Masudi Djuma kandi yavuze ko bifuza Rutahizamu w’umunyarwanda ariko bikaba bibagoye kuzamubona. Ati:” Twifuzaga kongeramo rutahizamu w’imbere ariko ni ngombwa ko tuzana umunyarwanda kuko dufite abanyamahanga bane nicyo kibazo dufite. Tuzamukurahe se ko bose bari mu makipe ari gukina nicyo kibazo.” Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere mu gihe itegereje ko APR FC ikina ikirarane cyayo na AS Kigali ikamenya niba irangiza imikino ibanza ya shampiyona ari iya mbere cyangwa se mukeba wayo APR FC iyicaho.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukira Victory Sport buremeza ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakuyeho irushanwa yateguraga ryo kwibuka ribemerera ko rigiye kujya riritegura ariko ntiribikore.

Mukura VS niyo kipe yo mu Rwanda yateguraga irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abakunzi n’abayobozi bayo bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Kugeza ubu ariko iri rushanwa ntabwo rigitegurwa nk’uko byari bimeze mu myaka yo hambere, ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS buvuga ko bwariretse kuko FERWAFA yari yababwiye ko izajya iryitegurira ariko barategereza amaso agahera mu kirere.

Kayitare Leon Pierre, umuyobozi wa tekinike muri Mukura VS aganira n’Imvaho nshya avuga ko FERWAFA yababeshye kenshi gutegura iri rushanwa ariko ntibikore.

Agira ati:”Twigeze kujya dutegura irushanwa ryo kwibuka, FERWAFA iza kwiyemeza kurishyira mu nshingano zayo ariko kugeza n’ubu ntacyo irabikoraho. FERWAFA yabitwemereye kenshi, itubwira ko iri rushanwa rizajya kuri gahunda y’amarushanwa aba mu Rwanda, ariko kugeza n’uyu munsi ntibigeze babiha agaciro nk’uko mu yandi mashyirahamwe babigenza”.

Kayitare yemeza ko uyu mwaka FERWAFA niyongera kuryima agaciro bazahita bitegurira iri rushanwa ku giti cyabo .

Ati :“Ntabwo nka Mukura Vs tuzareka gukora igikorwa cyo Kwibuka. Icyo duteganya cya mbere ni ukubasomera misa nk’uko bisanzwe, nitubona ikipe cyangwa se amakipe yatwemera ko dukina twe tuzabikora.”

Kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 27 bari abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Mukura VS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari bo Gakuba Paul (wari Perezida), Ngarambe Faustin, Masabo Laurent, Kayitakire Athanase, Karenzi Pierre Claver, Nsonera Pierre, Ngango Felicien, Ntagorama, Ndakaza Joseph, Kanamugire, Karabaranga Servillien, Mulindahabi Charles, Mukubu Rucyahana Faustin, Rutiyomba, Rugema, Karongire, Kente Emmanuel, Kayihura Camille, Sitaki Charles, Theophile Rutagengwa, Musisi Jean Paul, Rudasingwa Justin, Rutegazihiga Martin, Mugirwa Eugene na Rutiyomba Janvier.

Umwaka ushize ku matariki ya 6 na 7 Kamena, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryari ryateguye amarushanwa yo kwibuka Jenoside, aho ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania, Kenya na Sudani y’epfo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *