Nyamagabe:Abaturanye n’urugomero bakumbuye amashanyarazi.

Abatuye ahubatse urugomero rwa Rukarara ya2  mu murenge wa Uwinkingi, Akarere ka Nyamagabe,barasaba ubuyobozi bw’akarere kubaha umuriro w’amashanyarazi,kugirango babashe kuva mu bwigunge bwo gukomeza gukoresha uburyo butakijyanye n’iterambere  ,mugihe amashanyarazi akomoka iwabo yigira gucanirwa  abandi.

Urugomero rwa Rukarara

Mu murenge wa Uwinkingi,Akarere ka Nyamagabe iyo uhageze uhasanga urugomero rw’amashanyarazi rwubatse ku mugezi wa Rukarara  rutanga ubushobozi bwo gutanga ingufu zingana na Megawat 2.2 ,amashanyarazi yarwo akaba akoreshwa mu bice bitandukanye bigize Igihugu, nkuko twabitangarijwe na MUGIRANEZA Egide akaba ari umuyobozi wa Rukarara ya 2.

Mugiraneza Egide ugenzura urugomero

Nyamara ariko nubwo bimeze bitya, ntibibujije ko abatuye hafi y’aho,uru rugomero rwubatse,bavuga ko bari mu bwigunge bwo kutagira umuriro,doreko ngo bagikoresha uburyo bushobora no kubagiraho ingaruka nko gukoresha Mazutu cyangwa Peteroli,hakiyongeraho  no gusigara inyuma mu iterambere muri rusange ,ibi bikaba aribyo bituma basaba guhabwa amashanyarazi kugirango nabo babashe kugera ku iterambere badasigaye inyuma.

Bamwe mubaturiye urugomero bemeza ko bifuza amashanyarazi

Agasantire ka Kibyagira kegereye urugomero 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert MUGISHA ,avuga ko  abaturage batarabona umuriro w’amashanyarazi mu karere, bose batekerejweho kuko akarere gafite umurongo uhamye wo kugeza ibikorwa remezo hose,mubice bisigaye kuko henshi muri Nyamagabe hamaze kugezwa umuriro w’amashanyarazi.

 Agira ati”abaturage batarabona umuriro w’amashanyarazi ntibakwiriye kwiheba  kuko  ari umuhigo  wa Leta ko abaturage bose bagomba kubona amashanyarazi kandi natwe mu karere ka Nyamagabe turi kubishyiramo imbaraga kuburyo imirenge 2 yonyine ariyo idacaniwe  kandi nayo  bizaba byakozwe bidatinze “

Mugihe aba baturage bavuga ko bafite ubwigunge kubera kutagira umuriro,leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuba muruyu  mwaka  wa 2017,ingo zifite umuriro zizaba zigeze kuri miriyoni 1.7,ibintu bisaba gushyirwamo imbaraga kugirango uyu muhigo ugerweho,cyane ko kuri ubu ingo zifite umuriro mugihugu  zibarirwa ku bihumbi 513, 092.

 

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *