Loni yasabye RDC igomba kwemerera Katumbi kwiyamamariza kuba Perezida

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbyi ryita ku burenganzira bwa muntu ryasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, gukora ibishoboka byose, Moïse Katumbi utavuga rumwe nayo akazitabira amatora ya Perezida.

Ni nyuma y’uko Katumbi yandikiye Loni ashinja Leta ya Congo kumubuza uburenganzira burimo ubwo kwiyamamaza mu matora ya Perezida, gushinjwa ibinyoma  no kutubaha ubuzima bwe bwite.

Mu ibaruwa yanditswe ku itariki ya 13 Kamena 2017 Jeune Afrique ifitiye kopi, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko yasabye Congo gukora ibishoboka byose Katumbi agataha mu gihugu cye, ndetse akemererwa kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mbere y’uko umwaka urangira.

Muri iyi baruwa kandi Leta ya Congo yasabwe gukora ibishoboka byose Katumbi agacungirwa umutekano, ndetse bakirinda kuba bamuta muri yombi mu buryo budakurikije amategeko.

Ubwo iyi baruwa yajyaga ahagaragara kuri uyu wa 16 Kamena, Katumbi n’umwunganizi we mu mategeko Dupond-Moretti bagaragaje ibyishimo bikomeye, dore ko ishobora gushyira iherezo ku bihe by’ubuhungiro yari amazemo hafi umwaka, nyuma yo kuva mu gihugu avuga ko agiye kwivuza.

Ku wa 22 Kamena 2016, nibwo urukiko rwo mu Mujyi wa Lubumbashi rwakatiye Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga gufungwa imyaka itatu, azira kuba yaragurishije nta burenganzira inzu y’umugereki witwa Alexandros Stoupis.

Yakatiwe hari hashize ukwezi ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi, kubera ibyaha byo kwinjiza mu gihugu abasirikare b’abacancuro baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo n’abahoze barwanira mu mazi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *