Perezida wa Botswana araburira Kabila wa RDC kutagundira ubutegetsi

Perezida uyoboye igihugu cya Botswana, Mokgweetsi Masisi, yasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ko ibijyanye no kwiyamamariza indi manda atabishyira mu ndoto ze.
Mokgweetsi Masisi umaze ukwezi kumwe ku butegetsi nyuma yo gusimbura Ian Khama, yavuze ko Kabila yarengeje igihe yagombaga kuba yaraviriye ku butegetsi,ku bwibyo ngo akaba nta nimpamvu yakabaye yiyamamaza ukundi. Mu kiganiro yagiranye na ’London’s International Institute for Strategic Studies, Perezida Masisi yagize ati “Perezida wa Congo amaze ku butegetsi igihe kirenze icyari giteganyijwe. Coque huawei Icyo twizeye kuri Kabila ni ukwiyemeza kutongera kugaruka ku butegetsi uko byagenda kose.” Masisi yavuze ko bigaragara ko Isi yananiwe gukemura ibibazo biri muri Congo nk’uko Reuters yabitangaje. coque huawei prix Ati “Congo nicyo gihugu gikize cyane muri Afurika ndetse bivugwa ko ari nacyo gikize ku Isi ariko Isi yagaragaje gutsindwa muri Congo.” Botswana nicyo gihugu cya mbere muri Afurika kigaragaje ko kidashyigikiye Kabila ku mugaragaro. Manda ebyiri Kabila yemererwa n’Itegeko Nshinga zagombaga kurangirana na 2016. coque huawei pas cher Ntiyavuyeho kuko Komisiyo y’amatora yatangaje ko nta bushobozi buhari bwo gutegura amatora yo kumusimbuza, inakeneye gukora ibarura ry’abazatora. Achat Coque iPhone Abatavuga rumwe na Leta bakeka ko kutava ku butegetsi kugamije guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo yiyongeze izindi manda. Kabila ntiyemera cyangwa ngo ahakane niba azaguma ku butegetsi. coque huawei Kugundira ubutegetsi kwa Kabila kwateye imyigaragambyo yagiye yaduka mu bice bitandukanye by’igihugu igatwara ubuzima bw’abantu; imitwe yitwaje intwaro nayo yongeye kubura imirwano, bitera ubwoba amahanga ko igihugu gishobora gusubira mu ntambara nk’izo cyahozemo. Biteganyijwe ko amatora ya Perezida muri RDC azaba tariki 23 Ukuboza uyu mwaka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *