APR FC yihanije AS Kigali ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere

Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Mata 2016, nibwo hasozwaga igice kibanza cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda hakinwa imikino ibiri itarakiniwe igihe. Muri iyo mikino harimo uwari utegerejwe na benshi aho APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 maze ihita ifata umwanya wa mbere isimburaho mukeba wayo Rayon Sports.

Ibyo bitego byafashije APR FC byatsinzwe na Iranzi Jean Claude, Benedata Janvier na Issa Bigirimana.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Regional Nyamirambo, APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 9 ku gitego cya Iranzi Jean Claude mbere yuko Benedata Janvier atsinda igitego cya kabiri ku munota 23.

Issa Bigimana yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC ku munota wa 26 w’umukino, byongera ikizere cyo kubona intsinzi ya mbere ku mutoza Nizar Khanfir.

Mu gice cya kabiri, AS Kigali ya Eric Nshimiyimana yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Nshimiyimana Onesme, umukino urangira APR FC ifite ibitego 3-1, byayihesheje kugira amanota 34 ku mwanya wa mbere, aho irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 2.

APR FC yaherukaga kuyobora urutonde rwa shampiyona tariki ya 17 Gicurasi 2015, umunsi shampiyona ishize yarangiriyeho, nubwo igikombe yari yagihawe mu minsi ibiri yabanje ubwo yanganyaga n’isonga FC ibitego 2-2.

I Rubavu, ikipe ya Etincelles yari yakiriye Police FC banganya igitego 1-1.

Pendo Faustin yatsindiye ikipe y’i Rubavu mu gice cya mbere, igitego cyishyuwe na Isaac Muganza ku munota wa 65.

Police FC ikaba yagumye ku mwanya wa 5 n’amanota 28 nubwo inganya amanota na AS Kigali ya kane.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *