Nigeria yafunze Kaminuza 58 zakoraga mu buryo butubahirije amategeko

Komisiyo ishinzwe za Kaminuza muri Nigeria (NUC), yatangaje ko yafunze Kaminuza 58 kuko zitubahiriza amabwiriza zigomba gukurikiza.

Inyinshi muri Kaminuza zafunzwe zari zifite ibyicaro mu mahanga. NUC yatangaje ko ibyangombwa bitangwa n’izo kaminuza bitacyemewe n’ihuriro ry’abarangije Kaminuza, abakoresha ndetse n’abatanga amasomo mu bindi byiciro bya Kaminuza.

Kaminuza zafunzwe zirimo Kaminuza yigisha ibaruramari n’icungamutungo, Kaminuza ya Gikirisitu y’Abanyamerika yigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, Kaminuza yigisha iby’inganda y’i Lagos n’izindi.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri NUC, Ibrahim Yakassai, yihananngirije buri wese ufite impamyabushobozi y’izi Kaminuza zafunzwe ko zitemewe gukoreshwa kandi amategeko azakurikizwa ku bazabirengaho.

The East Africab yanditse ko iyi Komisiyo yanavuze ko hari n’Umusenateri ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), yakuye muri imwe muri Kaminuza zitemewe.

Minisitiri w’Uburezi, Adamu Adamu, yihanangirije abafite aho bahuriye n’uburezi kwirinda guca mu nzira z’ubusamo. Yavuze ko Nigeria itabashije kugera ku ntego z’ikinyagihumbi bitewe no kudashyira mu bikorwa gahunda z’uburezi uko bikwiye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *