Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego 1 ku busa ikomeza gushimangira umwanya wa mbere muri shampiyona aho ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 8 hagati yayo na APR FC ya kabiri.

Hari mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 20 utarakiniwe igihe, igitego 1 cya Manzi Thierry na Rayon Sports ku busa bwa AS Kigali nicyo cyatandukanyije impande zombi.

Igice cya mbere cyatangiye ikipe ya AS Kigali ubona ko ariyo iri mu mukino kurusha ikipe ya Rayon Sports ndetse igerageza kuyisatira ariko amahirwe babona bakayapfusha ubusa.

Nyuma y’iminota 15 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye kwinjira mu mukino maze amakipe yombi arakina ubona ko ntayirusha imbaraga indi. Ku munota wa 38 ku mupira wari uzamukanywe na Savio maze Cedric amukoreraho ikosa umusifuzi agatanga coup-franc yatewe neza na Muhire Kevin maze Manzi Thierry ashyiraho umutwe, umuzamu wa AS Kigali igikomeye yakoze ni ugukura umupira mu rushundura.

Umukino wakomeje ku mpande zombi ariko noneho kubera igitego Rayon Sports yari imaze kubona wabonaga ariyo iri mu mukino neza ariko ntazindi mpinduka zabaye igice cya mbere cyaje kurangira ari 1 cya Rayon Sports ku busa bwa AS Kigali.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya AS Kigali ishaka kwishyura isatira cyane ariko nko mu gice cya mbere amahirwe babonaga ntibayabyaje umusaruro. Rayon Sports nayo ntiyari yicaye kuko yasatiraga cyane ariko nayo kubona igitego cya kabiri biba ingorabahizi.

Amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego ariko umukino urinda urangira ari 1-0.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports bivuze ko ishimangiye umwanya wa mbere n’amanota 49 mu gihe APR FC ya kabiri ifite 41.