Perezida wa Congo-Kinshasa Yozefu Kabila yageze mu Rwanda

Nyuma y’imyaka itandatu Perezida Kagame na Perezida Kabila bahuye, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 bongeye guhurira mu Mujyi wa Rubavu baganira ibyateza imbere ibihugu byombi.
Perezida Kabila akigera mu Rwanda, saa 11:40.
Perezida Kabila akigera mu Rwanda, saa 11:40.

Muri 2009 ni bwo Perezida Kabila yaherukaga guhura na Perezida Kagame bahuriye ku mupaka munini uhuza ibihugu byombi.

Ku i saa 10h40 ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo n’uwa Congo w’Ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba, bari bageze ku mupaka munini kwakira Perezida Kabila.

Bimwe mu byiteze kuganirwaho n’abakuru b’ibihugu harimo imibanire y’ibihugu no kugarura umutekano mu karere ukomeje kwangizwa n’umutwe wa FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse ikanambuka kuwuhungabanya mu Rwanda.

Kugeza ubu, ubuhahirane hagati ya Kongo Kinshasa n’u Rwanda abaturage baturiye uwo mupaka bavuga bumeze neza kandi bubateza imbere.

Guverineri Caritas Mukandasira yiteguye kwakira Perezida Kabila. -
Guverineri Caritas Mukandasira yiteguye kwakira Perezida Kabila.

Bimwe mu bikorwa byigaragaza ku mupaka ni inyubako zigweho zirimo kubakwa zizakorerwamo n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Ku ruhande rw’u Rwanda, haratuje kandi umutekano wakajijwe kuva ku wa gatatu ndetse n’isuku yarongerewe. Naho ku ruhande rwa Congo inzego z’umutekano zongerewe ndetse abaturage barabyina umuhanda wose bishimira uguhura kw’aba bayobozi b’ibihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *