RDC: Abapolisi Barenga 40 Baciwe Imitwe i Kasai

Abapolisi 42 bo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bishwe baciwe imitwe n’ inyeshyamba ahitwa Kasaï.

Ibyo ngo byabaye ku wa Gatanu ubwo abo bapolisi bari mu modoka yo mu bwoko bwa Convoy bagwaga mu gico cy’ abarwanyi bagashimutwa.

Amakuru avuga ko abapolisi batandatu bashoboye gucika, abasigaye bakicwa nizo nyeshyamba zitwa Kamwina Nsapu.

Imishyamirano hagati ya Leta ya Congo nizo nyeshyamba yatangiye muri Kanama umwaka ushize ubwo inzego z’ umutekano za Leta ya Congo zicaga umuyobozi w’ izo nyeshyamba.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko icyo gitero cyabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2017 ubwo iyo modoka ya polisi yavaga ahitwa Tshikapa yerekeza ahitwa Kananga.

Guverineri wa Leta Alexis Nkande Myopompa yatangaje ko batangiye iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Umuryango w’ abibumbye UN uvuga ko abantu bagera kuri 400 bamaze kwicwa mu gihe abagera ku bihumbi 200 bakuwe mu byabo kuva umuyobozi wa Kamwina Nsapu , Jean-Pierre Pandi, yakwicwa.

UN ivuga ko muri ako gace ka Kasaï haboneka imva 10 zashyinguwemo abo bantu bishwe, mu gihe hacyekwa izindi mva zirindwi zitaraboneka.

Inzobere ebyiri z’ Umuryango w’ Abibumbye zirimo Umunyakerika n’ Umunya Swede bashimutiwe muri ako gace mu byumweru bibiri bishize bari kumwe n’ abanye Congo bane kugeza ubu ntabwo baraboneka.

Ibibazo by’ umutekano muke ushingiye kuri politiki biriyongera uko bukeye n’ uko bwije muri RDC, kuva manda ebyiri za Perezida Joseph Kabila zarangira ntarekure ubutegetsi. Manda za Kabila zarangiye mu Ukuboza 2017.

Amatora y’ umukuru w’ igihugu agomba kuba mbere y’ uyu mwaka wa 2017 urangira gusa kugeza ubu nta ngengabihe yayo iratangazwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *