AMIR yahuguye Abanyamakuru kubijyanye n’Amahame y’Uburenganzira bw’Abakiliya

Kuri uyu wa kane taliki ya 14/6/2018, Ishyirahamwe rifite mu inshingano Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda AMIR (Association of Microfinance Institutions of Rwanda) rifatanije  n’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda  Media High Council(MHC)ndetse n’umuryango udaharanira inyungu ugamije kuzamura amashyirahamwe ya ba Rwiyemezamirimo bakizamuka(microenterprise) hamwe n’ibigo byimari iciriritse(microfinance) ” SEEP Network”ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,batanze amahugurwa kub’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye bigizwe na: Televiziyo,Radio,ibyandika kuri Interneti(Online) ndetse n’ibikoresha uburyo buzwi kuva kera bukoresha imizingo y’impapuro (print), Insanganyamatsiko yaya mahugurwa ikaba yari “Uruhare rwanjye”(Client Protection).

Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa

Muri aya mahugurwa hibanzwe cyane ku mahame agera kuri arindwi akwiye kubahirizwa hagati y’umukiriya n’ikigo cy’imari yahisemo kubitsamo,aha akagira uruhare muri serivisi zose zihatangirwa mu buryo buziguye.

Uwari uhagarariye umuyobozi wa AMIR ,Kwikiriza Jackson afungura amahugurwa yasabye abanyamakuru bayitabiriye kugira kuba abafashamyumvire kubagana ibigo by’imari kurushaho gusobanukirwa n’amahame ndetse n’uburengenzira bahabwa cyane ko uruhare rwabo ari ingirakamaro mu kubaka impande zombi.

Kwikiriza Jackson

Yagize ati:”Uruhare rwanyu mu kwigisha abantu hagamijwe kurushaho gusobanukirwa neza ibibateganyirizwa, bizarushaho kwihutisha iterambere ryabo,ndetse  no kunoza imikorere y’ibigo by’imari ,kandi nta gushidikanya ko byagerwaho kuko itangazamakuru rigera hose kandi vuba “.

Amwe mu mahame arindwi(7) yibukijwe muri aya mahugurwa ni aya akurikira :

1.Mbere yuko ibigo by’imari bigena ibyo bikorera umukiriya bikwiye kubanza kumenya ibyo abakiriya babigana bakeneye, harimo kureba uburyo kubona inguzanyo byakoroshywa.

2.ibigo by’imari bigomba kugenzura ubushobozi bw’abakiriya babigana cyane cyane abaka inguzanyo ,kugirango mu gihe cyo kwishyura hatazavuka inzitizi,  hirindwa impamvu yazatuma  habaho itezwa rya cyamunara rya hato na hato ku mitungo yafatiriwe.

3.Mu rwego rwo kunoza imikorere ,ibigo by’imari bigomba gukorera mu mucyo,ntihabeho ibifatwa nk’amabanga bishobora gutunguzwa ababigana batarabisobanuriwe mbere.

4.Ibigo by’imari bigomba kugaragaza uburyo buranga ibiciro (Tariff) bityo bikorohera  abakiriya kubona aho byanditse ,hagamijwe guca ukwivovotera ihendwa kuri serivise bahabwa.

5.Ibigo by’imari mu inshingano zabyo ni ngombwa kwita no kubaha ababigana hirindwa ibyafatwa nk’akarengane  umukiriya  yakorerwa nko kwakwa indonke izo arizo zose, kudahabwa  serivisi inoze cyangwa n’ibindi biza bibangamira  uburenganzira n’ubusugire bwe.

6.Ibigo by’imari bisabwa kuba indakemwa mu kubika ibanga kumakuru yatanzwe n’abakiriya hagamijwe gukumira ingaruka izo arizo zose zavuka ku mpande zombi,mu gihe ya mabanga yaba yashyizwe hanze.

7 Ibigo by’imari bigomba kugira uburyo buhamye bwo  gukemura ibibazo n’impaka bigaragazwa n’abakiriya , haba kubijyanye n’imitangire ya serivisi n’ibindi byose  byavuka hagamijwe kubaka icyizere gihamye kubabigana no kwirinda kugwa mu bihombo.

Hakozwe urugendo-shuli

Nyuma y’amahugurwa hakozwe urugendo-shuli kukigo cy’imari Sager Ganza kimaze kugaba amashami henshi mugihugu,kikaba gifite icyicaro m’Umujyi wa Kigali(Nyabugogo) murwego rwo kurushaho kurebera hamwe ibikubiye mu mahugurwa yatanzwe,aha Umuyobozi Mukuru wa Sager Ganza Bwana Mafutala Julien, ndetse n’uyobora ishami rya nyabugogo Madame Uwamahoro Chantal bakaba barasobanuye byimbitse intego ndetse n’intumbero iki kigo cy’imari gifitiye Abanyarwanda cyane ko kimaze guteza imbere abatari bake, bakabasha kwikura mu bukene no kuzamura imibereho yabo muri rusange.

Bwana Mafutala Julien na Madame Uwamahoro Chantal
Abanyamakuru basuye Ikigo cy’imari Sager Ganza

U Rwanda ruri mubihugu bigaragaza umurongo mwiza wa politiki yemerera ibigo by’imari iciriritse gukora ndetse no kuzamura imyumvire y’abaturage mu kwizigamira no kuyoboka amabanki,aho imibare igaragazwa na  Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR), igaragaza ko  mu gihugu hose habarurwa ibigo by’imari iciriritse bigera kuri 489 kandi  bikora mu buryo bwemewe,hafi ya byose kumpuzandengo ya 97% ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda  AMIR rikaba rikorana nabyo.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *