Gasabo: Urubyiruko rwa Kagugu rwaganirijwe ku bubi n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu

Urubyiruko 60 kuri 70 bibumbiye mu itsinda ryitwa “World Mission “, rikorera mu murege wa Kagugu, akarere ka Gasabo, bahawe ikiganiro ku icuruzwa ry’abantu n’aho rihurira n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, maze bashishikarizwa kurikumira no kurirwanya.

Byabaye ku italiki ya 28 Ukuboza ku ishuri ribanza rya Kagugu, ubwo ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Gasabo, Inspector of Police(IP) Théogene Rugema Mugabo yasuraga uru rubyiruko rusanganywe intego zo kurwanya ibiyobyabwenge, ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha rubinyujije mu makinamico, imivugo n’indi mikino.

Muri icyo kiganiro yabanje kubabwira ko nk’urubyiruko batezweho kuba umusemburo w’impinduka nziza, bagatuma u Rwanda rugera ku cyerekezo rwiyemeje.
Yakomeje ababwira ko muri iki gihe isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko hari ibyaha bihangayikishije kuko bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, bigategurwa bya gihanga kandi bikaba ari ndengamipaka.
Abasobanurira ku icuruzwa ry’abantu, IP Mugabo  yagize ati,”Buri mwaka abantu bambutswa imipaka bakajyanwa mu bindi bihugu bagasambanywa, bagakoreshwa imirimo ivunanye, bakamburwa uburenganzira bwabo, ndetse bamwe ibice byabo by’umubiri bikagurishwa, kandi 80% by’abashorwa muri ibyo bikorwa ni abagore n’abana b’abakobwa.”
Yababwiye ko igitera ubu bucuruzi bw’abantu ahanini ari iterambere mu itumanaho kuko umuntu uri mu gihugu runaka muvugana ku buryo bworoshye, uburyo bwo kugera mu bindi bihugu bworoshye, ndetse n’ubujiji.
Kuri iyi ngingo akaba yagize ati,”Abantu baraza bagashuka abana cyane cyane ab’abakobwa, bababeshya ko bagiye kubashakira akazi keza cyangwa amashuri mu bihugu by’amahanga, wagenda ukisanga ibyo bagusezeranyije atari byo urimo, ahubwo warashowe mu buraya cyangwa ukoreshwa imirimo y’agahato bikaba byakuviramo urupfu.”

Yababwiye kandi ko n’ubwo mu Rwanda icuruzwa ry’abantu ritarafata intera ndende, hari ingamba zafashwe mu kurikumira harimo gahunda yo kwigisha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko nkabo ububi bwaryo, guhana abarifatiwemo, kubaka ubushobozi bwo gushaka no gushyiraho aho bapimira ibimenyetso.

Yavuze ko kandi hashyizweho ikigo Isange One Stop Centre gifasha abakorewe ihohoterwa, gushyiraho ibigo ngororamuco, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba, n’ubukangurambaga buhoraho ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.

IP Mugabo yarangije abasaba gutanga amakuru , haba kuri Polisi ibegereye cyangwa ku zindi nzego, igihe babonye cyangwa bumvise umuntu ushobora gushorwa mu icuruzwa, kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko rugenzi rwabo; aha akaba yagize ati,”Ibyaha hafi ya byose bifite inkomoko  ku biyobyabwenge, niyo mpamvu kubirwanya uba urwanyije icyarimwe ibyaha byinshi, inkunga yanyu ni umusanzu ukomeye ku mutekano, turashaka ko muba  abafatanyabikorwa ba Polisi mu buryo buhoraho.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *