Aho bukera abapasitoro bazakama n’ayo mu ihembe

Umupasitori umwe wo muri Amerika yasabye abakristu bo mu itorero ayobora  gukusanya amafaranga azamufasha kugura indege ye ya kane, isanga eshatu asanzwe atunze kuko ngo zimaze gusaza zitagikwiye umushumba uvugira Kristu.

Mu gushimangira icyemezo cye yagize ati”N’ubwo Yezu Kristu yaba  ari hano sinshidikanya ko yaba agifite amahitamo yo kugendera ku ndogobe,ahubwo yajyendana n’ibigezweho “.

Jesse Duplantis yavuze ko Imana yamubwiye ko akwiye kugura  indege yo mu bwoko bwa 7X ihagaze akayabo ka  miliyoni 54 z’amadolari.

Yongeyeko ko yari afite ugushidikanya ku kuba yakwigurira  iyo ndege mu ntangiro, ariko Imana imubwira ko itamutegetse kuyiyishyurira ahubwo ko asabwa kwizera gusa kandi akazayibona.

N’ubwo atari ibintu bidasanzwe ku bapasitori gutunga indege zabo, gusaba abakristu ngo bitange hagamijwe  kugirango  iyo ndege igurwe,byazamuye impaka ndetse  maze abatari bake bafata iyambere mu kumunenga babinyujije ku nkuta zabo za twitter.

Duplantis w’imyaka 68 ntiyirengagije ko icyemezo cye gishobora kuvugisha benshi,maze ahagaze iruhande rw’ifoto ibigaragaza,aha akaba yarerekanye ko mu kwamamaza ijambo ry’Imana  no kugeza ubutumwa bwiza  kure,we ubwe yiguriye indege eshatu,hakiyongeraho n’amavuta zakoresheje,kuri ubu ngo zikaba zimaze gusaza zitakigera kure zitabanje kururuka kubindi bibuga,akanongeraho ko adashingira kubyo atunze none,ahubwo intumbero ye ayerekeza kubyo ashyira imbere,bikaba bisobanuye ko igihe  kigeze ngo intama ayobora nazo zikoremo.

Aha yagize ati” Yezu yabwiye abantu be ati nimugende kw’isi yose mwigishe inkuru nziza , none mubona ibyo twabigeraho gute? Sinshobora kugera ahantu kure nkoresheje ubwato, imodoka cyangwa gariyamoshi, ariko nshobora kuhagera nkoresheje indege.”

Mu 2015, Duplantis yaragaragaye kuri video ari kumwe n’undi muvugabutumwa Kenneth Copeland, aho Copeland yahamije ko kugenda n’indege zitwara abantu n’ibintu, mu gihe ari m’urugendo n’abandi bantu basanzwe, ari nko kugendera mu mukebe munini wuzuyemo amashitani.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *