Blog

  • Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

    Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

    Umunya- Côte d’Ivoire, Cheick Tiote, yitabye Imana ari mu myitozo mu ikipe ya Beijing Enterprises yo mu Bushinwa yakiniraga kuva muri Gashyantare uyu mwaka.

    Cheick Tiote w’imyaka 30, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Newcastle United yo mu Bwongereza yamazemo hafi imyaka irindwi. Yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Kamena aguye mu kibuga nk’uko byemejwe n’uwari ushinzwe inyungu ze, Emanuele Palladino.

    Yagize ati “N’akababaro kenshi nemeje ko Cheick Tiote yitabye Imana yituye hasi ubwo yari mu myitozo. Ntabwo twatangaza byinshi muri uyu mwanya kandi dusabye ko ubuzima bwite bw’umuryango we bwubahwa muri iki gihe kigoye. Tubasabye inkunga y’amasengesho.”

    Tiote wari ufite abana babiri ku mugore wa mbere bashakanye witwa Madah mbere yo gushyingirwa bwa kabiri na Laeticia Doukrou, yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu 2005 mu ikipe ya Anderlecht yo mu Bubiligi, yanyuze kandi muri FC Twente mu Buholandi mbere yo gusinyira Newcastle United mu 2010.

    Ubwo iyi kipe yamanukaga mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize, Tiote yemeye kumanukana na yo iza kumurekura muri Gashyantare uyu mwaka yerekeza mu ikipe ya Beijing Enterprises yo mu Bushinwa ari na yo yitabye Imana agikinira.

    Nyuma y’urupfu rwe, Newcastle United yahise isohora itangazo ririmo ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we na ho umutoza wayo Rafael Benitez avuga ko yari umunyamwuga mu byo yakoraga byose, kandi ko yakundaga akazi ke. Yavuze kandi ko uyu mugabo yari umuntu w’intangarugero mu buzima busanzwe.

  • Abayoboke b’Ishyaka  PL bidasubirwaho bemeje  Paul Kagame nk’Umukandida mu matora ya Perezida ateganijwe

    Abayoboke b’Ishyaka PL bidasubirwaho bemeje Paul Kagame nk’Umukandida mu matora ya Perezida ateganijwe

    Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu, PL, kuri iki Cyumweru ryakoraniye muri Kongere y’Igihugu Idasanzwe, bimwe mu byemezo byari kumurongo w’ibyigwa akaba ari ukwemeza umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe muri Kanama uyu mwaka nk’ingingo nyamukuru y’iyi nama ,hakiyongeraho no kwemeza burundu gahunda ya politiki y’imyaka irindwi (2017-2024) y’ishyaka PL.

    Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa akaba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, niwe watangije  iyi  nama yahuje abarwanashyaka ba PL baturutse mu turere twose tugize Igihugu.

    Muri iyi kongere kandi, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda yatumiwe ngo atange ikiganiro ku mategeko n’amabwiriza bigenga amatora ya Perezida wa Repubulika.

    Mubashyitsi ndetse n’Inshuti z’Ishyaka PL, muri iyi kongere hatumiwemo imitwe ya politiki yemewe ikorera mu gihugu, irimo FPR Inkotanyi, Green Party, PDC, PDI, PPC, PSD, P Imberakuri, PSP, PSR na UDPR.

    Ubwo hari hageze umwanya  wo guhitamo uziyamamariza kuyobora Igihugu,Ishyaka PL riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu, ryemeje bidasubirwaho Paul Kagame, nk’umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 4 Kanama ku bari imbere mu gihugu.

    Perezida w’iri shyaka, Donatille Mukabalisa, mu ijambo yagejeje ku abanyamuryango yababwiye ko hari   ibitekerezo bibiri byagenderwaho aribyo :gutanga umukandida ukomoka muri PL, kuko bahari,icya kabiri ni icyo gushyigikira umukandida wasabwe n’Abanyarwanda benshi, ndetse bikanyura no mu nteko ngo hakurweho inzitizi zimubuzaga kongera kwiyamamaza.

    Gushyigikira Kagame ni igitekerezo cyahise gishyigikirwa n’Abanyamuryango bose ,bashingiye ku bigwi ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje k’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange,nkuko byagiye bigarukwaho nabamwe mu banyamuryango bahabwaga umwanya wo kugira icyo bavuga,aho bose barataga ndetse bakirata impinduka z’ubuzima babayeho n’iterabere bagezeho,byose babikesha kugira Kagame nk’Umukuru w’Igihugu,ndetse bakifuza kumuhorana.

    Asobanura inyungu  Ishyaka  rya PL ribona mu gufata umwanzuro  wo kwemeza  Paul Kagame  nk’Umukandida  mu matora  yo kuyobora Igihugu, Yagize ati “Ntabwo  twirebyeho  nk’ishyaka gusa,ahubwo  twarebye kunyungu rusange kuko twagendeye kubitekerezo bya benshi […] iyo  Abanyarwanda 98.3% batoye  muri Referandumu  YEGO ,ni ukuvuga ko bari batoye ko ingingo ya 101 ihinduka,kugirango babone amahirwe yo kongera  gusaba  Nyakubahwa Perezida Paul  Kagame  yongere kwiyamamaza ,ibi kandi bivuze ko twese Abanyarwanda tubifitemo inyungu,kuyoborwa  na  Perezida Paul  Kagame  watugejeje kuri byinshi  cyane ,kandi dushaka no gukomezanya  na We kugirango atugeze no kubindi birushijeho”

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika hagati y’itariki ya 12 na 23 Kamena 2017; gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bikazaba ku wa 7 Nyakanga 2017.

    Akanyamuneza n'urugwiro nibyo byaranze abarwanashyaka ba PL

    Senateri Rutaremara Tito waje ahagarariye FPR

    Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome umushyitsi wari uhagarariye PSD

     

  • Impanuka ikomeye yahitanye abagera kuri 36 muri Kenya

    Impanuka ikomeye yahitanye abagera kuri 36 muri Kenya

    Abantu 36 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’imodoka yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru mu gace ka Migaa muri Kenya.
    Iyi mpanuka yatawe ni ikamyo yagoganye n’imodoka yari itwaye abagenzi mu muhanda Nakuru-Eldoret ahagana saa cyenda z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru. BBC yatangaje ko iyo modoka y’abagenzi yari itwaye abantu 46 ibavanye mu mujyi wa Busia uherereye mu Burengerazuba bw’igihugu ibajyanye i Nairobi mu Murwa Mukuru. Biravugwa ko mu bapfuye harimo n’abashoferi bari batwaye izo modoka zombi. coque iphone outlet store Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge ishami rya Kenya watangaje ko abantu 18 bahise bajyanwa mu bitaro impanuka ikimara kuba bakomeretse bikabije. Ubuyobozi bwavuze ko mu bajyanywe mu bitaro batandatu bahise bitaba Imana. coque iphone pas cher Polisi yatangaje ko iyi mpanuka ari yo ya mbere ikomeye ibereye muri uyu muhanda kuva ukwezi k’Ukuboza kwatangira. coque iphone France Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryashyize Kenya ku mwanya wa mbere ku isi mu bihugu bifite umutekano wo mu muhanda utifashe neza. Uyu muhanda wa Nakuru-Eldoret Polisi ivuga ko umaze kugwamo abantu bagera ku 100 mu byumweru bike bishize. Coque pour Huawei Ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu cyahise gitangaza ko giciye ingendo za kure zikorwa n’imodoka zitwara abagenzi mu masaha y’ijoro.

  • Koreya y’Epfo yafashe ubundi bwato bushinjwa gukorana na Koreya ya Ruguru

    Koreya y’Epfo yafashe ubundi bwato bushinjwa gukorana na Koreya ya Ruguru

    Ubutegetsi bwa Korea y’Epfo bwafashe ubwato ku nshuro ya kabiri bukekwaho kuba bwari mu bikorwa by’ubuhahirane na Koreya ya Ruguru kubijyanye na peteroli ,muburyo bunyuranije n’amategeko,hagendewe kubihano mpuzamahanga byafatiwe icyi gihugu.

    Ubwo bwato bwafashwe bivugwa ko bukomoka muri Panama, bufite izina rya Koti, bukaba bwafatiwe ku cyambu kiri hafi y’umujyi wa Pyeongtaek mu burengerazuba. Coque Huawei Soldes Korea Yepfo yaheruka gufata ubundi bwato bwo muri Hong Kong, bwiketswe guha ubwato bwa Korea ya Ruguru rwihishwa,igera ku matoni 600 ya peteroli iyunguruye. Coque huawei Soldes Umuryango mpuzamahanga UN wafatiye ibihano Koreya ya Ruguru, coque imprimé huawei kubera ibikogwa byayo byo kugerageza intwaro kirimbuzi. Ubwato buheruka gufatwa butwarwa ahanini n’abasare babigize umwuga , offre Coque pour Huawei baturuka mu Bushinwa na Burma, Coque Huawei En Ligne bugatwara amatoni 5100,

  • Zambia:Inzego zishinzwe umutekano zasabwe guhashya Kolera yadutse

    Zambia:Inzego zishinzwe umutekano zasabwe guhashya Kolera yadutse

    Umukuru w’igihugu cya Zambia, Edgar Lungu, coque imprimé huawei pas cher yategetse igisirikare n’igipolisi gufasha mu bikorwa byo kurwanya ikiza cya Kolera cyadutse ku murwa mukuru Lusaka, aho kimaze guhitana abantu 41 mu mezi atatu ashize.

    Umuvugizi w’umukuru w’igihugu, coque imprimé huawei pas cher Amos Chanda, coque iphone soldes yavuze ko iyo ndwara yaturutse ku mazi mabi yari yanduye,akaba ahurirwaho n’amakomine ya Lusaka yiganjemo abantu benshi, ariko ubu ikaba yamaze no gukwirakwira n’ahaba abantu bake. Bwana Chanda yavuze ko ahantu hahurira abantu benshi nk’amasoko, ububari, amaresitora, bishobora kuzagaragaramo icyo kiza bizahita bifungwa ,kugeza igihe bizaba byamaze kubahiriza isuku isabwa n’ubutegetsi hagamijwe kwirinda. coque iphone France Yavuze ko umukuru w’igihugu Lungu yasabye inzego z’umutekano gufasha gusukura umujyi wa Lusaka,

  • Nzamwita de Gaule ntagihataniye kongera kuyobora FERWAFA

    Nzamwita de Gaule ntagihataniye kongera kuyobora FERWAFA

    Uwari asanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, coque iphone occasion Nzamwita Vincent De Gaule yavanyemo kandidatire mu matora ku mpamvu zavuzwe ko ari bwite n’iz’umuryango.

    Nzamwita De Gaule yari amaze imyaka ine ayobora FERWAFA n’ubwo mu gihe cye atavuzweho rumwe n’abakunda umupira w’amaguru

    Ku rubuga rwa twitter rwa FERWAFA handitswe ko “Bivuye ku mpamvu bwite, coque imprimé huawei pas cher n’iz’umuryango, Coque huawei P20 Nzamwita yavanyemo kandidatire ye.” Nzamwita de Gaule yashimiye buri wese wamushyigikiye mu gihe cy’imyaka ine amaze ayobora FERWAFA kandi yizeje kuzakomeza gushyigikira umupira w’amaguru mu Rwanda no kuzaba hafi Perezida mushya uzatorerwa kuyobora FERWAFA.

  • Somaliya:Indege za Amerika zahitanye abarwanyi ba al-Shabab

    Somaliya:Indege za Amerika zahitanye abarwanyi ba al-Shabab

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje kur’uyu wa gatatu, ko igitero cy’indege z’intambara zayo zahitanye abarwanyi b’umutwe al-Shabab cumi na batatu.

    Ibiro bikuru by’igisirikare cya Amerika mu karere ka Afrika, AFRICOM, byatangaje ko ingabo za Amerika, zifatanije na leta ya Somaliya, zakoze igitero cy’indege ku barwanyi b’umutwe wa al-Shabab mu gitondo cyo ku cyumweru mu majyepfo ya Somaliya. coque imprimé huawei pas cher Ibiro AFRICOM byahamije ko abarwanyi bagera kuri cumi na batatu bahasize ubuzima. coque iphone outlet shop Hashize igihe leta Zunze Ubumwe za Amerika zikajije umurego mu bikorwa byazo bya gisirikare muri Somaliya ,aho mu byumweru bishize zakoresheje indege zitagira abapilote ku barwanyi b’umutwe al-Shabab. coque imprimé huawei pas cher Abarwanyi b’umutwe al-Shabab baracyagenzura ibice binini byo hagati muri Somaliya ,bakaba bakunze kugaba ibitero kenshi ku murwa mukuru, Mogadisho no mu birindiro bya gisirikare bya leta ya Somaliya, n’ibirindiro by’ingabo zamahanga zaje kugoboka igihugu.

  • Misiri:Abagera kuri 15 b’intagondwa baranyonzwe

    Misiri:Abagera kuri 15 b’intagondwa baranyonzwe

    Abantu 15 bashinjwa ibikorwa by’iterabwoba banyonzwe bamanitswe ku mugozi muri gereza ebyiri zitandukanye z’i Cairo, umurwa mukuru wa Misiri. coque iphone outlet shop Inkiko zabakatiwe igihano cyo gupfa nyuma yo gusanga bahamwa n’icyaha cyo kugaba ibitero ku ngabo z’igihugu mu 2013 mu kigobe cya Sinai. coque imprimé huawei pas cher Ibihano nk’ibi byaherukaga guhabwa abandi bantu bashinjwaga ibyaha by’ubutagondwa mu mwaka wa 2015,aho iki gihugu cya Misiri cyanyonze batandatu. produits coque huawei Mu myaka ishize, intagondwa, zirimo abayoboke b’Umutwe wa Leta ya Kislamu, zahitanye abasilikare, abapolisi, n’abasivili batabarika muri Sinai. coque huawei Mu kwezi gushize, nyuma y’igitero cyaguyemo abaturage barenga 300 mu musigiti, Perezida Abdel Fattah al-Sisi yahaye igisilikare amategeko akaze yo guhashya intagondwa mu buryo budasubirwaho.

  • Siriya:Ibitero by’indege z’uburusiya byahitanye abagera kuri 53

    Siriya:Ibitero by’indege z’uburusiya byahitanye abagera kuri 53

    Kuri ki cyumweru indege za gisirikare z’igihugu cy’uburusiya zagabye igitero cyahitanye abagera kuri 53 babarirwamo abana 21 n’inkomere 18 mu rugamba rwo guhashya umutwe wiyise leta ya kiyisilamu wazahaje bikomeye igihugu cya Siriya. Coque huawei Ibi ni byatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Siriya ufite icyicaro cyawo mu gihugu cy’ubwongereza. Uyu muryango uvuga kandi ko ibyo bitero byagabwe mu bihe bitandukanye bigakorerwa ku nzu zituyemo abantu ,ahitwa Al-Chafah, coque iphone 7 ku nkengero z’uruzi Euphrate, Coque iphone mu ntara ya Deir Ezzor. Coque iPhone 6 Uburusiya nk’inshuti magara na Perezida wa Siriya Bachar al-Assad, coque iphone d’occasion bwatangiye kugaba ibitero by’indege kuva muri Nzeli 2015,

  • Rayon Sports yavaniwe inzira kumurima  kubusabe bwo gushyikirizwa igikombe ku mukino uzayihuza na APR

    Rayon Sports yavaniwe inzira kumurima kubusabe bwo gushyikirizwa igikombe ku mukino uzayihuza na APR

    Ikipe ya Rayon Sports izahabwa igikombe cya shampiyona ku mukino wa nyuma uzaba tariki 15 Kamena uyu mwaka, ibi bije nyuma y’aho iyi kipe yari yasabye FERWAFA ko igikombe yagishyikirizwa ku mukino uzayihuza na APR mu mpera z’iki cyumweru.

    Rayon Sports ndetse n’abafana bayo bari bifuje cyane ko igikombe bagihabwa ku Cyumweru ku mukino w’umunsi wa 29 uzabahuza na APR FC.

    Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),Ruboneza Prosper yabwiye ikinyamakuru izubarirashe .rw ko icyifuzo cya Rayon Sports cyaje hamaze gufatwa umwanzuro ko igikombe kizatangwa ku mukino wa nyuma wa shampiyona, ati “ Komite ya FERWAFA yafashe icyemezo ko igikombe kizatangwa ku munsi wa nyuma wa shampiyona dore ko ari naho uzaba umukino uzasoza shampiyona muri uyu mwaka 2016/2017”.

    Avuga ko akenshi iyo ikipe yegukanye igikombe mbere y’uko shampiyona isozwa birashoboka ko yahabwa igikombe ariko ku mukino wa nyuma nibwo biba bisa neza.

    Umukino wo ku munsi wa 30 ari na wo usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzaba tariki ya 15 Kamena uyu mwaka aho uzahuza Rayon Sports na Kiyovu ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri, umukino kazabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.