BNR yagabanyije inyungu amabanki aherwaho inguzanyo

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagabanyije inyungu ku nguzanyo ihabwa amabanki ivanwa kuri 6.5% igezwa kuri 6.25%, mu rwego rwo korohereza amabanki kubona amafaranga yo gutanga inguzanyo ku giciro gito.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yasobanuye ko inama ikorwa buri gihembwe igahuza komite ishinzwe politiki y’ifaranga na komite ishinzwe ubusugire n’iterambere by’urwego rw’imari, yafashe iki cyemezo nka kimwe mu bizafasha abikorera kubona inguzanyo kuko uyu mwaka abazihawe bagabanutse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2016, Rwangombwa yavuze ko impamvu BNR yagabanyije inyungu yaka andi mabanki, ari igenda buhoro cyane cyane ku myenda ihabwa abikorera, umuvuduko w’ibiciro ku masoko n’ikibazo kiri ku isoko ry’ivunjisha.

Imyenda mishya yatanzwe mu mezi 11 ya mbere muri 2016 yazamutseho 4% ugereranyije na 13.5% by’umwaka ushize, ibi byatumye kugeza ubu imyenda abikorera bafitiye amabanki yarazamutseho 7.4% ugereranyije na 26.9% by’umwaka ushize.

Rwangombwa yavuze ko bizatuma amabanki nayo yicara agatekereza uko yagabanya inyungu ku nguzanyo, bityo abazifata bakaba benshi.

Ati “Ni ikimenyetso n’ubutumwa duha amabanki ngo yongere inguzanyo baha abikorera kuko ubu zabaye nke. Turizera ko hari ingaruka nziza bizagira.”

BNR itangaza ko mu mezi icyenda ya mbere ya 2016 ubwiza bw’inguzanyo (Inguzanyo zishyurwa) zitangwa n’ibigo by’imari bwahungabanye, aho mu 2015 mu mabanki, byari 6.3% ubu bikaba byarazamutse bikagera kuri 7.5%. Ku bigo by’imari iciriritse byavuye kuri 7.8% bijya ku 8.2%.

Rwangombwa avuga ko bagiye gukorana cyane n’amabanki bakayashishikariza gukangukira ibituma habaho inguzanyo zitishyurwa neza.

Ati “Twasanze tugomba gukorana n’amabanki n’ibigo by’imari kurushaho kunoza uko biga imishinga yabo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga, ariko cyane cyane kuzigamira imishinga batanze itarimo kwishyura neza kugira ngo birinde ikibazo yazatera imikorere myiza y’ibi bigo.”

Inguzanyo zitishyurwa neza ziri kuri 7.5% izatanzwe mu buhinzi zikaba ari zo nyinshi ku kigero cya 28% mu mezi 11 ya 2016.

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *