Gakenke: Mu myaka 10 ubukene bwagabanutseho 40%

Hambere aha mu mwaka wa 2006 mu Karere ka Gakenke, ubukene bwaranumaga ku buryo rwakingaga bane kuri 56% by’abaturage bahatuye. Mu gihe cy’imyaka 10 gusa abasigaye munsi y’umurongo w’ubukene ni ngerere kuko babarirwa kuri 16%.

Ibi bigaragaza ko bikomeje kuri uyu muvuduko mu myaka nk’ine gusa ubukene bwaba ari umugani muri aka karere.

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Museke, mu kagali ka Rusagara mu murenge wa Gakenke, bavuga ko imiyoborere myiza yatumye bagera ku iterambere ndetse batangira guhabwa agaciro mu muryango.

Ntahontuye Léonce yagize ati “Kubera imiyoborere myiza kandi itwegereye ubu twiteje imbere, ubu ninjiza amafaranga agera ku bihumbi 200 000 kandi nta mashuri mfite; mbikesha kwishyira hamwe n’abandi mu mirimo y’ubukorikori dukorera mu gakiriro.”

Ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi tariki ya 10 Kanama 2016, Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere yasabye abanyagakenke kurandura burundu ubukene bukabije bukomeje kwibasira abaturage mbere ya 2020.

Ati “ Ni byiza ko abantu bishimira ibyo bagezeho ndetse bakerekana ibitagenda neza. Ariko nubwo hari ibyagezweho, abaturage n’abayobozi ba Gakenke bakwiye gufatanya bakarandura burundu ubukene buri ku kigero cya 16% bukihagaragara.”

Ubukene bukabije mu karere ka Gakenke bwavuye kuri 56% mu mwaka wa 2006 bugeze kuri 16 % muri uyu mwaka.

Prof. Shyaka Anastase yakomeje atangaza ko abayobozi bavugwaho gukubita no gusiragiza abaturage bagomba kunengwa.

Yagize ati “Hari ahacyumvikana bamwe mu bayobozi batubahiriza inshingano zabo,ukumva aho umuturage yakubiswe cyangwa agasiragizwa n’umuyobozi,ibi ntibikwiye kuko umuyobozi mwiza arigisha akanasobanurira abaturage.”

Insanganyamatsiko y’umunsi nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi mu Rwanda wizihirijwe mu karere ka Gakenke ku rwego rw’igihugu igira iti ‘Twahisemo imiyoborere ishingiye ku muturage nk’inkingi y’iterambere rirambye’.

Uyu munsi wahuriranye n’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gakenke berekanaga ibyo bakora na serivisi batanga.

Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere yashimiye abaturage ibyo bagezeho

Ibirori byo kwizihiza kwegerezwa ubuyobozi n’ubushobozi byabereye mu Gakenke byitabiriwe n’abaturage benshi

Prof. Shyaka Anastase uyobora RGB asuhuzanya n’umusaza w’i Gakenke

Abaturage bamuritse ibyo bakora

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *