ASOFERWA: yahuguye abakora akazi kabashyira mu byago byo kurwara malariya

Umuryango Nyarwanda Utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa bitandukanye birimo no kurwanya Malaria, ASOFERWA, watanze inama ku byiciro by’abantu barimo abatwara abantu n’ibintu kuri Moto, ku kwirinda no kurwanya Malariya.

Asoferwa yagiriye inama ibyiciro by’abantu barimo Abamotari kwirinda Malariya

Intego nyamukuru Yaya mahugurwa n’ ukuganiriza ibyiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Malariya.

Aha harimo abakora umwuga w’uburaya, Abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto, Abakora nyakabyizi, abatatwara abantu n’ibintu ku igare bazwi nk’abanyonzi n’abandi.

Aba bose bibukijwe ko akazi bakora gatuma bagira ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Malariya ariko banibutswa ko no kuyirinda bishoboka, mu gihe bakurikiza inama bagiriwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Asoferwa, Nshimiyimana Appolinaire, yavuze ko impamvu ikomeye yatumye hategurwa aya mahurwa yiswe inama y’ubuvugizi, ari ko ibi byiciro by’abantu bitagerwagaho cyane kandi nyamara bakwiye kwitabwaho.

Nshimiyimana Appolinaire Ati. “Twatumiye iyi nama kugira ngo duhuze abantu bose bakorana na biriya byiciro twavuze. Kugira ngo dufatanye kugera ku byiciro by’abantu byitwa bikomeye kubigeraho, bihabwe serivisi z’Ubuzima, dufatanyije turandure Malariya, bibe ibyiciro byoroshye kubigeraho kuko imbaraga zafatanyijwe.”

Avuga ko nyuma y’iyi nama biteze ko aba bantu bose bari batumiwe muri iyi nama, bazabasha kugira uruhare mu ngamba zo kurwanya Malariya zari zisanzwe ziriho

Yakomeje agira Ati “Twizeye ko nyuma y’iyi nama, tugira imyumvire imwe ijyanye n’insanganyamatsiko ivuga ko kurwanya Malariya bihera kuri njye. Icyo bakora cyose bumve ko kurwanya Malariya ari ngombwa kuri we, akagira ibikorwa yakora. Abakoresha bakamenya ko bagomba kurinda abakozi ba bo kwandura iyi ndwara.”

Akomeza avuga ko bishimira uko Malariya yagabanutse mu Gihugu, kandi bitanga icyizere cy’uko bizagera ku kigero cya 0%.

Imibare ya RBC igaragaza ko mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ari ho hagaragaye abantu benshi banduye Malariya ariko mu Gihugu cyose iyi ndwara iri kubanyuka ku rwego rushimishije.

Twegereye Dr. Mangara Jean Louis Ndikumana aganira n’itangazamakuru yerekanye uburyo malariya ihagaze ndetse n’uburyo bwo kuyirinda mugihe wafashwe.

yagize Ati.“Malariya ni indwara ivurwa umuntu agakira, mu masaha 8 gusa, kuyivura ni mu minsi 3 ,iterwa nagakoko kitwa “plasmodium” gakwirakwizwa n’umubu w’ingore, ukunda kuryana mu gihe cy’amasaha ya nimugoroba, ibiryo byawo by’ingenzi ni isukari yo mu maraso”.

Plasmodium iyo yinjiye mu maraso, ihita ijyanwa mu mwijima, igakuriramo hanyuma ikiyongera, igaturika ikajya mu minsi hanyuma ikagaragara hagati y’iminsi 10 na 14.

Ibimenyetsio bya malaria:  Umutwe, umuriro ukabije, kunanirwa, kuribwa mungingo no kuruka.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *