Blog

  • OMS yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyarangiye muri RDC

    Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko nta cyorezo cya Ebola kikiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu ntangiriro za Gicurasi 2018 nibwo OMS yari yemeje ko muri Congo hagarutse icyorezo cya Ebola nyuma y’uko babiri muri batanu bapimwe mu Mujyi wa Bikoro, bagaragaje ibimenyetso byayo.

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko imbaraga nyinshi zashyizwe mu kurwanya iki cyorezo zatumye gihita kirangira.

    OMS yagaragaje ko mu masaha make hagitangazwa ko cyahabonetse, yahise itanga miliyoni 2 z’amadolari, inohereza abakozi b’ubutabazi muri RDC gufasha abariyo.

    OMS yatangaje ko icyari giteye inkeke kuri iyi nshuro haboneka icyorezo cya Ebola bitandukanye no mu bihe byashize, ari uko yabonetse mu gace k’umujyi karimo umugezi ugera mu Murwa Mukuru Kinshasa no mu bihugu by’ibituranyi, kimwe no mu bice bigusha imvura cyane ku buryo cyashobora gukwira byihuse.

    Dr Tedros yasabye Leta ya Congo kuwubakira ku buryo bwihuse bwakoreshejwe mu kurwanya icyorezo cya Ebola, bugakoreshwa mu kurwanya ibindi byorezo nka cholera.

    Mu bantu 53 bagaragaweho ibimenyetso bya Ebola, 27 bitabye Imana.

    Hagitangazwa ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri RDC, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahumurije Abanyarwanda, kuko cyagaragaye kure cyane y’imipaka yarwo.

  • Modi yashyikirije abaturage ba Rweru inka yabazaniye muri gahunda ya Gira Inka

    Modi yashyikirije abaturage ba Rweru inka yabazaniye muri gahunda ya Gira Inka

    Nerandra Modi Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde yazanye inka 200 zatanzwe nk’inkunga kuri gahunda ya Gira Inka yatangijwe na Perezida Kagame, bombi muri iki gitondo bazijyanye mu mudugudu w’ikitegererezo wubatswe Rweru mu karere ka Bugesera bazishyikiriza abo zigenewe.

    Modi wageze i Kigali ku mugoroba wo kuwa mbere , yakiriwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi bahita bakomereza mu biganiro by’impande zombi ndetse hanasinywa amasezerano agera kuri arindwi y’bufatanye hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda.

    Muri iki gitondo, Modi yajyanye na Perezida Kagame  i Rweru mu Bugesera gutanga iyi mpano yazanye nyuma akaza kwitabira inama rusange ku bucuruzi hagati y’ubuhinde n’u Rwanda, aze no gusura urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

    Nyuma Nerandra Modi arahita yerekeza i Kampala muri Uganda aho ari bube Minisitiri w’Intebe wa mbere w’Ubuhinde uri butange ikiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, mbere yo kujya muri Africa y’Epfo aho azitabira inama y’ihuriro BRICS (Brazil-Russia-India -China -South Africa)

    Mu ijambo ry’ikaze yahaye Nerandra Modi, Perezida Kagame yashimye ko uyu muyobozi yemeye ubutumire bwo gusura u Rwanda kandi ari intambwe ikomeye cyane mu mubano w’ibihugu byombi.

    Yavuze ko amasezerano basinye yizeye ko azagira uruhare mu iterambere ku mpande zombi kandi u Rwanda rwishimiye ko vuba aha uhagarariye Ubuhinde noneho azagira ikicaro i Kigali.

    Yashimye ko Modi yazanye n’itsinda ry’abashoramari baza kuganira n’abikorera mu Rwanda ku mikoranire y’ubufatanye muby’ubucuruzi mu nama iri bubahuze none.

    Yabwiye kandi uyu muyobozi ko isoko rusange rya Africa rizaha andi mahirwe akomeye ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’Ubuhinde na Africa.

    Yasoje ashimira Nerandra Modi ku nkunga yazanye kuri gahunda ya Gira Inka bari bujyane gutanga kuri uyu wa kabiri.

  • U Buyapani:Bwibasiwe n’ubushyuhe bukabije burimo guhitana benshi

    U Buyapani:Bwibasiwe n’ubushyuhe bukabije burimo guhitana benshi

    Guverinoma y’u Buyapani yatangaje ko kuva mu ntangiriro za Nyakanga hamaze kubarurwa abantu 44 bitabye Imana kubera ubushyuhe buri ku kigero cyo hejuru bukomeje kugaragara muri iki gihugu.

    Ikinyamakuru Kyodo cyo mu Buyapani gitangaza ko ubu bushyuhe bukabije bwatangiye kumvikana tariki ya 9 Nyakanga, aho ku wa Gatandatu honyine hitabye Imana abantu 11 biganjemo abakuze.

    Nubwo mu mujyi wa Tokyo kuri uyu wa mbere ubu bushyuhe bwari kuri 380C, hafi y’agace ka Kamagaya bwari kuri 41.10C, Ikigo gishinzwe iteganyagihe kikaba kivuga ko ari bwo bwa mbere hashyuha bigeze aha kuko ubusanzwe mu bihe nk’ibi by’izuba byibura buba buri kuri 290C.

    Iki kigo cyabwiye aba baturage ko ingaruka z’ubu bushyuhe zishobora kwiyongera, ari nayo mpamvu bakwiye gufata ingamba zirimo kunywa amazi menshi, gukoresha ibyuma bitanga ubuhehere no kwirinda kujya ahantu hari izuba ryinshi.

    Umuyobozi w’Ikigo gitanga serivisi z’iteganyagihe, AccWeather, Joel N. Myers yabwiye CNN ko umubare w’abahitanywe n’ubu bushyuhe ugera mu magana, kandi ushobora kwiyongera.

    Ati “Abari mu zabukuru n’abandi bafite indwara nka Asthma, umutima, uburwayi bwabo bushobora gukomera kubera ikirere kitameze neza.”

    Mu bindi bishobora kwibasira Abayapani kandi harimo umunaniro uturuka ku bushyuhe, umutwe udakira, umwuma, kubura ibitotsi ndetse ngo n’impanuka zishobora kwiyongera kubera ko abantu bagenda batakaza ubushobozi bwo gushyira umutima ku cyo bari gukora.

    Igiteye impungenge kurushaho ariko ni uko abaturage benshi badafite ibyuma bibafasha guhangana n’ubu bushyuhe, aho ibarura ryakozwe umwaka ushize ryagaragaje ko 42% by’amashuri y’inshuke n’abanza aribyo bifite ibyuma bitanga ubuhehere, mu gihe mu magorofa acumbikiye abantu benshi usanga nta buryo bwo guhangana n’ibihe nk’ibi buhari.

    Uku kutagira ibi byuma ngo ahanini byagizwemo uruhare n’ubukangurambaga bwa leta bwasabaga abaturage kugabanya ingufu bakoresha mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ndetse n’igabanuka ry’umuriro w’amashanyarazi ryaturutse ku iturika ry’ikigo cyatunganyirizwagamo intwaro z’ubumara cya Fukushima mu 2011.

    U Buyapani bwibasiwe n’ubushyuhe bukabije, nyuma y’umwuzure wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi mu Burengerazuba, ugahitana abantu 179, abandi basaga 70 bakaburirwa irengero.

    Ibi bije bisimburana n’imyuzure nayo yahitanye abatari bake
  • Kenya:Ruth Wanjiku Kamande yakatiwe kunyongwa

    Kenya:Ruth Wanjiku Kamande yakatiwe kunyongwa

    Mu gihugu cya Kenya, umukobwa uzwi ku izina rya Ruth Wanjiku Kamande uzwiho kuba yaratorewe kuba Miss wa gereza y’Abagore ya Lang’ata muri Kenya mu 2016, yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwivugana umukunzi we.

    Daily Nation yatangaje ko Kamande w’imyaka 24 yakatiwe igihano cy’urupfu. Nyuma y’uko hari hashize igihe higwa kukirego yashinjwaga bikarangira hagaragaye ibimenyetso simusiga by’uko ariwe wakoze icyaha cyo kwica Farid Mohammed.

    Mu mwaka wa 2015, nibwo Kamande yivuganye uyu musore bakundanaga, bivugwa ko yamujijije kuba yarafataga imiti igabanya ubukana bwa gakoko gatera SIDA ntabimubwire bigatuma havamo amakimbirane yamuteye kumwivugana.

    Mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda uyu Ruth Wanjiku Kamande amaze afunzwe, yari akomeje kugaragaza ko yahindutse mu myitwarire ariko ibyo byose byabaye imfabusa imbere y’ubucamanza kubera uburemere bw’icyaha yakoze cyo kwica.

    Umucamanza Jessie Leesit yanzuye ko kubera uburemere bw’icyaha cyo kwica kubushake Kamande yakoze, agomba guhanishwa igihano cy’urupfu.Yanavuze ko gukomeza kumufunga bidahagije kuko byamugaragaza nk’intwari mu byaha bimuri ku mutwe kandi bigomba no kuba isomo kubasigaye bose.

    Uyu mucamanza yanaboneyeho umwanya wo kugira inama urundi rubyiruko ko uyu Kamande agomba kuzababera urugero mu kwirinda gukora ibyaha ndengakamere byiganjemo ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi.

    Miss Kamande yahawe iki gihano nyuma y’uko abanyamategeko bamuburanira bari baherutse gutanga icyifuzo cy’uko yadohorerwa akwemererwa gutangira amasomo muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta aho yari yariyandikishije agatsinda ndetse akemererwa kwiga binyuze mu buryo bwemewe muri gereza.

    Umucamanza yavuze ko ashingiye ku bizamini byafashwe na muganga atesheje agaciro ibirego Miss Kamande yari yaratanze avuga ko yishe uriya musore kubera ko yari yamufashe ku ngufu kandi yari afite agakoko gatera SIDA.

    Abanyamategeko baburanira uyu mukobwa, bemeje ko n’ubwo Kamande akatiwe igihano cy’urupfu bazakomeza kujurira kugeza ubwo ukuri kwe nako kuzagaragarira ubucamanza bugahindura icyemezo bwafashe cyo kumunyonga.

    Ruth Wanjiku Kamande agiye gusubirizwa mu kebo k’amaraso yamennye
  • Ethiopian Airlines yakoze urugendo rw’amateka rushimangira umubano mwiza na Eritrea

    Ethiopian Airlines yakoze urugendo rw’amateka rushimangira umubano mwiza na Eritrea

    Indabo za roza n’inzoga zo mu bwoko bwa shampanye ni byo byahawe abagenzi mu rugendo rwa mbere rw’indege yavaga muri Ethiopia ijya muri Eritrea, nyuma y’intambara ishingiye ku mupaka w’ibihugu byombi yabaye mu myaka 20 ishize.

    Kompanyi y’indege ya Ethiopian Airlines yatangaje ko “inyoni itwaye amahoro” yayo yagurutse yerekeza muri Eritrea, nyuma yaho “ibihe by’intambara” birangiriye.

    Inshuti n’abavandimwe bizeye kongera guhura bwa mbere kuva habaye intambara ishingiye ku mupaka mu mwaka wa 1998 kugera mu mwaka wa 2000.

    Iyi ntambara yatumye ingendo zo ku butaka no mu kirere zihagarara hagati y’ibihugu byombi.

    Kuva yagera ku butegetsi mu kwezi kwa kane, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yashyize imbere gahunda y’amahoro hagati ya Ethiopia na Eritrea.

    Ku itariki ya 9 y’uku kwezi kwa karindwi, we na mugenzi we Isaias Afwerki, Perezida wa Eritrea, bashyize umukono ku masezerano y’”amahoro n’ubucuti”, batangaza ko “ibihe by’intambara” birangiye.

    Indabo za roza n’inzoga zo mu bwoko bwa shampanye ni byo byahabwaga abagenzi muri uru rugendo rw’amateka.
  • Netanyahu na Putin ku kibazo cya Irani muri Siriya

    Netanyahu na Putin ku kibazo cya Irani muri Siriya

    Uburusiya bwaba bugiye gutangira gukura abasirikare ba Irani muri Siriya ahagana ku mupaka na Isirayeli, ibi nibyatangajwe ku musi wa gatatu n’abategetsi ba Isirayeli, nyuma y’aho Minisitiri w’intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu agiranye ibiganiro na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

    Isirayeli yagaragaje ko yifuza ko abasirikare ba Irani bose bari muri Siriya bavanwayo kandi ko itazemera ko Irani igumayo akaramata.

    Mugihe Netanyahu yari mu ndege yerekeza i Moscow, ikigendajuru cya Misile cya Isirayeli cyahanuye indege ya drone ubwo  yari mu kirere  iva muri Siriya.

    Ni ku nshuro ya  gatatu muri uyu mwaka habaye ibiganiro hagati ya Netanyahu na Putin,aha akaba yatangaje ko imigenderanire hagati ye  n’umutegetsi w’Uburusiya ihambaye cyane ku mutekano wa Isirayeli.

  • Umugore ukomoka muri Kongo afungiye kurira Statue of Liberty

    Umugore ukomoka muri Kongo afungiye kurira Statue of Liberty

    Polisi y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iravuga ko yataye muri yombi umugore w’umwimukira ukomoka muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo wuriye ishusho y’ubwisanzure akicara aho itangirira.

    Icyo gihe byabaye ngombwa ko ba mukerarugendo bakurwa mu gace ka Liberty Island i New York.

    Ni nyuma y’ubushyamirane bwamaze amasaha atatu yagiranye n’abategetsi baho ndetse n’inzego z’umutekano.

    Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko uyu mugore yitwa Therese Okoumou, w’imyaka 44 y’amavuko.

    Amakuru aravuga ko bishoboka ko Madamu Okoumou yuriye iyo shusho mu rwego rwo kwigaragambya yamagana gahunda ya Perezida Trump yo guhagarika kwakira abimukira bajya muri Amerika.

    Umuntu yagaragaraga yurira aho ishusho y’ubwisanzure iri i New York itangirira

    Umupolisi Brian Glacken ukora mu mutwe w’ubutabazi bwihuse i New York yavuze ko igikorwa cyo kumanura uyu mugore bamukura kuri iyo shusho kitari cyoroshye.

    Yagize ati:

    “Mu by’ukuri cyari igikorwa cy’ubutabazi gisaba ubwitonzi bwinshi kubera ukuntu hahanamye. Ntabwo ari ahantu harambuye. Jye na mugenzi wanjye Chris [Williams] nta kintu twari dufite cyo kwishyingikiriza.”

    Yongeyeho ati:

    “Bitangira ntabwo yashakaga gukurikiza ibyo twamubwiraga. Ariko twafashe akanya turamuganiriza… nuko ubwo twamugeragaho adashobora no kugira ahandi ajya, ntekereza ko yabonye ko ake kashobotse.”

    Mbere yaho, abantu benshi bari batawe muri yombi bamaze gukorera imyigaragambyo aho iyo shusho iri.

    Ibi byahuriranye n’umunsi w’ikiruhuko wo ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa karindwi ubwo Amerika iba yizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge.

    Src:BBC

  • Perezida Macron yagaruye gahunda y’itorero ry’igihugu mu Bufaransa

    Perezida Macron yagaruye gahunda y’itorero ry’igihugu mu Bufaransa

    Leta y’Ubufaransa yatangije gahunda yo kugarura ibikorwa by’itorero bamwe bita ingando  ku Bafaransa bose bafite imyaka 16 y’amavuko.

    Ni igitekerezo Emmanuel Macron yatanze ubwo yiyamamarizaga kuyobora Ubufaransa, mu rwego rwo guteza imbere gukunda igihugu ndetse n’ubumwe mu rubyiruko rw’Abafaransa.

    Ariko hari abatumva inyungu z’iri torero ry’igihugu.

    Iri torero ry’igihugu rishya rizajya ryitabirwa n’abahungu n’abakobwa bafite imyaka 16 y’amavuko. Rigabanyijemo ibyiciro bibiri.

    Icya mbere, kimara ukwezi kandi cy’itegeko kucyitabira, kizibanda ku masomo yo gukunda igihugu. Leta ivuga ko kizatuma “urubyiruko rumenyana kurushaho ndetse rukumva kurushaho uruhare rwarwo mu muryango mugari w’Abafaransa”.

    Muri iki cyiciro cya mbere, byitezwe ko mu byo urubyiruko ruzajya rukora ku bushake harimo kwigisha no gukorana n’imiryango ifasha abatishoboye, ndetse n’imyitozo irutegurira ibya gisirikare aho ruzajya rukorana na polisi, urwego rw’abazimya inkongi cyangwa rugakorana n’abasirikare.

    Mu cyiciro cya kabiri, ku bushake, uru rubyiruko ruzajya rumara hagati y’amezi atatu n’umwaka umwe, rushishikarizwa gukorera mu “gice gifitanye isano n’ubwirinzi n’umutekano”.

    Ariko muri iki cyiciro naho rushobora guhitamo gukora indi mirimo ku bushake ijyanye no kubungabunga umurage, ibidukikije cyangwa kwita ku batishoboye.

    Ubu ibiganiro byatangiye, hagamijwe ko iri torero ritangira mu ntangiriro y’umwaka utaha.

    Ariko haracyari ibintu byinshi byo gushyira ku murongo, birimo n’ibijyanye n’amategeko.

    Umuryango w’abakozi, washyizweho ngo usuzume iby’iyi gahunda, waburiye ko itegeko-nshinga ry’Ubufaransa ribuza leta guhatira igice cyose runaka cy’abaturage kumara igihe batari mu miryango iwabo, keretse gusa mu gihe bari kurwanira igihugu.

  • Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba ko bagobokwa imibereho yabo igahinduka

    Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba ko bagobokwa imibereho yabo igahinduka

    Abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda barasaba leta ko batuzwa  hamwe nabandi bakareka guhabwa  imidugudu yabo bonyine kugirango  nabo bajye babasha kwigira kubandi nkuko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w ’umuryango uharanira imibereho myiza y’abasigajwe inyuma n’amateka Coporwa, Musabyimana Yvonne.

    Yagize ati”turasaba leta ko yadufasha  kuzamura  imibereho yacu,  kuko  nabasigaye bariho nabi , bikaba ariyo ntandaro   ituma bagabanuka umunsi ku wundi ,ibintu twebwe tubona nk’ikibazo gikomereye Abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda”.

    Musabyimana Yvonne.

    Yanagarutse no kubushakashatsi bwakozwe nikigo(IPAR)mu mwaka wa 2011 bwerekanye ko abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda basagaga ibihumbi 50 nyuma y’umwaka w’1994. None ubu hakaba hari  impungenge ko  uyu mubare aho kugirango wiyongere urushaho kugabanuka, aho basigaye babarirwa gusa  ku  ibihumbi 36,ndetse umubare munini wabo bakaba badafite inzu, abandi nabo bagatura mu nzu zitujuje ubuziranenge.

    Niyitegeka Eliane utuye mu Akarere ka Gasabo Umurenge wa Rutunga,Akagali Gikomero,Umudugudu wa Kigabiro,yagaragaje ko mu miryango yabo bagikorerwa ihohoterwa rishingiye ahanini ku gusuzugurwa nkabatagize icyo bashoboye,ibyo bikaba bibangamira iterambere ryabo ,akavuga ko biterwa n’abaturanyi(abatarasigajwe inyuma n’amateka) batarihindura imyumvire ishingiye ku mateka babayemo kuva kera.

    Niyitegeka  Eliane

    Inzobere mu by’ubukungu akaba n’umushakashatsi Habimana Jean Damascene mu bushakashatsi yakoze yerekanye ko abagera kuri 30%(imiryango) itagira inzu ni ukuvuga ko ibayeho  ikodesha,indi  igakodesherezwa cyangwa ikaba icumbitse mu bavandimwe babo.

    Mu karere ka Gasabo honyine habarurwa  abagera kuri 57%,mugihe  ubushakashatsi bwakorewe ku miryango 1848 yabo irimo 1143 iyoborwa n’abagabo naho 705 iyoborwa n’abagore, icyi cyegeranyo kikaba cyarakorerwe  mu turere 11 tugize Igihugu.

    Mukasekuru Jeanne D’Arc  umukozi wa COPORWA uyobora umushinga wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina  avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bibasasirwa n’indwara z’umusonga na Malaria ziterwa n’imiturire mibi,hakiyongeraho n’indwara  zikomoka ku mwanda kubera imibereho mibi, maze zikabahitana kuko batanakunda kwivuza kubera imyumvire ikiri hasi kuri benshi muri bo,ibintu We, abona ko bakenewe kwegerwa kugirango batazazima.

    Mukasekuru Jeanne D’Arc

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imiturire n’imyubakire mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire( Rwanda Housing Authority-RHA), Muhire Janvier avuga  ku kibazo cy’imiturire ,yasobanuye ko bagiye gukorana n’inzego z’ibanze basanzwe bafatanya ngo barebe icyakosorwa ku bibazo by’imiturire byagaragajwe.

    Aha yaboneyeho gusaba  uruhande rw’abagenerwabikorwa nabo kwita ku nzu baba bahawe, birinda kuzangiza bazicanamo cyangwa bazisenya.

    Umwe mubagenerwabikorwa wifuza ko ubuzima bwabo bwakwitabwaho

     

  • Nyuma yo gutsinda Rayon Sports,APR FC irasatira igikombe

    Nyuma yo gutsinda Rayon Sports,APR FC irasatira igikombe

    Ikipe ya APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiona nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro

    Ni umukino watangiranye imbaraga zirimo guhangana nk’uko byari byitezwe, ndetse harimo n’amahane menshi hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi.

    Ku munota wa 25 w’umukino, Bimenyimana Bonfils Caleb yaje kugongana n’abandi bakinnyi ubwo haterwaga koruneri, ahita ajyanwa kuvuzwa asimburwa na Ismaila Diarra.

    Ku munota wa 38 w’umukino, APR Fc yafunguye amazamu, ku mupira waturutse kuri Iranzi Jean Claude, aho yawuhereje Muhadjili nawe wahise acenga ab’inyuma ba Rayon Sports, atera mu izamu neza maze inshundura ziranyeganyega.

    Amakipe yombi yasubiye mu rwambariro ari igitego kimwe cya APR Fc, mu gice cya kabiri Rayon Sports iza gukuramo Manishimwe Djabel yinjiza Muhire Kevin.

    Ku munota wa 61, APR Fc yaje kubona igitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili.

    Ku munota wa 79 Rayon Sports yinjije igitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot, umukino urangira APR Fc itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

    Abakinnyi babanje mu kibuga:

    APR Fc: Kimenyi Yves; Omborenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Nsabimana Aimable, Rugwiro Hervé; Mugiraneza Jean Baptiste, Buteera Andrew, Bizimana Djihad, Iranzi Jean Claude, Bigirimana Issa; Hakizimana Muhadjili

    Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame; Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Usengimana Faustin; Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot; Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb; Shabban Hussein Tchabalala

    Dore uko imikino yose  yagenze:

    Gicumbi FC 2-0 Musanze FC

    Kirehe FC 1-0 AS Kigali

    Espoir FC1-0 Amagaju FC

    Sunrise FC 1-1 Mukura VS

    APR FC 2-1 Rayon SportS

    Police FC 0-0 Marine FC

    Miloplast FC 0-0 Etincelles FC