Umushinga Root Foundation Urakataje Mugufasha Abana Ubakura Ku Mihanda

Root Foundation yateguye umunsi mukuru wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika, binyuze muri siporo ndetse n’imyidagaduro, aho Empire Technology na Hope Line Sport batatereranye uyu mushinga bityo bakawufasha gutegura uyu munsi mukuru.

Umunsi wo kwizihiza umwana w’umunyafurika usanzwe uba tariki 16 kamena buri mwaka, kuriyi nshuro umushinga Root Foundation usanzwe ufasha abana batishoboye kubarihirira amafaranga y’ishuri ndetse yewe n’abandi bagiye ku mihanda bitewe n’ubukene cyangwa amakimbirane yo mu muryango, abo bana nabo Root Foundation Ibafasha kubakura ku mihanda ikabasubiza mw’ishuri.

Ubuyobozi bwa Root Foundation buganira n’ Imenanews bwavuzeko ari igitekerezo cyaje hagamijwe kugabanya abana bishora mu mihanda babitewe nibibazo bitandukanye.

Umuyobozi wa Root Foundation Ati”. Uyu mushinga twawutangiye muri 2012 nyuma yuko twabonaga hari abana bata ishuri bakajya mu mihanda bitewe n’ubukene cyangwa se amakimbirane yo mu muryango, twebwe rero twahisemo kujya twegera bano bana tukabafasha bakasha gusubira mw’ishuri abayataye ndetse nabo badafite amikoro ahagije tukabasha kubishyurira.

Akomeza agira Ati”. Kuva twatangira ubu ikigo cyacu kimaze gucamo abana barenga 1500, kurubu dufite abana bagera kuri 300 twishyurira ishuri harimo pirimeri(primary), segonderi(secondary), na kaminuza.

Ntago aribyo gusa kandi dufasha n’ababyeyi babo bana batishoboye tukabigisha imirimo imwe nimwe yabafasha kwiteza imbere harimo kudoda, kuboha ndetse n’ibindi..

Ayinkamiye Sandrine Ubu nawe yigisha kudoda, ariko nawe kubimenya yafashijwe na Root Foundation

Uyu mushinga kandi ufite uburyo butandukanye ifashamo bano bana igihe batari ku mashuri usanga bahuriye hamwe barimo kwiga kubyina(dance traditional), gucuranga ndetse nibindi byabafasha kumenya impano zabo nuko bakwiteza imbere binyuze murizo mpano zabo.

Umunsi w’umwana w’umunyafurika biteganyijwe ko uzabera kuri cercle sportif akaba ari umukino uzahuza ikipe y’abana ya Root Foundation niya Green Hills Academy. Hateganyijwe kandi haza nundi wo uzahuza aba politician na ba celebrates batandukanye, kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitatu(3000frw) bizatangwa murwego rwo gufasha kwishyurira minerivare abana batishoboye.

Iki gikorwa cyateguwe na Root Foundation kubufatanye na Empire Technology hamwe na Hope Line Sport Izanambika aba bana imyenda ya siporo mugihe baza bari gukina.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *