Afurika y’Epfo: Aricinya icyara nyuma yo kumenya ko indirimbo ye izwi mu Rwanda

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo witwa AKA yatunguwe no kumenya ko indirimbo ye ikinwa mu Rwanda ndetse yemeza ko amarembo y’umuziki we yatangiye gufunguka.

Kiernan Jarryd Forbes uzwi cyane nka AKA ni umuhanzi wo muri Afurika y’epfo ukora injyana ya Hip Hop ndetse akaba amaze kubaka izina dore ko yanatwaye ibihembo bitandukanye mu gihugu cye.

Uyu muhanzi aherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond bakaba barayise “Make me Sing” ikaba imaze gukundwa n’abatari bake dore ko mu kwezi kumwe imaze ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 2 n’ibuhumbi 600.

Ubwo iyi ndirimbo yakinwaga kuri imwe mu maradiyo yo mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize , AKA yabimenye binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter maze nawe ntiyazuyaza ahita yerekana ko abyishimiye ndetse avuga ko Make me Sing imufunguriye imiryango mu bindi bihugu byirengagizaga umuziki we.

Yagize ati “indirimbo yanjye iri gucurangwa kuri radiyo yo mu Rwanda . Make me sing yanfunguriye imiryango mu bindi bihugu byirengagizaga indirimbo zanjye.”

Uretse kuba ari umuhanzi, AKA kandi ni umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime ndetse akaba akora n’ibyo gutunganya amajwi.

Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2002, mu mwaka 2005 akaba ari yaritabiriye irushanwa rya Kora Awards hamwe n’Itsinda yabarizwagamo icyo gihe aho bahatanaga mu cyiciro cy’abaririmba injyana ya Hip Hop.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *