Ishuri Rya Karembure Sunshine rirakataje mu guha abana uburezi bufite ireme

Nyuma yuko minisitri wa MINICOM Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome asuye bamwe mubashoramari bakorera ku gisimenti ku mpamvu zuko abacuruzi baho bavugaga ko batakibona abaguzi kubera imyanzuro yari yafashwe yo gufunga imihanda bizwi nka “Car Free Zone”  bavugako nyuma yurwo rugendo rwa Minisitri ubu hari impinduka.

Abanyeshuri biga Ku Ishuri Rya Karembure Mubyishimo Byinshi Aho Bari Basohokeye Muri Come Again

 Umbwo twahanyarukiraga kugirango tumenye impinduka twahasanze Ikigo cy’amashuri abanza cya karembure Sunshine School cyari cyasohokanye bamwe mu banyeshuri  bagera kuri 80 biga mu mwaka wa 3 kugeza muwa 6 w’amashuri  abanza bakaba bari basohokeye ku kibuga cy’indege ikanombe bagahitamo ahantu hatekanye ho  kwiyakirira nkahazwi  kw’izina  rya Come Again (Bar&Resto) iherereye  mu giporoso ,aho bari kumwe n’abarezi babo basangira amafunguro babateguriye.

Uyisabye Yacenta n’Umuyobozi  Mukuru  w’ikigo cya karembure sunshine school aganira n’Ikinyamakuru  Imena  aho Agira Ati.”Nibyagaciro gakomeye  gufata umwana tukagira igihe cyo kumutembereza   kuko bituma baruhuka mu mutwe  bikabafasha kwiga neza bigatuma batsinda kukigero gishimishije.”

Uyisabye Yacenta Umuyobozi mukutu w’ikigo cya karembure sunshine school

Akomeza agaragaza impamvu bahisemo kubajyana  ku batembereza ku kibuga kindege ,kuko abona aribyagaciro kuba buri mwana wese yagakwiye kumenya ibyiza byiwabo mu gihugu avukamo ,aho yatanze urugero agaragaza ko  , abanyeshuri babyishimiye umbwo bageraga ku kibuga bakabereka ibisambwa iyo umuntu agiye kwinjira mu ndege  ndetse bakabereka impauro zituma  winjiramo bakabereka ibigize indege n’uburyo iguruka,kuriwe abona aribyagaciro .

 Dusabimana  Fabien n’Umwarimu  wigisha Amasomo ajyanye na siyanse ndetse n’imbonezamubano(social studies) nawe  yagarutse kurugendo bakoranye n’abanyeshuri aho Agira Ati.” Hari abanyeshuri bagize umuhigo wo kuzatwara indege  ndetse nabandi bavugako bazakora ku kibuga cyazo.”

Dusabimana  Fabien Umwarimu Ku Ishuri Rya Karembure

Aho yongeye ko ururugendo Ari ,ingirakamaro kuko mubyo nigisha bimwe babisobanukiwe neza kuko babyiboneye amaso kumaso burya biragora kwigisha ikintu umuntu atabona bikaba tewori nta puratike  ,ariko iyo abibona neza arabisobanukirwa bityo bikamufasha ,doreko abakozi bo ku kibuga kindege baberetse serivisi zihatangirwa kuva ukihinjira ukarinda winjira mu ndege ndetse nakarisho baberetse nikoranabuhanga ryose indege yifashisha ndetse  nicyo umugenzi akora iyo indege igize ibyago.

Umuyobozi wa Come  Again Gasana  Alex

Gasana  Alex Umuyobozi wa Come  Again

 Yagarutse kuri serivise biyemeje gutanga kubakiriya nabo ko bagerageza kubahiriza igihe Kandi bakabaha amafunguro ameze neza,aho Agira Ati.” Iyo ukinjira muri Come Again tukwakirana nayombi kuko icyo twiyemeje nukunoza serivisi neza umukiriya akazongera akagaruka kuko tuba twaguhaye agaciro mbere yibindi byose.”

 Gasana Alex Kandi yadusobanuriye neza Come Again ibice biyigize atumbwira ko harimo (Bar&Resto) arinayo mpamvu barushaho kunoza imirimo wabo mugihe batunganya amafunguro kurubu usanga abantu bava imbwota masinde baje kuhafatira ifunguro ryitwa cyane akabenzi,kubakunzibako ariko siko gusa bafite Nandi mafinguro aho usangamo ifi,urukwavu,nyamacoma ,igiti ,gisangani ndetse n’inyama zihene,

Aributsa abantu bafite ibirori cyangwa abantu bafite ama nama ko babafasha kubakiriya abashyitsi mugihe gito Kandi bakabaha ibiryo by’umwimerere .

Murakaza neza murisanga muri Come Again (Bar&Resto)kuko tubafitiye aho kubakiriya hahagije ,no kubibasangisha  aho muri murabyemerewe.

Ukeneye kuhacyirirwa cyangwa gutanga komande wahamagara nimero ya Telefone igendanwa 0788309806

Abakunzi b’umuziki nabo ntago bahejwe kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru buri munsi n’injyana zitandukanye
Inyama z’amoko yose ziba zihari kandi kugiciro cyiza

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *