Blog

  • AMIR yahuguye Abanyamakuru kubijyanye n’Amahame y’Uburenganzira bw’Abakiliya

    AMIR yahuguye Abanyamakuru kubijyanye n’Amahame y’Uburenganzira bw’Abakiliya

    Kuri uyu wa kane taliki ya 14/6/2018, Ishyirahamwe rifite mu inshingano Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda AMIR (Association of Microfinance Institutions of Rwanda) rifatanije  n’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda  Media High Council(MHC)ndetse n’umuryango udaharanira inyungu ugamije kuzamura amashyirahamwe ya ba Rwiyemezamirimo bakizamuka(microenterprise) hamwe n’ibigo byimari iciriritse(microfinance) ” SEEP Network”ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,batanze amahugurwa kub’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye bigizwe na: Televiziyo,Radio,ibyandika kuri Interneti(Online) ndetse n’ibikoresha uburyo buzwi kuva kera bukoresha imizingo y’impapuro (print), Insanganyamatsiko yaya mahugurwa ikaba yari “Uruhare rwanjye”(Client Protection).

    Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa

    Muri aya mahugurwa hibanzwe cyane ku mahame agera kuri arindwi akwiye kubahirizwa hagati y’umukiriya n’ikigo cy’imari yahisemo kubitsamo,aha akagira uruhare muri serivisi zose zihatangirwa mu buryo buziguye.

    Uwari uhagarariye umuyobozi wa AMIR ,Kwikiriza Jackson afungura amahugurwa yasabye abanyamakuru bayitabiriye kugira kuba abafashamyumvire kubagana ibigo by’imari kurushaho gusobanukirwa n’amahame ndetse n’uburengenzira bahabwa cyane ko uruhare rwabo ari ingirakamaro mu kubaka impande zombi.

    Kwikiriza Jackson

    Yagize ati:”Uruhare rwanyu mu kwigisha abantu hagamijwe kurushaho gusobanukirwa neza ibibateganyirizwa, bizarushaho kwihutisha iterambere ryabo,ndetse  no kunoza imikorere y’ibigo by’imari ,kandi nta gushidikanya ko byagerwaho kuko itangazamakuru rigera hose kandi vuba “.

    Amwe mu mahame arindwi(7) yibukijwe muri aya mahugurwa ni aya akurikira :

    1.Mbere yuko ibigo by’imari bigena ibyo bikorera umukiriya bikwiye kubanza kumenya ibyo abakiriya babigana bakeneye, harimo kureba uburyo kubona inguzanyo byakoroshywa.

    2.ibigo by’imari bigomba kugenzura ubushobozi bw’abakiriya babigana cyane cyane abaka inguzanyo ,kugirango mu gihe cyo kwishyura hatazavuka inzitizi,  hirindwa impamvu yazatuma  habaho itezwa rya cyamunara rya hato na hato ku mitungo yafatiriwe.

    3.Mu rwego rwo kunoza imikorere ,ibigo by’imari bigomba gukorera mu mucyo,ntihabeho ibifatwa nk’amabanga bishobora gutunguzwa ababigana batarabisobanuriwe mbere.

    4.Ibigo by’imari bigomba kugaragaza uburyo buranga ibiciro (Tariff) bityo bikorohera  abakiriya kubona aho byanditse ,hagamijwe guca ukwivovotera ihendwa kuri serivise bahabwa.

    5.Ibigo by’imari mu inshingano zabyo ni ngombwa kwita no kubaha ababigana hirindwa ibyafatwa nk’akarengane  umukiriya  yakorerwa nko kwakwa indonke izo arizo zose, kudahabwa  serivisi inoze cyangwa n’ibindi biza bibangamira  uburenganzira n’ubusugire bwe.

    6.Ibigo by’imari bisabwa kuba indakemwa mu kubika ibanga kumakuru yatanzwe n’abakiriya hagamijwe gukumira ingaruka izo arizo zose zavuka ku mpande zombi,mu gihe ya mabanga yaba yashyizwe hanze.

    7 Ibigo by’imari bigomba kugira uburyo buhamye bwo  gukemura ibibazo n’impaka bigaragazwa n’abakiriya , haba kubijyanye n’imitangire ya serivisi n’ibindi byose  byavuka hagamijwe kubaka icyizere gihamye kubabigana no kwirinda kugwa mu bihombo.

    Hakozwe urugendo-shuli

    Nyuma y’amahugurwa hakozwe urugendo-shuli kukigo cy’imari Sager Ganza kimaze kugaba amashami henshi mugihugu,kikaba gifite icyicaro m’Umujyi wa Kigali(Nyabugogo) murwego rwo kurushaho kurebera hamwe ibikubiye mu mahugurwa yatanzwe,aha Umuyobozi Mukuru wa Sager Ganza Bwana Mafutala Julien, ndetse n’uyobora ishami rya nyabugogo Madame Uwamahoro Chantal bakaba barasobanuye byimbitse intego ndetse n’intumbero iki kigo cy’imari gifitiye Abanyarwanda cyane ko kimaze guteza imbere abatari bake, bakabasha kwikura mu bukene no kuzamura imibereho yabo muri rusange.

    Bwana Mafutala Julien na Madame Uwamahoro Chantal
    Abanyamakuru basuye Ikigo cy’imari Sager Ganza

    U Rwanda ruri mubihugu bigaragaza umurongo mwiza wa politiki yemerera ibigo by’imari iciriritse gukora ndetse no kuzamura imyumvire y’abaturage mu kwizigamira no kuyoboka amabanki,aho imibare igaragazwa na  Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR), igaragaza ko  mu gihugu hose habarurwa ibigo by’imari iciriritse bigera kuri 489 kandi  bikora mu buryo bwemewe,hafi ya byose kumpuzandengo ya 97% ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda  AMIR rikaba rikorana nabyo.

     

     

  • Real Madrid yabonye umutoza mushya usimbura Zinedine Zidane

    Real Madrid yabonye umutoza mushya usimbura Zinedine Zidane

    Ikipe ya Real Madrid yamaze gutangaza ko umunya Espagne Julen Lopetegui utoza ikipe y’igihugu,ariwe uzasimbura Zinedine Zidane igikombe cy’isi nikirangira.

    Uyu mugabo w’imyaka 51 wafashe ikipe ya Espagne avuye muri FC Porto yo muri Portugal,yahawe akazi ko gusimbura Zidane wari umaze guhesha Real Madrid ibikombe 3 bya UEFA Champions League byikurikiranya.

    Lopetegui wasinye amasezerano y’imyaka 3,azatangira akazi nyuma y’igikombe cy’isi aho benshi bemeza ko agiye guhura n’akazi katoroshye ko kugumana Cristiano Ronaldo na Gareth Bale barangije umwaka w’imikino ushize batishimye.

    Lopetegui ahawe akazi ko gutoza Real Madrid nyuma yo gutoza amakipe atandukanye nka FC Porto, Rayo Vallecano na Real Madrid B ndetse n’ikipe ya Espagne yafashe mu myaka 2 ishize.

    Lopetegui yakinnye umupira wamaguru ari umuzamu,yakiniye umukino umwe Real Madrid ayivamo yerekeza muri FC Barcelona yamazemo imyaka 3,nyuma aza gutoza ikipe

    Lopetegui yongeye amasezerano mu ikipe y’igihugu ya Espagne muri Gicurasi uyu mwaka, yagombaga kumugeza 2020,ariko agatubutse ategereje muri  Real Madrid kamuvanye ku izima.

    Ibi Real Madrid ibitangaje habura amasaha 48 ngo igikombe cy’isi gitangire aho bamwe banenze iri tangazo bavuga ko rishobora guca intege abakinnyi ba Espagne

    Zinedine Zidane ugiye gusimburwa

  • Abimukira bakomoka muri Afrika barokowe mu nyanja ya Méditerranée bazoherezwa kuba muri Malta

    Abimukira bakomoka muri Afrika barokowe mu nyanja ya Méditerranée bazoherezwa kuba muri Malta

    Abimukira 629 bakuwe mu nyanja ya Méditerranée bagerageza kwinjira mu Butaliyani mu buryo bunyuranye n’amategeko bagiye koherezwa mukirwa cya  Malta.

    Ubwato bwafashwe bwerekeza mu Butaliyani bwarimo abimukira barenga 600 barimo abadafite imiryango 123, abana 11 n’abagore barindwi batwite.

    Ubu bwato bwavaga muri Libya bwari hafi y’u Butaliyani na Malta bwahise bwerekeza mu Majyaruguru y’inyanja ndetse abayobozi bavuga ko nta kibazo ababurimo bafite.

    Icyemezo cyo kubohereza muri Malta kiri muri gahunda ya Minisitiri w’Intebe Wungirije mu Butaliyani, Matteo Salvini, igamije guca intege ubwiyongere bw’abimukira binjira muri iki gihugu.

    Matteo Salvini unayobora umuryango urwanya abimukira yatangaje ko “u Butaliyani bwahakanye icuruzwa rikorerwa abantu!”

    Leta y’u Butaliyani yasabye Malta iherereye mu Burayi kwakira abimukira bagera kuri 629 barohowe muri Méditerranée mu mpera z’icyumweru gishize.

    Ubwato bwa “Aquarius” nibwo bwitabajwe mu kurokora aba bantu, bubakuye mu byerekezo bitandatu.

    Malta yatangaje ko umugambi wo kurokora abimukira, wafashwe nk’uburyo bwo gusigasira umubano w’ibihugu byombi bihuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU).

    Minisitiri w’Intebe wa Malta, Joseph Muscat, yatangaje ko yakiriye ubusabe bwa mugenzi we w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, amusaba kuganira kuri iki kibazo.

    Ati “Turarebwa n’icyerecyezo ubuyobozi bw’u Butaliyani bwahaye Acquarius mu nyanja. Banyuranyije n’amahame mpuzamahanga ndetse bishobora guteza ikibazo gikomeye ku barebwa n’ikibazo.”

    Kuva mu 2015, Guverinoma z’i Burayi zatangiye gucunga imipaka yazo. Muri Gashyantare 2017, abayobozi ba EU bafashe ingamba zo kugabanya umubare w’abimukira binjira i Burayi bava muri Libya bagana mu Butaliyani , no kubasubiza iwabo.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko bidakwiye gusubiza abimukira muri Libya aho usanga babayeho mu buzima bugoye, batabona ibibatunga bihagije ndetse bakoreshwa imirimo y’ubucakara.

    Mu myaka itanu ishize, abimukira barenga 600,000 bavuye muri Afurika bageze ku butaka bw’u Butaliyani bakoresheje ubwato.

    Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko nibura abimukira bagera kuri 785 basize ubuzima mu nyanja ya Méditerranée, bagerageza kwambuka bagana ku mugabane w’u Burayi gushkirayo ubuzima.

    ubwato bwa Aquarius

    Ikirwa cya Malta
  • Ethiopia: Ingona yarogoye umubatizo ubwo yivuganaga pasiteri

    Ethiopia: Ingona yarogoye umubatizo ubwo yivuganaga pasiteri

    Mugihe abavugabutumwa benshi bakunda kwisunga amazi menshi iyo bashaka gufasha abayoboke babo kuzuza isezerano ryo kuvuka bundi bushya hakoreshejwe kubabatiriza mu nzuzi n’ibiyaga,kuri iyi nshuro ho byabereye umwaku Umupasiteri witwa Docho Eshete kuko yariwe n’ingona kuri iki Cyumweru, ubwo yabatirizaga abakirisitu be mu kiyaga giherereye mu Majyaruguru ya Ethiopia, mu Karere ka Merkeb Tabya.

    BBC yatangaje ko ingona yamutwaye ku Cyumweru mu gitondo ubwo yari mu kiyaga amaze kubatiza abantu babiri.

    Ketema Kairo umwe mu baturage babibonye biba yagize ati “Yabatije umuntu umwe arangije afata undi. Mu kanya gato, ingona yasimbutse iva mu mazi ifata pasiteri, isunikira ku ruhande uwo yabatizaga.”

    Abaturage n’abarobyi bakoze ibishoboka byose ngo batabare Pasiteri Docho ariko biba iby’ubusa.

    Icyakora abo baturage babashije kubona umurambo we nk’uko umwe mu bapolisi yabitangaje.

  • Aho bukera abapasitoro bazakama n’ayo mu ihembe

    Aho bukera abapasitoro bazakama n’ayo mu ihembe

    Umupasitori umwe wo muri Amerika yasabye abakristu bo mu itorero ayobora  gukusanya amafaranga azamufasha kugura indege ye ya kane, isanga eshatu asanzwe atunze kuko ngo zimaze gusaza zitagikwiye umushumba uvugira Kristu.

    Mu gushimangira icyemezo cye yagize ati”N’ubwo Yezu Kristu yaba  ari hano sinshidikanya ko yaba agifite amahitamo yo kugendera ku ndogobe,ahubwo yajyendana n’ibigezweho “.

    Jesse Duplantis yavuze ko Imana yamubwiye ko akwiye kugura  indege yo mu bwoko bwa 7X ihagaze akayabo ka  miliyoni 54 z’amadolari.

    Yongeyeko ko yari afite ugushidikanya ku kuba yakwigurira  iyo ndege mu ntangiro, ariko Imana imubwira ko itamutegetse kuyiyishyurira ahubwo ko asabwa kwizera gusa kandi akazayibona.

    N’ubwo atari ibintu bidasanzwe ku bapasitori gutunga indege zabo, gusaba abakristu ngo bitange hagamijwe  kugirango  iyo ndege igurwe,byazamuye impaka ndetse  maze abatari bake bafata iyambere mu kumunenga babinyujije ku nkuta zabo za twitter.

    Duplantis w’imyaka 68 ntiyirengagije ko icyemezo cye gishobora kuvugisha benshi,maze ahagaze iruhande rw’ifoto ibigaragaza,aha akaba yarerekanye ko mu kwamamaza ijambo ry’Imana  no kugeza ubutumwa bwiza  kure,we ubwe yiguriye indege eshatu,hakiyongeraho n’amavuta zakoresheje,kuri ubu ngo zikaba zimaze gusaza zitakigera kure zitabanje kururuka kubindi bibuga,akanongeraho ko adashingira kubyo atunze none,ahubwo intumbero ye ayerekeza kubyo ashyira imbere,bikaba bisobanuye ko igihe  kigeze ngo intama ayobora nazo zikoremo.

    Aha yagize ati” Yezu yabwiye abantu be ati nimugende kw’isi yose mwigishe inkuru nziza , none mubona ibyo twabigeraho gute? Sinshobora kugera ahantu kure nkoresheje ubwato, imodoka cyangwa gariyamoshi, ariko nshobora kuhagera nkoresheje indege.”

    Mu 2015, Duplantis yaragaragaye kuri video ari kumwe n’undi muvugabutumwa Kenneth Copeland, aho Copeland yahamije ko kugenda n’indege zitwara abantu n’ibintu, mu gihe ari m’urugendo n’abandi bantu basanzwe, ari nko kugendera mu mukebe munini wuzuyemo amashitani.

  • Somalia:Urukiko rwa gisirikare rwakatiye abagabo 3 kuraswa urufaya

    Somalia:Urukiko rwa gisirikare rwakatiye abagabo 3 kuraswa urufaya

    Inkuru dukesha BBC iravuga ko Urukiko rwa gisirikare mu gihugu cya Somalia rwakatiye igihano cyo kunyongwa abantu batatu bashijwa  igitero cyabaye  mu kwezi k’Ukwakira 2017 cyahitanye abantu 20 i Mogadishu kigakomeretsa abagera kuri 40.

    Abo bantu bashinjwa  ko bari mu mutwe w’abarwanyi ba Al-Shabab ugendera ku matwara  ya Islamu usanzwe urwanya Leta,akaba ari nabo bagabye igitero kuri hoteli Nasa Hablod Two  tariki 28 Ukwakira 2017, nkuko byanditswe ku mbuga nkoranyambaga ya Goobjoog.

    Umucamanza Hassan Ali Noor Shute yavuze ko abo bagabo batatu – Farhan Mohamed Samatar, Abdinasir Daqane Hassan na Abshir Mohamed Hajji Bule  bemeye ibyo baregwa imbere y’urukiko rwa gisirikare.

    Nubwo uwo mucamanza yahise  abakatira igihano cyo kwicwa, biteganijwe ko bibaye ngombwa haba hakiri amahirwe yo gusubukura urubanza rwabo rukigizwa imbere.

    Igitero cyo ku wa 28/10/2017 i Mogadishu

     

  • Nigeria yafunze Kaminuza 58 zakoraga mu buryo butubahirije amategeko

    Nigeria yafunze Kaminuza 58 zakoraga mu buryo butubahirije amategeko

    Komisiyo ishinzwe za Kaminuza muri Nigeria (NUC), yatangaje ko yafunze Kaminuza 58 kuko zitubahiriza amabwiriza zigomba gukurikiza.

    Inyinshi muri Kaminuza zafunzwe zari zifite ibyicaro mu mahanga. NUC yatangaje ko ibyangombwa bitangwa n’izo kaminuza bitacyemewe n’ihuriro ry’abarangije Kaminuza, abakoresha ndetse n’abatanga amasomo mu bindi byiciro bya Kaminuza.

    Kaminuza zafunzwe zirimo Kaminuza yigisha ibaruramari n’icungamutungo, Kaminuza ya Gikirisitu y’Abanyamerika yigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, Kaminuza yigisha iby’inganda y’i Lagos n’izindi.

    Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri NUC, Ibrahim Yakassai, yihananngirije buri wese ufite impamyabushobozi y’izi Kaminuza zafunzwe ko zitemewe gukoreshwa kandi amategeko azakurikizwa ku bazabirengaho.

    The East Africab yanditse ko iyi Komisiyo yanavuze ko hari n’Umusenateri ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), yakuye muri imwe muri Kaminuza zitemewe.

    Minisitiri w’Uburezi, Adamu Adamu, yihanangirije abafite aho bahuriye n’uburezi kwirinda guca mu nzira z’ubusamo. Yavuze ko Nigeria itabashije kugera ku ntego z’ikinyagihumbi bitewe no kudashyira mu bikorwa gahunda z’uburezi uko bikwiye.

  • Museveni abona Trump nk’umunyakuri

    Museveni abona Trump nk’umunyakuri

    Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashimangiye ko akunda bidasanzwe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ngo kuko ibyo ajya avuga kuri Afurika byose ari ukuri.

    Ibi Perezida Museveni yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 23 ubwo yafunguraga inama y’inteko rusange y’Abadepite bahagarariye ibihugu byabo mu Nteko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, (EALA), yateraniye i Kampala muri Uganda.

    Mu ijambo rye Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko ibyo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ahora avuga kuri Afurika ari ukuri. produits coque huawei Mu minsi ishize nibwo Perezida Donald Trump yavuze amagambo atarakiriwe neza mu matwi y’Abanyafurika aho yagereranyije ibihugu bya Afurika n’Imisarane (Shitholes), ibintu abayobozi batandukanye bo kuri uyu mugabane bamaganiye kure bagaragaza ko Trump yatandukiriye. coque iphone for sale Perezida Museveni we yagaragaje kwitandukanya na bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika banenze imvugo ya Perezida Trump, aho we yagaragaje ko ibyo Trump yavuze ku mugabane wa Afurika aribyo koko. coque huawei Yagize ati “Ni ubwa mbere mu mateka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigize umuyobozi mwiza. Achat Coque iPhone Njye Trump naramukunze cyane kuko ibyo ahora avuga kuri Afurika byose ni ukuri. coque iphone outlet store Abanyafurika bakwiye kumenya ko aribo bagomba gufata iya mbere mu kwikemurira ibibazo, gusa ntabyo bazi kuko barananiwe.” BBC itangaza ko mu bantu batashimishijwe n’amagambo ya Amerika harimo n’abayobozi bo ku mugabane w’i Burayi, nk’aho Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku Cyumweru yatangarije iki kinyamakuru ko nawe atashimishijwe n’ibyo Trump yavuze ku bihugu bya Afurika.

  • RDC: Abantu barindwi bishwe n’umutwe witwaje intwaro mu Ntara ya Kasaï

    RDC: Abantu barindwi bishwe n’umutwe witwaje intwaro mu Ntara ya Kasaï

    Abantu barindwi bapfuye, abandi 11 bakomerekera mu gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro, mu gace Matopolo gaherereye mu Ntara ya Kasaï yo hagati muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Umuyobozi w’agace ka Mweka, Jacob Pembelongo, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa mbere aribwo aba bantu bishwe.

    Ati “Abantu bitwaje intwaro b’inkoramutima z’umuyobozi w’umutwe wa Kalamba Dilondo binjiye muri aka gace ka Matopolo bica abantu barindwi bakoresheje imbunda.”

    Yakomeje avuga ko abishwe bari mu bwoko bw’aba Mpiang bayobowe n’umuyobozi gakondo witwa Justin Shakobe, 11 bakomeretse bikomeye bakaba bajyanywe kuvurizwa mu kigo nderabuzima cya Nkinda kiri muri bilometero 30 uvuye mu gace ka Mweka mu Ntara ya Kasaï yo hagati.

    Ni mu gihe abaturage bagera kuri 700 batuye Matopolo bahise bahungira mu bihuru, igisirikare kikaba cyahise gifata umwanzuro wo gukaza umutekano muri aka gace gaherereye muri bilometero 220 uvuye mu Majyaruguru ya Kananga, Umurwa Mukuru wa Kasaï.

    Umutekano muke ukunze kugaragara mu duce dutandukanye tw’intara ya Kasaï yo hagati aho abo mu mutwe ushyigikiye Kalamba Dilondo bashinjwa guhohotera abaturage uko bashaka. Uyu muyobozi gakondo wari watawe muri yombi n’igisirikare muri Werurwe, yarekuwe mu ntangiriro z’uku kwezi.

    By’umwihariko ariko imvururu mu Ntara ya Kasaï zatangiye kugaragara cyane nyuma y’urupfu rw’umuyobozi gakondo witwa Kamuina Nsapu, wishwe ku wa 12 Kanama 2016. Habarurwa abagera ku 3000 batakaje ubuzima, mu gihe abasaga miliyoni 1.4 bavuye mu byabo mu mwaka umwe gusa.

  • Perezida wa Botswana araburira Kabila wa RDC kutagundira ubutegetsi

    Perezida wa Botswana araburira Kabila wa RDC kutagundira ubutegetsi

    Perezida uyoboye igihugu cya Botswana, Mokgweetsi Masisi, yasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ko ibijyanye no kwiyamamariza indi manda atabishyira mu ndoto ze.
    Mokgweetsi Masisi umaze ukwezi kumwe ku butegetsi nyuma yo gusimbura Ian Khama, yavuze ko Kabila yarengeje igihe yagombaga kuba yaraviriye ku butegetsi,ku bwibyo ngo akaba nta nimpamvu yakabaye yiyamamaza ukundi. Mu kiganiro yagiranye na ’London’s International Institute for Strategic Studies, Perezida Masisi yagize ati “Perezida wa Congo amaze ku butegetsi igihe kirenze icyari giteganyijwe. Coque huawei Icyo twizeye kuri Kabila ni ukwiyemeza kutongera kugaruka ku butegetsi uko byagenda kose.” Masisi yavuze ko bigaragara ko Isi yananiwe gukemura ibibazo biri muri Congo nk’uko Reuters yabitangaje. coque huawei prix Ati “Congo nicyo gihugu gikize cyane muri Afurika ndetse bivugwa ko ari nacyo gikize ku Isi ariko Isi yagaragaje gutsindwa muri Congo.” Botswana nicyo gihugu cya mbere muri Afurika kigaragaje ko kidashyigikiye Kabila ku mugaragaro. Manda ebyiri Kabila yemererwa n’Itegeko Nshinga zagombaga kurangirana na 2016. coque huawei pas cher Ntiyavuyeho kuko Komisiyo y’amatora yatangaje ko nta bushobozi buhari bwo gutegura amatora yo kumusimbuza, inakeneye gukora ibarura ry’abazatora. Achat Coque iPhone Abatavuga rumwe na Leta bakeka ko kutava ku butegetsi kugamije guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo yiyongeze izindi manda. Kabila ntiyemera cyangwa ngo ahakane niba azaguma ku butegetsi. coque huawei Kugundira ubutegetsi kwa Kabila kwateye imyigaragambyo yagiye yaduka mu bice bitandukanye by’igihugu igatwara ubuzima bw’abantu; imitwe yitwaje intwaro nayo yongeye kubura imirwano, bitera ubwoba amahanga ko igihugu gishobora gusubira mu ntambara nk’izo cyahozemo. Biteganyijwe ko amatora ya Perezida muri RDC azaba tariki 23 Ukuboza uyu mwaka.