomeje gushishikariza abaturage kwikingiza Covid-19, ariko umwihariko n’ abana bari ku myaka y’ amavuko kuva kuri 5 kugeza kuri 11.

    Abantu barwaye Covid-19 muri Musanze ni 7230, 68 barapfa , 387404 bafashe doze ya mbere, 167000 bafata doze ya kabiri mu gihe byagaragaye ko doze ya gatatu ni ya kane byagiye bitabirwa n’ umubare muto w’ abantu bitewe n’uko icyorezo cyagiye kigabanya ubukana ku rugero rushimishi.

    Urukarabiro

    Bamwe Mu Banyamakuru Bibumbiye Muri ABASIRWA

    By: Uwamaliya Florence

  • CICR yamuritse ibikorwa by’ubutabazi yakoze mu gihe cya Jenoside ya korewe abatutsi muri 1994

    CICR yamuritse ibikorwa by’ubutabazi yakoze mu gihe cya Jenoside ya korewe abatutsi muri 1994

    Ku wa gatatu tariki ya 31 Gicurasi 2023, ku biro bya Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare CICR i Kigali, hizihirijwe imyaka 60 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda. Hifashishijwe amafoto, CICR yagaragaje ibikorwa yagiye ikora mukurengera ubuzima bw’abantu by’umwihariko kuva 1993 no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Mu mafoto yamuritswe, abitabiriye uyu muhango barimo Abambasaderi bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga itandukanye, abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, ndetse n’abayobozi ba Croix Rouge y’u Rwanda, beretswe ibikorwa CICR yakoze mu Rwanda harimo kuvura inkomere za Jenoside, kubagaburira no guhuza imiryango yatandukanye.

    Christoph Sutter, Umuyobozi wa CICR muri Uganda, u Rwanda n’u Burundi avuga ko bishimira ibikorwa bagezeho mu myaka bamaze mu Rwanda.

    Christoph Sutter, Umuyobozi wa CICR muri Uganda, Rwanda ndetse n’u Burundi

    Agira ati ”Twishimira imyaka tumaze dukorera mu Rwanda ndetse n’imikoranire myiza na Leta y’u Rwanda. CICR yatangiye gukorera mu Rwanda kuva 1963 ariko tuhagira ibiro bihoraho kuva 1990. Nkuko inshingano za CICR ziri twakoze ibikorwa byinshi byo kurengera ubuzima bw’abantu mu bihe by’amage. By’umwihariko twafashije amagana y’abantu bari bababaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, twavuye abantu, duhuza imiryango yari yaratatanye, ndetse n’ubu turacyakomeza kubikora…”

    Esperance Hitimana ni umubyeyi w’imyaka 49. Ashima ibikorwa bya CICR dore ko uyu muryango wamutabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

    Esperance HITIMANA, Uwafashijwe na CICR muri 1994

    Agira ati ”Mu gihe cya Jenoside narakomeretse abantu barantoragura banjyana mu bitaro bya CICR, kuko niyo yonyine yari ifite ibitaro mpamya ko iyo bataba hafi mba narapfuye.”

    Yongeraho ko ashima urwego agezeho kuko nyuma yo kumuvura bahise bamuha akazi kugeza ubu.

    Agira ati ”Kubera ko ibitaro byari bifite abantu benshi bagomba kwitabwaho, iyo watoraga agatege wahitaga uhabwa inshingano zo kwita ku bandi. Ng’uko uko nahise mbona akazi muri CICR kuva mu 1994”.

    Uyu mubyeyi avuga ko CICR ari umuryango mwiza kuko usibye kukuvura bagufasha no mu iterambere ryawe ku giti cyawe.

    Umujyanama mu by’amategeko muri CICR akaba n’umuyobozi w’Ishami ry’itangazamakuru no gukumira, Namahoro Julien avuga ko bagihura n’imbogamizi z’uko mu bihugu byinshi cyane cyane ibirimo intambara batemererwa kugera kubababye.

    NAMAHORO Julien, Umujyanama wa CICR Muby’ Amategeko

    By: Uwamaliya Florence

  • Yagizwe umwere nyuma yo gufungirwa icyaha cy’ubusambanyi yakoreye muruhame

    Unwari Umuyobozi mu Karere ka Nyamagabe ushinzwe kubika amakuru Muri murandababisha Edouard, wagaragaye ku mbuga nkoramyambaga asa n’ukora ibikorwa by’ubuterasoni yatangaje ko mu mashusho yagaragaye  urukiko rwasanze  atari ukuri, rufata icyemezo cyo kumugira umwere ku byo yari akurikiranyweho,ahita arekurwa bya gateganyo.

    Kuwa 25 Mata 2023, hafashwe icyemezo cyo kuba afunzwe ukwezi, urukiko ruvuga ko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma uyu mugabo akekwaho iki icyaha.

    Murindababisha Edouard n’abamwunganira mu by’amategeko, bahise bajuririra iki cyemezo.

    Murindababisha Edouard yatangaje ko mu byashingiweho  agirwa umwere ari uko mu rukiko abacamanza babajije abashinjacyaha aho umukobwa wagaragaye yicaye ku musore ari, uwafashe amashusho ndetse n’uwayikwirakwije, ariko bose barabura.

    yakomeje agora ati,” Ikindi cyashingiweho ni uko umutangabuhamya bari bazanye yavuze ko atari ari aho biriya byabereye kuko yari yakoze ijoro, ahishura ko nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati”Niba bavuga ko ari mu ruhame, baba bagomba kuzana abo bantu bari bagize uruhame.Uwo bari batanze nk’umutangabuhamya yavuze ko atari ahari.Ahubwo yabibonye ku mbuga nkoranyambaga. Abajije bagenzi be ku kazi  nabo bavuga ko babibonye ku mbuga nkoranyambaga. Hanyuma ikindi cyo kuvuga ese ntuzane n’umukobwa, uwafashe video, n’uwayikwirakwije .”

    Murindababisha  yatangaje ko amashusho atari umwimerere ngo kuko habayeho gukosora(editing)

    Ati”Nta mwimerere urimo nyirizina.Uba usanga ari ukugira ngo umuntu umuharabike, biri aho ngaho,ibyo wari uri gukora gusa ngo ubivemo. Ni ahantu nari naratsindiye isoko , nkeka ko ariho byagiye biva.”

    Uyu avuga ko ari umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Musanze  utarifuzaga ko yabona isoko rijyanye no gukora porogaramu izajya ifasha gukusanya amafaranga y’irondo, bityo ngo ahitamo kwifashisha uburyo bwo kumuharabika.

    Ati” Byose niho byagiye bituruka kuko na wa munsi bamfashe  tariki ya 6 , nari mfite kujya kubahugura tariki ya 8 . Bakoze ibishoboka byose bamfata mbere yuko njyayo.”

    Uyu mugabo mu buryo bweruye ntiyemeza niba ari we kuko avuga nyuma yo gufata amafunguro  haba harakozwe ibindi bintu atazi.

    Ati”Kuvuga ngo sibyo bisa nkaho biba bigoranye. Niba umuntu agiye ahantu agiye kurya,warangiza kurya, wakwaka akantu ko kurenza ku biryo, wibaza niba batarashyizemo ibindi bintu . naho haba hari ikibazo ,noneho umuntu akamera nkugiye gukosora video(editing).

    Mu mashusho yasakaye ku mbuga agaragaza umugabo ari mu kabari yicaweho n’umukobwa nk’abakora imibonano mpuzabitsina, agaragara yafunguye umukandara umukobwa amwinyonga hejuru nk’abatera akabariro.

    Ibi byabereye mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

    Uyu mugabo  uvuga ko adasanzwe anywa inzoga asobanura ko mu masaha y’amanywa nka saa yine yashatse ifunguro akajya mu mujyi ariko abwirwa ko ritaraboneka, ahitamo kujya ahafatiwe amashusho.

    Ati “Erega sinkwa inzoga, nagiye hariya ngiye kurya, iyo sisiteme nendaga kuyisubiza no ku murongo kuko yari yaravuyeho, bamaze kunyishyura, banyohereza amafaranga ngo nyavunjishe,ndayavunjisha .

    Ngiye kurya mu maresitora yo mu mujyi barambwira go biboneka mu masaha ya saa tanu cyangwa saa sita, barambwira ngo hari ahantu haboneka ibiryo, manuka hariya rero kugira nze guhita ngendera rimwe. Murabizi aba b’ikoranabuhanga guhaguruka ni ikibazo, ni muri ubwo buryo.”

    We avuga ko atiteguye gutanga ikirego ngo kuko adashaka kwihimura ku muntu ushaka kumugirira nabi, asaba abantu kujya bashishoza.

    Ati “Icya mbere cyo ni uko batabyemera. Abantu bagomba kujya bakoresha ubwenge mu gutekereza. Ntabwo wasobanurira umuntu saa yine z’amanywa, ufashe umuntu. Ikindi bagomba kujya bitondera ibyo babonye byose.

    By: Uwamaliya FLorence