Francois Hollande ngo yaba agiye gukiza Isi imitwe y’ iterabwoba iyugarije

Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yatangaje ko imitwe yiyita Leta ya Kiyislamu izarwanywa bikomeye  bigamije kuyirimbura burundu,bityo igahinduka amateka k’ubatuye Isi yari imaze gusa naho yabaye  ihurizo rikomeye.

Ibyo yabitangarije mu rugendo rw’umunsi umwe, yagiriye mu gihugu cya Iraki. Ni uru rugendo rwahuriranye n’igitero cy’ umwiyahuzi cyahitanye abagera kuri 32 mu isoko rikomeye riherereye mujyi wa Bagdad.

Mu kiganiro Minisitiri w’ intebe wa Iraki, Haider al-Abadi, na Perezida Hollande bagiranye n’ abanyamakuru, al-Abadi yavuze ko uwo mwiyahuzi yaje nkuwifuza gutanga akazi, agahita aturitsa amabombe.

Muri uru ruzinduko Perezida Hollande yabonanye na mugenzi we wa Iraki, Perezida Fuad Masum, anasura akarere ko mu majyaruguru ‘Kurdistani’, aho yabonanye n’abategetsi bo muri ako karere.

Igihugu cy’Ubufaransa kimaze gukora ibitero by’indege bitari bike ku barwanyi ba Leta ya Kisilamu bari muri Iraki na Siriya. Muri ibi bitero Uburansa bufatanya na Amerika. Ubufaransa bwamaze gutanga inyigisho n’ibikoresho ku basirikare ba Iraki. Bukaba bufite abasirikare bagera kuri magana atanu bakorera aho muri Iraki.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *