Blog

  • Ababyeyi baratabaza kubw’ ubucucike bukabije burangwa mu bitaro bya Kabgayi

    Ababyeyi baratabaza kubw’ ubucucike bukabije burangwa mu bitaro bya Kabgayi

    Mu Karere Ka Muhanga, ababyeyi bagana ibitaro bya Kabgayi barasaba Inzego zifite ubuzima mu nshingano kubashakira ibindi byumba bazajya babyariramo kuko hari ubucucike bukabije bityo bikaba bituma batabasha kwisanzura.

    Bamwe mu bahabyarira, abarwaza  cyangwa  ababaherekeza binubira umubyigano n’ubucucike biri ku rwego rwo hejuru ,bakavuga ko buri gitanda cyose kiba kiriho ababyeyi babiri cyangwa batatu.

    Abo baturage bavuga ko umubare  w’ababyeyi bagana ibi bitaro  ari munini ku rugero ibitaro bitabasha kwakira, ariko kubera ko abaforomokazi n’abaganga batabasubizayo, bikaba ngombwa ko babakira batitaye kuri uwo mubare uruta kure ingano y’iyi nyubako.

    Inyubako nshya y’ibitaro bya Kabgayi

    Mwiseneza Valens avuga ko yaje aherekeje umugore we aje kubyara, bahageze umugore we ahita yibaruka, bamushyira ku gitanda kimwe n’undi mubyeyi mugenzi we bose bafite impinja.

    Ati”Byasabaga ko abo babyeyi bajya ibihe byo kuryama bakita Ku bana babo kuko batari kubona aho babaryamisha.”

    Muhorakeye Anne Marie wari ufite mukuru we muri ibi bitaro avuga ko hari n’abahitamo gusasa hasi ku isima aho kugira ngo babyiganire ku gitanda kimwe.

    Ati”Twumvaga ibitaro by’ababyeyi  bishyashya  bigiye gutangira kugira ngo biruhure abahabyarira none imyaka ibiri irashize bitaratahwa.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi ,Dr Muvunyi Jean Baptiste yavuzeko ibyo ababyeyi bataka ari ukuri kuko ubucucike bw’abahabyarira buri ku kigero cya 80%.

    Muvunyi avuga ko iyo urebye uyu mubare wa 80% w’ababyeyi bahabyarira ukabije gusa  akavuga ko ababyeyi babiri  aribo baba baryamye ku gitanda kimwe.

    Muvunyi avuga ko hari igihe iyi mibare y’ababyeyi igenda ihinduka, kuko atari uku bihora.

    Ati”Usanga buri kwezi twakira ababyeyi 400 nibura.”

    Dr Muvunyi avuga ko 55% muri bo ari ababagwa bakahamara igihe kuko hari bamwe babanza gutinda mu bigo Nderabuzima mbere yuko bazanwa iKagbayi byananiranye.

    Muvunyi  yongeraho ko nta babyeyi batatu bashobora kuryama ku gitanda kimwe, kubera ko ari gitoya cyane, akavuga ko abavuga ibyo bashyiramo amakabyankuru.

    Cyakora yasabye  ababyeyi n’abarwaza ko mu mezi abiri ari imbere bazaba batangiye gukorera mu Bitaro bishyashya kuko byo birimo ibitanda byinshi.

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi buvuga ko bwari bifite ikizere ko ibitaro bya Nyabikenke ni byuzura, umubare w’ababyeyi by’umwihariko n’abarwayi muri rusange uzagabanuka, ariko bukavuga ko kugeza ubu ukiri hejuru kuko  nta Serivisi y’ababyeyi ibyo bitaro bifite kugeza ubu.

    By: Imena

  • Urubyiruko runywa inzoga nyinshi rwibasiwe n’uburwayi bwo mutwe

    Urubyiruko runywa inzoga nyinshi rwibasiwe n’uburwayi bwo mutwe

    Urubyiruko ruri mu byiciro bitandukanye by’abanyarwanda byibasiwe n’Uburwayi bwo mu mutwe buterwa no kunywa inzoga nyinshi bigatuma ubuzima bwabo n’iterambere muri rusange bidindira.

    Dr. Ndacyayisenga Dynamo Umuyobozi ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri RBC, aho yasobanuraga uko urubyiruko ruhagaze muri ikigihe mu gukoresha ibiyobyabwenge

    Nkurunziza Jean Jacques ufite imyaka  23 y’amavuko ko yari imbata y’inzoga kandi zamugizeho ingaruka nyinshi zirimo kutarangiza amashuri ye ndetse no guhora yigunze adashaka kwegera abandi.

    Nkurunziza ni umwe mu baturage batuye Akarere Ka Bugesera, urubyiruko runywa inzoga  muri aka karere rukaba ruri hagati y’imyaka 15-25 aho usanga rwibasiwe n’uburwayi bwo  mu mutwe

     Yagize  ati”Natangiye kunywa inzoga mfite imyaka 15 niga mu mashuri yisumbuye kubera bagenzi bange twiganaga  ubwo nari ngeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri asoza icyiciro cya kabiri naratsinzwe  bimviramo kubura  impamyabumenyi , ndetse na bamwe mu bo twagendanaga ni uko byabagendekeye.”

    Nkurunziza avuga ko yakomeje kwitekerazaho akabona ko ataranywa inzoga yagiraga umurava yewe akanatsina.

    Nkurunziza ahamya ko  mu myaka  itatu yanyweyemo inzoga zamwangirije igihe kandi zikamutera igikomere  n’ipfunwe aho yarasigaye ataha mu kiruhuko akanga gusangira n’umuryango  no kubarebana mu maso kuko yari yuzuye inkovu  ku mubiri bityo akumva ntawamubona kumanywa.

    Kuri ubu, Nkurunziza arashima Imana ko amaze imyaka itatu aretse inzoga  akaba abikesha umuntu wamugiriye inama yo guhindura inshuti.

    Mukakabano Ange, Umuturage w’intarama  mu Karere ka Bugesera  nawe yagarutse k’urubyiruko runywa  inzoga aho yagize Ati.”Mfite abana bane b’abahungu ariko babiri muri bo bafata  ku musemburo w’inzoga  bagataha basinze barwana ugasanga babujije  abaturanyi umutekano,”

    Akomeza avuga ko yabaye igisebo  kubera abahungu be kandi ko akenshi usinga mu mudugudu batuyemo bakunda kugaruka kumuryango we ndetse n’igihe cy’umuganda  bawuganiraho.

    Ati “ Ibi bikambabaza  cyane  nagiye no kwihisha mu barokore naho byaranze nirirwa mu misozi nagiye kubasengera ngo ndebe ko bahinduka ariko byaranze,”

    Dr. Ndacyayisenga Dynamo Umuyobozi ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri RBC yabwiye abanyamakuru bitabiriye amahugurwa  bandika inkuru z’ubuzima bibumbiye mw’ishyirahamwe ry’Abasirwa aho yerekanye imibare mi nini y’urubyiruko  rwabaswe no kunywa ibiyobyambwenge aho inzoga ziza ku mwanya wa mbere.

    Dr. Ndacyayisenga Dynamo Umuyobozi ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri RBC

    Yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda mbere  ya Jonoside yakorewe  Abatutsi  mu 1994 aho yagize  Ati ” Ubuzima bwo  mu mutwe ni isomo rishyashya rititaweho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi”  hari  ikigo cy’indera gusa, abarwaye bose bafite ibibazo byo mu mutwe  hari hashyizweho gahunda zo  kubatwarayo  bakavurirwayo,”

    Akomeza agira ati “ Nyuma ya Yonoside yakorewe Abatutsi muri1994 hagaragaye abantu benshi bafite ihungabana  biba ngombwa ko leta igenda yubaka ibigo byinshi  kuko baje gusanga hari n’abitera imiti cyangwa bakanywa inzoga nabo bashyira mu kaga  ubuzima bwabo  aho usanga abatangiye kunywa inzoga  bari kukigero  k’imyaka 12-25 y’amavuko baba baratangiye gusomaho.”

    Dr. Ndacyayisenga avuga ko abatanywa inzoga usanga bari  kukigero 43,9% naho abatarasomyeho na rimwe bakaba ari 31,6% mu gihe ababaye imbata zayo bakaba bari ku kigero cya 3,6% abari mu mujyi wa Kigali bari ku kigero cya 22,8%.

    MU Rwanda hari ibibazo by’indwara zo mu mutwe bikomeye cyane abafite ibibazo byo mu mutwe barenga 11%. Ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi usanga indwara zo mu mutwe ziri kuri 27%. Muri rusange ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko umuntu umwe muri batanu (1/5) by’abanyarwanda aba afite ibibazo byo mu mutwe.

    By: Uwamaliya Florence 

  • Kubura abaguzi mu isoko bituma batareka ubucuruzi bwo mu muhanda

    Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi butemewe buzwi nk’ubuzunguzayi bahawe igishoro n’ahantu ho gukorera ariko banze kubuvamo ngo bajye gukorera mu isoko bubakiwe.

    Nyiramana Véstine ni umudamu w’imyaka 38,umaze imyaka 7 mu kazi k’ubuzunguzayi. Yemeza ko kamufatiye runini kuko abasha kugaburira abana be 4 ndetse akanabishyurira amafranga y’ishuri.

    Agira ati ‘’ akazi k’ubuzunguzayi nkamazemo imyaka 7 yose, kamfatiye runini kuko niko gatuma ntunga umuryango wanjye. Bararya, bakanywa, bakiga ndetse mbishyurira n’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé)”.

    Akomeza avuga ko atitabira kujya mu isoko bubakiwe ngo ave mu buzunguzayi, kuko bimugora cyane kujya kwicara mu isoko kandi yaramenyereye gusanga abakiriya be mu ngo zabo.

    Ati: ’’Bakiduha iri soko rya Nyamata najemo icyumweru cyose ngatahira aho nta kintu na kimwe ncuruje, numvise rero ncitse intege hanyuma nigira inama yo gusubira kuzunguza. Ubu ndacuruza neza abakiliya tudahuriye mu nzira mbasanga mu ngo zabo niho mbona icyashara rwose,akaba ariyo mpamvu bingora kuva mu buzunguzayi”.

    Nubwo uyu mubyeyi avuga gutya, ubuyobozi ntibuhwema gusaba abazunguzayi kuva mu muhanda ngo bajye aho bubakiwe ho gucururiza ariko usanga bamwe binangira basa n’abatabyumva ugasanga hakoreshwa imbaraga ngo bakurwe mu muhanda.

    Umuyobozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ ubukungu, Umwali Angelique asobanura ko ubuyobozi bw’aka karere bwasabye abazunguzayi bose kuva mu muhanda bakajya gukorera ahabugenewe.

    Yagize ati: ’’abazunguzayi twabasabye kuva mu muhanda,  tubategurira aho bagomba kujya gucururiza ndetse abafite amikoro make tubashakira igishoro. Ntabwo rero tuzihanganira umuzunguzayi n’umwe witesha ayo mahirwe yanga kujya gukorera ahabugenewe”.

    Leta ibuza abazunguzayi gukora muri ubwo buryo kuko bugira ingaruka nyinshi, zirimo kuba badafite aho babarizwa, kuba nta misoro batanga bakabangamira abayitanga babatwara abaguzi, umutekano muke bashobora guhura nawo muri ubwo bucuruzi butemewe n’ibindi.

    Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yagiye ishakira abazunguzayi amasoko bakoreramo bisanzuye, ikaba ibashishikariza kubyubahiriza.

    By: Uwamaliya Florence

  • Kamonyi: Rubyiruko muri nkingi ikomeye mukubumbatira  igihungu mufite ubuzima buzira indwara. Mayor

    Kamonyi: Rubyiruko muri nkingi ikomeye mukubumbatira  igihungu mufite ubuzima buzira indwara. Mayor

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo, yasabye urubyiruko kugendera kure ikintu cyose cyabavutsa ubuzima, abibutsa ko bagomba kwirinda ibiyobyambwenge  ndetse n’icyorezo cya SIDA, n’inda z’imburagihe  bategura ejo heza habo.

    Ni ubutumwa yatanze ku wa 22 Nzeri 2023 mu bukangurambaga bwo kongera ubumenyi mu kwirinda virusi itera SIDA mu gikorwa cyaranzwe n’imikino mu mupira w’amaguru hagati y’imirenge yo muri Ako Karere.

    Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye na FXB Rwanda, The Global Fund na RBC n’Akarere ka Kamonyi.

    Mu mikino yabereye kuri Stade ya Ruyenzi yahuje amakipe y’I mirenge ine yo mu Karere ka Kamonyi igikombe cyegukanwe n’Umurenge wa Runda.

    Umurenge wa Gacurabwenge wegukanye umwanya wa kabiri naho uwa Rukoma uba uwa gatatu mu gihe uwa Musambira ari wo waherekeje iyindi mirenge mu  mwanya wa nyuma nkuko bari baserukiye imirenge yabo mu gikorwa cy’ubukangurambaga.

    Senderi Eric akaba Umuhanzi  ukunzwe n’urubyiruko  uzwi cyane kw’izina rya international Hiti ,yasusurukije urubyiruko rwaraho ,anarusaba kwirinda ingeso mbi zarushora mu businzi , ndetse n’ubusambanyi hamwe n’ubuzererezi

    Eric Mushimiyimana, n’umukozi wa FXB Rwanda yavuze yatangarije abari bitabiriye uwo muhango ko kutagira amakuru ku cyorezo cya SIDA biri mu bituma urubyiruko rwishora mu ngeso mbi, zirimo n’ibiyobyabwenge, biri mu bituma bandura icyo cyororo cya Virus itera Sida.

    Eric Mushimiyimana, umukozi wa FXB Rwanda

    Yagize ati ” Ubwo bumenyi n’ubwo bukungu ntitwabugeraho tudafite ubuzima buzima, rero tukababwira ko dukwiye gufata ingamba twirinda ubwandu bushyashya bwa virusi itera SIDA ndetse tunegera na serivisi zitandukanye z’ubuzima buri wese areba uko ahagaze.”

    Yakomeje  ashimiye  abitabiriye izo serivisi zo kwipimisha ku bushake zari ziraho  kuri stade Ruyenzi  dore ko ntakiguzi byasabaga.

    Dr Nahayo Sylvere,  Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagarutse  k’urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu  azisaba kuba maso zikumvako arizo nkingi z’iterambere zejo gazaza z’ifite ubuzima buzira umuze  mu kuyobora igihungu .

    Dr Nahayo Sylvere,  Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi

    Yagize Ati “Mujye mubiha agaciro mwirinde ikintu cyabavutsa ubuzima, mwirinde ikintu cyabahungabanya, mwirinde ikintu cyatuma igihugu cyacu cyiza, gifite imbere heza mutazakibonekamo Kandi arimwe dutezeho byose.”

    Yakomeje agaragaza ko imikino kumpande zose yari myiza n’umbwo Bose batatwaye igikombe Arko babonye ibihembo Kandi bagize  uruhare rukomeye mu gukangurira urubyiruko kwirinda virusi itera Sida babicishije mu mikino.

    By: Uwamaliya Florence

  • Kigali: Mayor Rubingisa Pudence yamaze urujijo ku bacyeka ko amahema yaciwe

    Kigali: Mayor Rubingisa Pudence yamaze urujijo ku bacyeka ko amahema yaciwe

    Impungege zari zose ku bantu bakodesha ndetse nabakorera mu mahema kuberako hari hashize iminsi humvikanye inkuru yuko Umujyi wa Kigali wahagaritse amahema, ariko ubuyobozi bwasobanuye ko butigeze buca amahema.

    Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’abanyamakuru, ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, bwabajijwe ku kibazo cy’amahema asanzwe akorerwamo ibirori bitandukanye, birimo ubukwe n’ibindi, bivugwa ko yahagaritswe, maze mu kugisubiza umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko icyari kigambiriwe ari ukugira ngo abantu bibutswe kubahirizwa igishushanyo mbonera.

    Mayor Pudence Rubingisa

    Yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo Umujyi uciye amahema byumvikane neza, iyo ugiye gushyiraho igikorwa nk’amahema ahantu runaka ubisabira uburenganzira, abantu bakareba ibigomba gukorwa. Ubwo ibyakozwe ahantu ku ihema rimwe, bigomba gukorwa n’ahandi bitewe n’icyo ugiye kuhakorera.”

    Akomeza agira ati “Amahema menshi dufite muri uyu Mujyi nubwo akorerwamo ubukwe, harimo n’abashobora gukoreramo ikindi, nk’imurikagurisha. Ushobora kugira ihema rikajya rikorerwamo inama, rikajya ryakira ibirori bitandukanye, ahubwo icyo dusaba ni ukuvuga ngo ese ibyo wasabye gukora bigendanye n’igishushanyo mbonera kiri aho, ese wagiriwe izihe nama ugomba kubahiriza.”

    Bimwe mu byo ubuyobozi w’Umujyi wa Kigali buvuga ko bigomba kubahirizwa, ku bakora ubucuruzi bwo gukodesha amahema, birimo kugira ubwiherero bujyanye n’umubare w’abantu, kugira ibikoresho by’ubwirinzi birwanya inkongi y’umuriro igihe ibaye, ibishobora kuba byafasha mu kugabanya urusaku n’ibindi.

    Nubwo hari abavuga ko guhagarikwa hari abo byateje igihombo, ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nta muntu urabagana ababwira ko yatejwe igihombo n’ihagarikwa ry’ayo mahema, kugira ngo biganirweho.

    Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri ryo mu 2019, rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire, no ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cya 2020.

    By: Imena

  • Urubyiruko rw’Ishyaka Green Party Rwanda rwagaragaje ibibazo birwugarije

    Urubyiruko rw’Ishyaka Green Party Rwanda rwagaragaje ibibazo birwugarije

    Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democracy Green Party Rwanda, DGPR) ruturutse hirya no hino kw’isi harimwo abaturutse mu Rwanda, Congo, Madagascar, Kenya n’ahandi hatandukanye rwatangije Urubuga (AYA Adisi Ya Afrika),  rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika.

    Uru rubyiruko rwatangije ku mugaragaro iri huriro mu nama y’urubyiruko Ku rwego rw’Igihugu (National Youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri.

    N’inama yarigamaje gutora committee z’urubyiruko mu rwego rw’igihugu ndetse banarebera hamwe uko bakitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

    Bamwe mu rubyiruko bagaragaje imbogamizi bafite kugeza Ubu ndetse banasaba ko Hon. Dr. Habineza Frank, Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Green Party Rwanda y’abakorera ubuvugizi bwibyo bibazo bafite.

    Bazambanza Olivier numwe mubaje bahagarariye urubyiruko rwo mu Karere Ka Karongi, yasabye umuyobozi mukuru w’ishyaka rya DGPR ko yabakorera ubuvugizi ibihugu bigize Africa y’ibirasirazuba bikongera bigahahirana ntankomyi.

    Bazambanza Olivier numwe mubaje bahagarariye urubyiruko rwo mu Karere Ka Karongi

    Olivier Ati, “Abanyarwanda turashonje inzara itugeze mu mavi, ibiciro Ku masoko bigenda bizamuka arinako ikirere ntacyo gihindagurika bityo bigatuma abahinze imyaka itera Ku rugero rushimishije. Bityo rero twasabaga ko tubaye twishyize hamwe nk’ibihugu byibumbiye mu muryango w’iburasirazuba bw’Afurika twakongera tugahahirana nkuko byahoze bishobora kugira icyo byadufasha mugukemura ikibazo cy’inzara cyitwugarije.

    Ndagijimana Jean Aime waturutse mu ntara y’Iburasirazuba waje ahagarariye urubyiruko mu kiganiro yagiranye n’ Imenanews yavuzeko Green Party yaje ari nk’ibisubizo kubanyarwanda.

    Ndagijimana Olivier Ati, “Muriyi nama twaganiriye byinshi bitandukanye harimo yewe n’ikibazo cy’inzara yugarije abanyrwanda kuko Ishyaka Green Party ridaharanira Demokarasi yonyine ahubwo rinarengera ibidukikije bityo rero twarebeye habaye igitera ihindagurika ry’ikirere ariryo rituma imyaka itera neza bityo ku masoko ugasanga ibiciro birihejuru”.

    Yasoje agira Ati, “Green Party yaje ari igisubizo kubanyarwanda kuko igiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro rigendana n’ingamba zo guhinga ziriho kurubu zituma hari bimwe bidindira ariko icyo Green Party nicyo yaziye gukorera ubuvugizi abature Rwanda muri rusange,

    Yongeyeho ko icyo yizeza urubyiruko ariko ejo ari  heza mu gihe bari kumwe na Green Party.

    Umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party Rwanda Hon. Dr Habineza Frank wamaze no gushyirwa kurutonde rwo kuzahagararira ishyaka Green Party Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha yagarutse ku kibazo cy’amapfa yugarije abature Rwanda

    Umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party Rwanda Hon. Dr Habineza Frank, abaturage badasiba kwita murumana wa Yesu

    Hon. Dr. Frank Habineza Ati, “Ntago aritwe twenyine duhangayikishijwe n’ikibazo cy’inzara n’izamuka ry’ibiciro kuko twagiye tubivuga kenshi ndetse no mu nteko twarabivuze igihe minisitri yazaga yavuze byatewe n’icyorezo cya Covid 19 hanyuma yibyo kandi hiyongeraho n’intambara yo muri Ukraine, Ariko ntago twavugango turagarukira aho, tugomba gukomeza gukora ubushakashatsi.”

    Yasoje agira Ati, “Ibindi bijyanye nuko tuzahangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko ndetse nibindi tuzongera tubibagezeho mu nego zacu z’umwaka utaha kuko si urugamba rwarangira umunsi umwe gusa”.

    By: Uwamaliya Florence