Uganda: Inda nini itaye Minisitiri mu mutego wo kwakira Ruswa

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo n’inganda muri Uganda, Herbert Kabafunzaki, yatawe muri yombi na polisi bivugwa ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ayihawe n’umwe mu baherwe bakomeye muri Uganda.

 

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasakaye amafoto atandukanye yerekana Minisitiri Kabafunzaki azengurutswe na polisi, imbere ye ku meza harunzeho amafaranga, muri Kampala Serena Hotel.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, Emilian Kayima yemeje ko uyu muyobozi “yafatanywe n’uwitwa Brian Mugabo”. Ashinjwa kwaka ruswa Muhammad Hamid Aya uyobora ikigo Aya Group ari nacyo gifite Hilton Hotel muri Kampala.

Icyo kigo kimaze iminsi kivugwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina Hamid yaba yarakoreye umugore wamukoreraga muri Hilton Hotel, bikavugwa ko iyo ruswa ifitanye isano n’ibyo bibazo.

Hamid ngo yatabaje Perezida Yoweri Museveni amumenyesha uko ikibazo giteye, nawe ahamagara umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura, amusaba kubikurikirana bwangu.

Hamid yabwiye abanyamakuru muri Kampala ko yari yemeranyije na Minisitiri ko bahura saa munani z’amanywa, icyo gihe ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukaba bwari bwamaze kumenyeshwa.

Yagize ati “Yari yansabye miliyoni 25 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo akure icyasha ku izina ryacu ku birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’izindi miliyoni eshanu z’amashilingi zo guhamagaza ikiganiro n’abanyamakuru… Twamuhaye miliyoni 5 Shs ariko akomeza kuvuga ko twaba tumuhaye nibura miliyoni 10 Shs. Mbere y’uko twemeranya ku yandi twongeraho, abapolisi bahise binjira baramufata.”

Perezida Museveni yaherukaga gushyira Kabafunzaki muri guverinoma mu mwaka ushize, icyo gihe akaba yaramufataga nk’umuntu w’umunyamurava kandi uzi ibyo akora.

Polisi yahise ijyana na Kabafunzaki

 



 

 

 



 

Uyu mugabo yaguwe gitumo ari guhabwa ruswa

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *