Argentine: Uwahoze ari Perezida yagejejwe mu rukiko ashinjwa ruswa

Cristina Fernandez wayoboye Argentine imyaka umunani, yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kabiri kugira ngo yisobanure ku byaha bya ruswa akurikiranyweho.

Cristina Fernandez kandi ari kuburanishwa kimwe n’Umunyamabanga mu Kigo cy’ibikorwa bya leta Jose Lopez, wafashwe muri Kamena agerageza kunyerereza akayabo ka miliyoni y’amadorali mu kigo cy’Abihayimana.

Umucamanza ashinja aba bayobozi kimwe n’abandi baregwa hamwe kwikubira amafaranga yari agenewe ibikorwa byo kubaka umuhanda.

Ibi birego byose bishijwa Cristina Fernandez, arabihakana agashimangira ko Perezida uriho ubu, Mauricio Macri yatangiye kwifashisha inkiko kugira ngo amushinje ibyaha.

Ibibazo byazamuwe cyane ubwo muri Kamena uyu mwaka Jose Lopez wari umunyamabanga mu Kigo cy’ibikorwa bya leta yatabwaga muri yombi arenza inkuta z’ikigo cy’Abihayimana cyitiriwe ‘Umubyeyi w’i Fatima’ ibikapu byuzuye amafaranga menshi, nyuma y’uko ababikira bakibamo bari batinze gufungura umuryango, bigakekwa ko yari ayanyereje.

Amashusho yafashwe na Camera, yerekanye abo babikira bafungurira Lopez ndetse banakira ayo mafaranga nkuko Reuters ibitangaza.

Kuva Fernandez yava ku butegetsi, ntiyari yarigeze ashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi ngo akurikiranwe kuri ibyo byaha bivugwa ko byagejeje mu Ukuboza 2015, uretse ko muri Gicurasi yagejejwe imbere y’ubutabera ku bw’imiyoborere mibi yagejeje igihugu mu bibazo by’ubukungu byarimo n’uko ifaranga ‘Peso’ rikoreshwa muri iki gihugu ryari rigiye guta agaciro.

Cristina Elisabet Fernández de Kirchner yayoboye iki gihugu kuva mu 2007 kugeza mu 2015, aho yavuyeho atishimiwe n’abaturage bakunze kugaragara bigaragambya bamagana ubutegetsi bwe bwagaragayemo ruswa n’ihungabana ry’ubukungu bw’iki gihugu.

Cristina Fernandez yagejejwe mu rukiko akekwaho ibyaha bya ruswa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *