Bugesera: Kwegura kw’abakozi barenga 40 ngo nta cyuho bisize

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko nubwo hari abakozi bagera kuri 47 beguye, nta cyuho basize kuko ngo hari abo bakoranaga basigaye bakora.

Tariki 27 Ukuboza 2016 nibwo hamenyekanye amakuru ko ba Gitifu b’utugari 20, abakozi bashinzwe iterambere mu tugari 19, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge bane n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge bane, basezeye ku mirimo yabo.

Kwegura kw’abakozi bangana gutyo byumvikana ko aho bakoraga bahasize icyuho kuburyo abaturage babura ubaha serivisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko ariko nubwo abo bakozi bose basezeye nta cyuho basize aho bakoraga.

Agira ati “Gusezera kw’aba bakozi nta cyuho bisize kuko hari abandi bakoranaga nabo akaba aribo bagiye gukora akazi bakoraga kandi n’urwego rw’umurenge n’akarere ruzababa hafi ndetse tugiye kureba uburyo twabasimbuza vuba.”

Akomeza avuga ko abo bose bagiye bandika amabaruwa mu bihe bitandukanye. Ariko ngo icyemezo cyabo cyasuzumwe tariki ya 27 Ukuboza 2016 ari naho hemejwe ubwegure bwabo.

Nsanzumihire avuga ko kandi abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri nabo bahinduriwe akazi, bakurwa kuri iyo myanya bajyanwa gukorera ku karere.

Tariki ya 23 Ukuboza 2016, ubwo Francis Kaboneka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yari ari mu Bugesera, asoza itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibaze, yababwiye ko bakwiye guhindura imikorere yabo.

Yagize ati “Dukeneye impinduka kuko ntabwo dushaka abatita ku cyateza imbere umuturage, ahubwo bakita ku nyungu zabo bwite. Abo ntitubashaka bagomba kutuvamo.”

Yakomeje avuga ko mu basezera niba harimo abafite amakosa bakoze bakiri mu kazi, bazakurikiranwa bakayahanirwa.

Kwegura kw’abayobozi b’inzego z’ibanze birimo  kumvikana henshi mu turere tw’igihugu, gusa ariko ntiharamenyekana ukuri nyakwo kw’iyegura ryabo uretse kuba hatangazwa ko beguye ku giti cyabo.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *