Rayon Sports yazanye umukinnyi mushya uvuye i Burundi

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yazanye umukinnyi mushya bakuye i Burundi uzahera mu ikipe y’abakiri bato, uyu mutoza kandi avuga ko bifuza rutahizamu w’umunyarwanda bakongeramo akazabafasha mu mikino yo kwishyura.

Uyu mukinnyi amaze iminsi agaragara mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports kimwe n’abandi bakinnyi bashya bagera kuri bane nabo bari gukorana imyitozo n’iyi kipe.

Umutoza Masudi Djuma avuga ko aba bakinnyi baje gufasha ikipe ye imyitozo ariko ko harimo umukinnyi umwe bazanye ariko bazashyira mu ikipe y’abakiri bato.

Masudi abajijwe kuri aba bakinnyi niba ari abo Rayon Sports yazanye yagize ati:”Oya ahubwo ni abantu baje kudufasha imyitozo ariko hari umwana umwe tuzashyira muri junior(ikipe y’abato) avuye i Burundi niwe tuzashyiramo uriya muremure ariko abandi ni abaza kudufasha imyitozo gusa.”

Uyu musore witwa Mike akaba akina hagati mu kibuga yugarira aho bakunze kwita kuri gatandatu.

Masudi Djuma kandi yavuze ko bifuza Rutahizamu w’umunyarwanda ariko bikaba bibagoye kuzamubona. Ati:” Twifuzaga kongeramo rutahizamu w’imbere ariko ni ngombwa ko tuzana umunyarwanda kuko dufite abanyamahanga bane nicyo kibazo dufite. Tuzamukurahe se ko bose bari mu makipe ari gukina nicyo kibazo.”

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere mu gihe itegereje ko APR FC ikina ikirarane cyayo na AS Kigali ikamenya niba irangiza imikino ibanza ya shampiyona ari iya mbere cyangwa se mukeba wayo APR FC iyicaho.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published.