Zambia ntizihanganira Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside

Abanyarwanda icyenda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bari muri Zambia bashobora guhita bazanwa mu Rwanda nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri Zambia ku wa 19 Kamena 2017, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Edgar Lungu, byasojwe hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’indege, igisirikare n’umutekano no kohererezanya abanyabyaha.

Nyuma y’isinywa ry’ayomasezerano, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye The The East African ko uRwanda rwohereje ubusabe bwinshi muri Zambia rukaba rwiteze imikoranire mu gihe amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha yashyizweho umukono azaba amaze kwemezwa muri ibyo bihugu.

Yagize ati “Twiteze gukorana n’ubutabera bwa Zambia abakekwaho uruhare muri Jenoside bihishe hariya bakazanwa mu Rwanda bakagezwa imbere y’amategeko.”

Ni amasezerano yaganiriweho guhera mu 2009 aza gushyirwaho umukono ubwo Perezida Kagame yagiriragayo uruzinduko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, wanasinye ayo amasezerano, yavuze ko azatangira gukurizwa mu gihe azaba yamaze kwemezwa n’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Yagize ati “ Twizeye ko kwemeza amasezerano bizihuta kuko ibihugu byombi byayashyizeho umukono nyuma yo kubikorera isuzuma no kuba byarahagarariwe n’abakuru b’ibihugu bizongera imbaraga mu kuba bizarushaho guhabwa agaciro.”

Mu gihe ayo masezerano azaba yamaze kwemezwa, ibyo bihugu byombi bizatangira guhererekanya abahamwe n’ibyaha cyangwa abakiri gukurikiranwa bisabwe na kimwe muri ibyo bihugu.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwanze gutangaza amazina y’abakekwa ibyaha bashobora koherezwa “bitewe n’imiterere y’iperereza rikiri gukorwa,” ariko bwatangaje ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Usibye amasezerano n’iki gihugu, u Rwanda rwanasinyanye amasezerano na Malawi na Mozambique, rwanayasinyanye kandi na Repubulika ya Congo icumbikiye impunzi z’Abanyarwanda zibarirwa mu 286,386 nk’uko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) igaragaza.

Uwizeyimana yavuze ko ayo masezerano afite inyungu z’igihe kirekire kandi nta tsinda runaka ry’abantu agamije kwibandaho.

Kugeza ubu, nta muntu ukekwaho uruhare muri Jenoside wigeze yoherezwa mu Rwanda aturutse muri Zambia, gusa Jean Paul Akayezu wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Taba yabaye Umunyarwanda wa mbere wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yafatiwe muri Zambia mu Ukwakira 1995.

Akayezu afungiye muri Mali aho yakatiwe igifungo cya burundu.

Muri Mutarama 2010, uwahoze ari Perezida wa Zambia Rupiah Banda, yasuye u Rwanda arwizeza ko igihugu yari ayoboye kitazigera kiba indiri n’ubwihisho bw’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *