Paris: Urubanza rwarezwemo Canal+ gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rwongeye kubura

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru dusoje, Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwubuye urubanza Abanyarwanda barezemo Televiziyo Canal+, ku ikinamico y’urwenya yatambutse muri Nyakanga 2013 ibonwamo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamategeko ukorera mu Bufaransa, Me Gisagara Richard , uri mu bareze Televiziyo ya Canal +, yatangarije IGIHE ko Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwaciye urubanza rwari rwararegewe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa na Annick Kayitesi bari barajuririye icyemezo cyafashwe n’umucamanza ngezacyaha wa Paris (Juge d’instruction).

Me Gisagara ati “Uyu Mucamanza kuwa 26 Nzeli 2014 yari yaranze gukurikirana mu rukiko abacishije kuri Televiziyo Canal+ ku wa 20 Ukuboza 2013, ikiganiro benshi basanze gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Akomeza asobanura ko Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwari rwasubitse isuzuma ry’ubu bujurire rutegereje ko itegeko rihana ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryashyirwaho nk’uko byari byarategetswe n’Urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga ry’Ubufaransa mu Kwakira 2015, mu rundi rubanza nanone ‘Association communauté rwandaise de France’ yatsindiyemo Leta y’u Bufaransa isaba ko iryo tegeko rihinduka.

Kuba iro tegeko rishya ryashyizweho mu ntangiriro z’uyu mwaka, Urukiko rw’ubujurire rwasubukuye iburanisha, rwemeza ko ikirego cyo gupfoya Jenoside cyashyikirijwe umucamanza nkurikiranacyaha (Juge d’instruction) kigomba kwakirwa, rutegeka ko dosiye yohererezwa uwo mucamanza ngo akurikirane abagize uruhare muri iryo pfobya.

Me Gisagara ati “Mu minsi iri imbere nibwo uwo mucamanza yakagombye gutangaza amazina y’abo agiye gukurikirana kuri izo mpamvu, anketi akazemeza niba agomba gushyikirizwa inkiko ngo bahanirwe icyo cyaha.”

Umukino wiswe “Le Débarquement” cyangwa se “Gushyika” ni wo watambutse kuri Televiziyo Canal+ umara igihe kingana n’iminota irindwi. Wakinwaga basa n’aho bigana aho mu kiganiro Frédéric Lopez yakoze «Rendez-vous en Terre Inconnue» mu Kinyarwanda bisobanuye ngo “Duhurire ku butaka butazwi” wagaragazaga ko Jenoside itahitanye abantu benshi mu Rwanda kuko abantu bagihari.


Me Gisagara Richard (iburyo ) ukurikirana iby'urubanza rwarezwemo Canal+ gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *