Mu gikorwa cyo kwandikisha ubutaka,Irembo ryabaye igisubizo

Mur’iyi minsi mu guhugu hose,Abanyarwanda bashyiriweho gahunda yo guhabwa uburyo bunoze bwo kwandikisha ubutaka bwabo  nk’imitungo bwite,aho ibi bikorwa mu ihererkanya ry’ubutaka rishingiye kubugure  “Transfer of land title”(Voluntary Sale)cyangwa kugabanya ubutaka(Land sub-division).

Ubusanzwe  kugira ngo umutungo  bwite ugizwe n’ubutaka ube wakoreshwa mu buryo butandukanye kandi bubyara inyungu,n’uko nyirabwo aba yarabwibarujeho,agahabwa icyangombwa gitangwa n’urwego rwa Leta rubifite mu nshingano nk’igihamya ,  ibi bibaye bitarakorwa byagorana kwiyumvisha ko  uwo mutungo ari uwawe.

Ibi ni  byagarutsweho na Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubukangurambaga kuri servisi z’ubutaka (Land Week)bibera  kuri Stade ya ULK mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Kugira umutungo muri iki gihe utakwanditseho ntabwo umuntu yavuga ko ari uwawe. Ubutaka wita ubwawe niba butakwanditseho uribeshya. Abanyarwanda benshi umutungo bahuriraho ugizwe n’ubutaka, ni muri urwo rwego dushishikariza abantu kwiyandikishaho ubutaka bwabo.”

Gutunga icyangombwa cy’ubutaka ni ingenzi, kuko bifasha umuturage kwirinda amakimbirane, bikanamufasha kuba yabutangaho ingwate akabona inguzanyo muri Banki ndetse no mu Bigo by’Imari iciriritse.

NTA MPAMVU YO KONGERA KUVUNIKA IREMBO RYARABIKEMUYE

Ibi bikorwa byo kwandikisha ubutaka twavuze haruguru ndetse nizindi servisi za Leta zitangirwa mu nzego zitandukanye,cyane ko zikenerwa gukoreshwa  mu buzima bwa buri munsi bw’abatuye igihugu,ubu zisabirwa kandi zikanishyurwa binyuze k’urubuga Irembo rwifashishwa nk’igikoresho gifasha kubona servisi zinoze kandi zizewe.

Abaturage twaganiriye mubari baje kwandikisha ubutaka bwabo,haba mu karere ka Rusizi aho iki gikorwa giherutse kubera no m’Umujyi wa Kigali aho birimo gukorwa ubu,bose barata ibigwi Irembo bagahamya ko baruhutse imvune bahuraga nazo mbere,batibagiwe gushima iterambere Urwanda rumaze kugeraho mu gukoresha ikoranabuhanga,byose bishingiye ku miyoborere myiza nk’umusingi w’iterambere.

IBYEREKEYE IREMBO

Irembo ni urubuga rikaba n’umuyoboro  Abaturage bifashisha bashaka serivisi zitandukanye  za Leta kuri interineti,akamaro k’irembo akaba ari ukubafasha kuzibona muburyo bworoshye,bunoze kandi bwizewe.

 

Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta

20160718_151140

 

Indashyikirwa z'Irembo mu gutanga serivisi zinoze
Indashyikirwa z’Irembo mu gutanga serivisi zinoze
Abaturage ba Rusizi biyandikisha ubutaka bwabo
Abaturage ba Rusizi biyandikisha ubutaka bwabo

20160720_145908

Insanganyamatsiko yicyumweru cyahariwe ubukangurambaga kuri  serivisi z’ubutaka igira iti ‘Gukoresha neza ubutaka bunyanditseho isoko y’umutekano n’iterambere ryanjye’.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *